UBUHINDE bwaba bugiye guhindura izina? Ubusanzwe ngo si mu Buhinde ni muri BHARAT

HAKIZIMANA Maurice

Aya makuru nyakuye New Delhi mu Buhinde aho buri kwitegura kwakira inama y’ibihugu bya G20, ibihugu 20 bikize kurusha ibindi byose mu isi. Ubuhinde nabwo bwamaze gukira kugera muri urwo rwego. Ku rwandiko rutumirira ibyo bihugu kuza mu nama banditseho ngo barakaza neza muri « Bharat » (भारतीय गणराज्य (Bhāratiya Gaṇarājya) aho kwandikaho ngo muri India nk’ibisanzwe. Amakuru ahari ni uko ngo barambiwe kwitwa “Abahinde” no kuba mu gihugu cyitwa “Ubuhinde” izina batsindagiwe n’Abakoloni b’Abongereza.

Umutegetsi mushya w’Ubuhinde,Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yarahiriye kuzasibanganya ibintu byose Umukoloni yasize mu gihugu cyabo bibibutsa ibihe by’Ubukoloni bw’ubwami bw’Ubwongereza; hakubiyemo ibirangantego, inzego z’igihugu, ibitabo by’amateka bandikiwe n’Ababakolonije, n’izina babatsindagiye.

Izina BHARAT ryo se riva he?

Ku bantu basanzwe baziho amateka y’Ubuhinde, izina BHARAT bararimenyereye. Iryo jambo « Bharat » ni irya kera cyane riboneka no mu nyandiko za kera z’idini gakondo rya Hindu zanditswe mu rurimi rw’ igisanskrit(sanscrit).

Bhārata: भारत (Bhārata) ni zina ry’igihugu cyabo mu rurimi rwa sanskrit. Mu rundi rurimi rwabo rwitwa Puranas, ryandikwa gutya ngo: Bhārata varṣam (« Igihugu cya Bharata »). Umwami wabo yitwaga Bharata Chakravartin.

Bharata Chakravartin.

Ishyaka ryitwa BJP, ishyaka riharanira ubwigenge bwuzuye bushingiye ku migenzo gakondo ya hindou ari naryo ubu riyoboye, ryatangije gahunda yo kumvisha abahinde ko atari abahinde ahubwo ari aba Bharati kuko izina India baritsindagiwe n’ubwami bw’ubwongereza.

Muri uyu mugi wa New Delhi ahari kwitegurwa abategetsi b’isi bagize ibihugu bya G20 bazanasangira amafunguro meza n’Umukuru w’Ubuhinde nako Bharat, yabandikiye bose ababwira ati ” Murakaza neza muri Bharat” asinyaho mu nsi y’isinya yandikahao ati « Perezida wa Bharat ».

Kuri télévision yitwa News18 yo mu Buhinde, bavuga ko bafite amakuru yizewe ko abadepite bose ba BJP bamaze gutegura umwanzuro (résolution) wihariye wo gusaba ko igihugu cyabo cyitwa « Bharat » byemewe n’amategeko.

Dore ibindi bihugu bitanu byahinduye amazina yabyo mu bihe bya vuba aha

1.MACÉDOINE DU NORD

Iki gihugu cy’Iburayi cyahoze cyitwa gusa «Macédoine» ni uko igihugu gituranyi cya Grèce (Ubugereki) gisaba icyo gihugu guhindura izina ryacyo kuko iwabo bafite intara nini cyane izwi no mu Mateka ya Kera cyane yitwa «Macédoine»(muri Bibiliya,MAKEDONIYA).

2. ESWATINI

Ni igihugu cyahoze cyitwa «Swaziland» kugeza vuba aha muri 2018, igihe kizihizaga imyaka 50 y’Ubwigenge, ni uko bavuga ko batakwigenga byuzuye bacyitwa izina bahawe n’Umukoloni w’Ubwongereza,bahita biyita Eswatini (mu rurimi rwabo rwa swati) bivuga ngo «Igihugu cy’aba Swazi/ le pays des Swazis». Ubwo bafatiye iryo zina ku izina ry’umwami wabo Mwami Mswati II wategetse igihugu cyabo mu kinyejana cya 19.

3. SRI LANKA

Sinzi niba wari ubuzi,ariko iki gihugu gituranye n’Ubuhinde ubundi cyahoze cyitwa «Ceylan» kugeza muri 1972, ubwo habagaho umutegetsi witwa Sirimavo Bandaranaike, agahinduza itegeko nshinga agamije guhindura izina ryabo ni uko kuva ubwo hitwa “République démocratique socialiste du Sri Lanka” aribyo bivuga ngo Repubulika iharanira demukarasi ya gisosiyalisite ya SRI LANKA.

4. BANGLADESH

Iki gihugu cyahoze cyitwa «Pakistan oriental» (Pakisitani y’iburasirazuba) nyuma yo kugabanya Bengale mu cyiswe igabagabanwa ry’Abahinde ryo muri 1947, Bangladesh iba ivutse ityo nk’igihugu gishya yanga gukomeza kwitwa Pakisitani y’Iburasirazuba. Ni nyuma y’intambara ikaze yo kwibohora kuri Pakistani. Ubuhinde bwafashije cyane Bangladesh ibona ubwigenge yaharaniye bigoranye muri 1971.

5.RÉPUBLIQUE DÉMOCRATIQUE DU CONGO

Iki gihugu cy’iwacu,muri Afurika, kera cyane cyahoze ari Ubwami bwa Kongo. Nyuma cyaje gukolonizwa n’Ububiligi bwakigize nk’intara yabwo, kugeza tariki ya 1 Kanama 1964, aho cyahawe ubwigenge kigahindura izina gutyo kikitwa “Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo”. Kongo niryo zina ryacyo ry’umwimerere.

Muri 1965 haje kwaduka umunyagitugu wari ufite imbaraga zisumba byose muri Kongo maze nawe ahindagura amazina yose y’igihugu,imigezi,intara ndetse n’aye ubwe anategeka ko abantu bose nabo bahindura amazina yabo muri politike yise zaïrianisation (cyangwa« zaïrisation »)nanone yitaga « authenticité » (kugaruka kuri Gakondo).

Uwo ni bwana Joseph-Désiré Mobutu waje kwiheraho ahindura amazina yitwa  Mobutu Sese Seko Koko Ngbendu Wa Za Banga. Igihugu ntiyakirekeye izina ryacyo Kongo ahubwo yacyise «Zaïre» kugeza ubutegetsi bwe buhirimye muri 1997,ayo mazina ajyana nawe, igihugu cyongera kwitwa izina ryacyo République démocratique du Congo , bivuga ngo Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

Ntibizadutangaza rero UBUHINDE bubaye BHARAT byemewe n’amategeko.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

216 thoughts on “UBUHINDE bwaba bugiye guhindura izina? Ubusanzwe ngo si mu Buhinde ni muri BHARAT

  1. equilibrador
    Equipos de balanceo: clave para el funcionamiento suave y efectivo de las dispositivos.

    En el ambito de la tecnologia moderna, donde la efectividad y la estabilidad del aparato son de suma significancia, los dispositivos de balanceo cumplen un rol crucial. Estos sistemas especificos estan concebidos para ajustar y fijar piezas moviles, ya sea en herramientas productiva, medios de transporte de traslado o incluso en aparatos caseros.

    Para los especialistas en soporte de dispositivos y los profesionales, operar con dispositivos de ajuste es crucial para asegurar el desempeno estable y confiable de cualquier sistema rotativo. Gracias a estas alternativas avanzadas sofisticadas, es posible minimizar significativamente las movimientos, el ruido y la carga sobre los rodamientos, extendiendo la vida util de piezas importantes.

    Asimismo trascendental es el funcion que desempenan los aparatos de equilibrado en la asistencia al comprador. El apoyo tecnico y el reparacion regular aplicando estos equipos habilitan brindar asistencias de optima estandar, incrementando la bienestar de los clientes.

    Para los titulares de negocios, la aporte en estaciones de ajuste y medidores puede ser fundamental para optimizar la productividad y eficiencia de sus dispositivos. Esto es particularmente significativo para los inversores que gestionan pequenas y pequenas organizaciones, donde cada elemento es relevante.

    Asimismo, los aparatos de equilibrado tienen una vasta aplicacion en el ambito de la seguridad y el gestion de estandar. Permiten identificar probables defectos, reduciendo reparaciones caras y averias a los dispositivos. Mas aun, los datos recopilados de estos dispositivos pueden utilizarse para optimizar procesos y mejorar la reconocimiento en motores de busqueda.

    Las zonas de aplicacion de los dispositivos de equilibrado cubren variadas ramas, desde la manufactura de vehiculos de dos ruedas hasta el supervision ecologico. No afecta si se refiere de enormes fabricaciones industriales o modestos espacios caseros, los aparatos de calibracion son fundamentales para proteger un funcionamiento efectivo y libre de interrupciones.

  2. balloon казино официальный сайт balloon game Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *