Insigamugani “Bishya bishyira Bishyito”.Tumenye uwo Bishyito wasize uwo mugani

HAKIZIMANA Maurice

Umugani “Bishya bishyira Bishyito” bawuca iyo babonye ibintu biyobowe kuri nyir’uburyo, kabone n’iyo habamo ababyangirira; ni bwo bagira bati: «Bishya bishyira Bishyito».Wakomotse ku mugabo witwaga BISHYlTO.Hari ku ngoma ya Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura  hagati y’umwaka wa 1609 n’uw’i 1642.


BISHYITO uwo yari umunyamuhango w’ umuganura w’ ibwami, akaba mwene wabo wa Musana wa Nyamurasa mu Bumbogo bwa Huro. Bishyito uwo,Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura  amaze kwima ingoma, yaramutonesheje amugabira gutema ibitoki mu ntoki zose zo mu Bumbogo. Amaze kugabana uwo mwuga, awukiriramo cyane bitewe n’ ibyo bitoki atora agatara.

Amaze kumva ko bimuhembuye, u Bumbogo abugabanyamo kabiri; abugabana na mwene wabo
witwaga Nayino, kugira ngo na we akizwe n’uwo murimo w’ ubutora bw’ibitoki. Nayino
amuhereza mu Bumbogo bwa Rushashi mu Kiruku, Bishyito na we aguma ku mwegega wa
Nyabarongo na za Shyorongi.Nuko Bishyito na Nayino batwara u Bumbogo birambuye, barakira baradendeza karahava.


Bigeze aho, Abambogo barababara. Nayino agiye gutora ibitoki mu Kiruku, Abanyakiruku,
baranga barabimwambura. Abibonye atyo ntiyabarwanya, ajya kubaregera shebuja Bishyito;
amutekerereza uko bamurakariye n’uko bamwambuye ibitoki.Bishyito abyumvise, araboneza no mu Kiruku; agezeyo atumiza abantu baho. Intumwa yohereje zibabwiye kujya kwitaba barazahuka barazikubita, bazicuza n’ibyo zari zambaye, zigaruka zambaye inyabaganga. Bishyito azikubise amaso, ntiyirirwa abaza, arahahura ajya kuregera Gisanura.

Aramubwira ati: «Abambogo bangandiye; aho ngiye gutora ibitoki hose barabinyambura!»
Abivuga akomatanya u Bumbogo bwose ntiyirirwa asobanura ko ari abanyakiruku babyaye ako
kangaru. Ubwo yashakaga ko Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura naramuka amwumvise neza azamucira agacyaho aviriye ruhande rimwe.


Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura amaze kubyumva atyo, ararakara; aca iteka yuko nta muntu n’umwe w’i Bumbogo uzongera kugira urutoki rwe; ati: «Umumbogo wese uzongera guca ibitoki agatara ndamutanze!»


Kuva ubwo intoki zose z’ i Bumbogo zegurirwa Bishyito. Ugerageje guca ibitoki rwihishwa,
yamenyekana bakamuhana bikomeye, nabyo ibitoki bakabifata bakabishyira Bishyito; aho
basanze inzoga zitaze mu rwina bakazitarura zigashyirwa Bishyito; noneho kuva ubwo, umuntu
ugerageje gutara rwihishwa abandi hakamubwira, bati: «Uragokeraa ubusa, na none urabizi
urabitara nibishya bazabitarura babishyire Bishyito kandi uhanwe!»


Nuko inkuru yogera mu Rwanda hose ko nta mumbogo ugica igitoki. Abatware b’u Rwanda
bamaze kubyumva, batera Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura bajya kumubaza icyo u Bumbogo buzira. Umwami amaze kumva ko biteye icyo ni iki mu gihugu, ahera ko akomorera Abambogo intoki zabo, ariko barahazahariye kuko ibitoki byabo byanyagirwaga Bishyito.


Ya mvugo rero rubanda bajyaga babwira umuntu ugerageje gutara rwihishwa, bati: «Uragokera
ubusa na none nibishya bazabishyira Bishyito»
, ikwira igihugu cyose, ni ko guhindukamo
umugani baca, iyo bashaka kumvisha ko ibyo wakora byose udafite uburenganzira bwa nyir’
ubwite biba ari imfabusa, ni yo nkomoko ya « (Ibitoki) bishya bishyira Bishyito”.

Harabaye ntihakabe koko! Murare aharyana

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

1,465 thoughts on “Insigamugani “Bishya bishyira Bishyito”.Tumenye uwo Bishyito wasize uwo mugani

  1. Sign in to add this item to your wishlist, follow it, or mark it as ignored Game Tools Best Mr and Mrs questions for your next game night 15. The board containing the game cards will be secured (secured means a locked cupboard, behind a screen) and under the custody of Andrew McDonald (General Manager) The game’s outcome solely depends on every decision you make while playing and the joker card usually determines the hand you have. Therefore, you are only a few decisions away from a win if you have a joker in your game. There are “no-limit” or “sky’s-the-limit” games, but in practice most poker games place some limit on what one may bet in any game. There are three popular methods. 0: All of the cards are the same suit and the highest and lowest card have a difference of 4 (which implies the other three cards must be in between those)
    https://zozodirectory.com/listings12785155/ruby-slot-casino-instant-play
    Poker Fighter: a poker trainer that teaches you poker strategy and skills to win more. It simulates real Texas Hold’em games. It has over 100 advanced levels that you can unlock with a subscription. Practice Video Poker: a video poker game that helps you practice strategy. It gives you feedback on errors. Whenever making any decision or considering the decisions of your opponents, strong poker players think in ranges and not absolute poker hands. In other words, since we can never know the exact hand our opponent holds, we must contemplate all possible hands he could hold in order to make the best decision possible. Conversely, our opponents also don’t know our exact hand, so if we execute similar actions with a wide variety of hands in our range, our exact holding becomes camouflaged, and we are much more difficult to play against.

  2. From high-stakes gaming and thrilling entertainment at Silver Star Hotel & Casino and Golden Moon Hotel & Casino to the family friendly Dancing Rabbit Inn, Pearl River Resort has the perfect accommodations for everyone. Relax in luxury. 754 Olive St, Eugene, OR 97401 The great thing about Kids Quest is that it’s enclosed so kids can’t wander away, but open so you can come in and spy on your children, which we did many times over the two-plus hours she was there. Several times we also let her know we were there and asked if she wanted to stay. The answer was always, “Yes!” The fact that the people who were working there were friendly and told me employees leave their kids at Kid’s Quest too made me feel pretty solid about the decision, beyond the standard “I am a terrible mom abandoning her child” feeling I get any time I leave my child with someone who isn’t her dad or me.
    http://laddr-v2-dev.poplar.phl.io/people/simpcirenti1981
    As offshore online casinos are not subject to the provisions of the New Zealand Gambling Act 2003, the legally licensed and regulated new online casinos are launched every day. As the number of new online casinos in New Zealand increases, the Kiwis prefer to keep entertained with the new ones because they provide the following advantages. Don’t waste your time, choose a mobile casino, start playing for real money and win huge sums. Mobile online casinos are required to work around the clock and without interruption. If the gambling website is unstable, constantly freezes, the interface is displayed incorrectly, and the like, then no one will enjoy playing on it. We carefully check every section of the website to make sure you don’t run into these issues and can play without any problems.