Mu rukiko si mu rukiniro koko: umugabo wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu abana bato yahise arekurwa kubera ko mu gusoma imyanzuro y’urubanza uwasomaga yibagiwemo amagambo abiri gusa.

HAKIZIMANA Maurice

PARIS,mu Bufaransa: Hari inkuru ntababwiye. Kuwa kabiri tariki 18 nyakanga 2023 Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro imyanzuro y’urukiko rwa asize (la cour d’assises) rwa Hérault yo mu mwaka wa 2022,ruhita rurekura umugabo wahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufuabana bato harimo n’umwuzukuru we.

Impamvu?

Amagambo abiri gusa y’igifaransa ari yo  “au moins” (nibura) yaburaga mu myanzuro yasomwe. Ako gakosa gusa kahise gatuma uyu mugabo w’imyaka isaga 70 wari warakatiwe imyaka 12 y’igifungo azira gusambanya abana kandi ku ngufu ahita yitahira iwe.

Aka ni akazi umuburanira (avoka we) yakoze, atahura ko mu nyandiko y’imyanzuro y’urubanza bahawe harimo amagambo batasomewe mu mvugo, ahaca akarongo ubundi ababiza icyuya koko.

Mu myanzuro y’urubanza yanditse,mu gifaransa,handitswemo ngo

“à la majorité de huit voix” (ngenekereje ni nko kuvuga ngo “byemejwe n’abacamanza umunani”)

aho kwandikwamo ngo

“à la majorité de huit voix au moins” (ngenekereje ni nko kuvuga ngo “byemejwe nibura n’abacamanza umunani”)

Uwo mu avoka w’incabwenge yasobanuye ko muri iyi mvugo (formulation) icyitwa le secret du délibérému mategeko kirengagijwe (niba ukunda amategeko kanda hano wumve icyo kintu) . Yahise ajya kurega uru rukiko mu rukiko rusesa imanza ni uko rwo rusanga koko afite ukuri, ubundi ruhita rusesa urwo rubanza ako kanya.

Uyu mugabo wahise yitahira iwe,kugira ngo azongere gufungwa, bizaba ngombwa kongera kuregwa bundi bushya. Hagati aho ari kwiryohera iwe muri salo,nta kintu na kimwe abujijwe.

N’aho ku ruhande rw’abatanze ikirego(abakobwa b’umukunzi we n’umwe mu buzukuru be), basanga iki cyemezo cy’urukiko rusesa imanza ari nk’inyundo bakubiswe mu gihorihori.

 Umwe mu bareze  yabwiye umunyamakuru ati:

“Ça me rend dingue, je suis très en colère” (ngenekereje ni nko kuvuga ngo: “ndarakaye cyane,byangize nk’umusazi neza neza“)

Burya koko mu rukiko si mu rukiniro bantu banjye, abacamanza na ba avoka nta mikino.

Wowe urabyumva ute se?

Nitwa Hakizimana Maurice

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

752 thoughts on “Mu rukiko si mu rukiniro koko: umugabo wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu abana bato yahise arekurwa kubera ko mu gusoma imyanzuro y’urubanza uwasomaga yibagiwemo amagambo abiri gusa.

  1. balloon казино balloon игра Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.

  2. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon game – balloon game

  3. Ставь РЅР° деньги Рё выигрывай легко!: balloon game – balloon казино демо

  4. Казино всегда предлагает выгодные акции.: balloon игра – balloon игра

  5. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon game – balloon игра на деньги

  6. Игровые автоматы — шанс РЅР° крупный выигрыш.: balloon game – balloon игра на деньги

  7. Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.: balloon game – balloon игра на деньги

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *