Umugore w’umwimukira yimwe ubwenegihugu bwa Amerika azira ko acuruza urumogi kandi byemewe n’Amategeko y’iwabo,n’ubwo afite impapuro zose akaba anahafite umugabo w’Umunyamerika

HAKIZIMANA Maurice

Yitwa Maria Reimers yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu nzira zemewe n’amategeko, arongorwa n’Umunyamerika, kandi abona icyangombwa cya Green Card (ni ikarita ndangamuntu yo kuhaba byemewe n’Amategeko) ku mpamvu z’akazi. We n’umugabo we, barakoze cyane ndetse bashinga iduka ryiza (ricuruza urumogi) ahitwa Ephrata, umwe mu migi yo muri Leta ya Washington.

Mu mwaka wa 2017 uyu mugore yasabye ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika barabumwima, bamubwira ko  «adafite imico n’imyifatire myiza yatuma uhabwa ubwenegihugu».  Abakozi ba Leta bashinzwe abinjira n’abasohoka bamusobanuriye akazi akora ko « gucuruza ibiyobyabwenge » mu mugi wa Ephrata gakemangwa:nyamara,bacuruza urumogi ariko babifitiye ibyangombwa bahawe na Leta. N’ubwo gucuruza urumogi byemewe muri Leta ya Washington, ubucuruzi bwabo bwatumye badahabwa ubwenegihugu na Leta.

Maria Reimers yemerewe kugumana Green Card ye, ariko abamwunganira mu mategeko bamugiriye inama yo kudasohoka mu gihugu ngo ajye gusura umuryango we uba muri Salvador kuko ngo asohotse, ashobora kutemererwa kongera kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika agarutse.

Reimers yagize ati « Ntitwigeze dutekereza ku ngaruka ubucuruzi bw’urumogi bwari kutugiraho, cyangwa ku kuntu kuba byemewe muri Leta tubamo ariko bitemewe ku rwego rw’igihugu byari kutugonga ». « Iki gihugu nkimazemo imyaka 20. Ntanga imisoro yose nsabwa, ariko ngo simfite imico n’imyifatire myiza yatuma mpabwa ubwenegihugu? Koko? Murumva bihwitse ?»

II Nkurikira kuri chaîne WhatsApp  : https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II

Abandi bimukira baba muri za Leta aho amategeko yemera gucuruza urumogi bababajwe cyane n’ibyabaye kuri Reimers. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika ziracyafata ubucuruzi bw’urumogi nk’ubutemewe n’amategeko, nyamara Leta nyinshi ziyigize hirya no hino zo zatangiye gushyiraho amategeko yemera kurunywa no kurucuruza kuva mu mwaka wa 2014, Ibyo bikagonga abimukira barunywa cyangwa barucuruza hanyuma bakifuza ubwenegihugu bw’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abimukira bakora ubwo bucuruzi bwemewe bajya banahura n’izindi ngaruka, harimo izo kwamburwa ibyangombwa byo gutura bihoraho muri Amerika, izo kwimwa ubwenegihugu ndetse n’izo kwirukanwa ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki kintu mugomba kukimenya neza niba muri abimukira baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika : Hari ubwo ibyemewe n’amategeko muri Leta imwe mutuyemo, biba bitemewe n’amategeko ku rwego rw’igihugu cyose. Ibi bijya bigonga abimukira cyane igihe basaba ubwenegihugu cyangwa basaba icyangombwa cyo gutura bihoraho muri Leta zunze ubumwe za Amerika .

Maria Reimers, we yahise atanga ikirego mu nkiko arega inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, hamwe n’urwego rushinzwe ibyo gutanga ubwenegihugu.Izo nzego zaratsinzwe mu bujurire,ariko mu mwaka ushize wa 2022,Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Karere ka 9 rwongera guhamya ko yimwa ubwenegihugu muri Nyakanga 2023. Vuba aha mu Kwakira kwa 2023, yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika. Nyamara bigeze mu Kuboza 2023 urwo rukiko rutaremera kwakira no kuburanisha uru rubanza.Aracyategereje.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni ingingo itavugwaho rumwe n’abasenateri n’abanyamategeko batandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ese ufite icyemezo cy’imico n’imyifatire myiza yatuma uhabwa ubwenegihugu?

Maria Reimers n’umugabo we bicuza icyatumye bakora ubucuruzi bw’urumogi, ndetse bamaze igihe bashyize ku isoko iduka ryabo,ariko ntibarabona urigura. Mu gihe bagitegereje kureba uko ubujurire bwabo buzacibwa mu rw’Ikirenga, bateganya no kuba bakwemera guhomba ibyabo byose.

Reimers atekereza guhagarika ubucuruzi bwe (n’ubwo bwemewe n’Amategeko) kugira ngo amaherezo azabone ubwenegihugu yifuza cyane. Ubusanzwe kubona green card, bisaba gusa kuba uhatuye mu gihe cy’imyaka itanu,mu gihe iki «cyemezo cy’imico n’imyifatire myiza yatuma uhabwa ubwenegihugu» cyo kitita ku myaka uhamaze. Ubu rero ubwo inzego z’abinjira n’abasohoka zamaze kumenya ko afite aho ahuriye n’urumogi, ntashobora guhirahira ngo asohoke igihugu cye ajya gusura umuryango we yasize muri Salvador.

II Nkurikira no kuri WhatsApp  : https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II

Mu gahinda kenshi Maria Reimers agira ati

« Nari nzi ko ngiye kujya gusura nyogokuru nasize iwacu.Nibwiraga ko nimbona ubwenegihugu nzaba ngeze ku nzozi zanjye zo gufasha nyogokuru. None byose birayoyotse mu kanya nk’ako guhumbya ». « Banankupiye byose. Ubu sinshobora gukora byinshi nakoraga mbere. « Ariko igitangaje, nkomeje gusabwa gutanga imisoro. »

Niba nawe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika kandi ukaba warahawe ubwenegihugu, byanyuze mu zihe nzira ?Ni izihe nama wagira abimukira bashya bariyo kugira ngo nibasaba ubwenegihugu bizacemo?

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire kuri whatsaap https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

837 thoughts on “Umugore w’umwimukira yimwe ubwenegihugu bwa Amerika azira ko acuruza urumogi kandi byemewe n’Amategeko y’iwabo,n’ubwo afite impapuro zose akaba anahafite umugabo w’Umunyamerika

  1. Uraho neza Maurice, uraho rungano?

    Kimwe nkuye muri iyi nkuru nuko iw’abandi hahora ari iw’abandi, icya kabili, ni uko kuri USA burya ibyinjiza amafranga rimwe na rimwe bica ijisho bigakorwa ariko atari byiza. Bityo abantu bakwiye kwiga gukora ibyiza kabone nubwo ibyo batekerezaga gukora byaba byemewe n’amategeko.