Muri iyi si yo kutizerana,niba ushaka kumenya aho umukunzi wawe ari utiriwe uhamubaza hato atanakubeshya, unaga mu gasakoshi ke (cyangwa mu ikofi ye, cyangwa mu mufuka) aka kuma kanzinya,ubundi kakaguha inzira zose arimo,aho ari,ku gihe!( live location notifications)byose kuri telefoni yawe.
Ibi mwihaye byo gukurikiza aka moto umuntu,cyangwa kumushyiraho ingenza,no kumuhata ibibazo nk’ibyo muri interogatwari birashize!
Apple AirTag
Apple AirTag
Apple AirTag
Ufite telefoni ya Android nabwo byakunda.Telefoni ya iPhone 11 na iPhone 12 byo ni umunyenga
Apple AirTag
Apple AirTag
Apple AirTag
Gusa aka kantu k’ubwenge kanagufasha kumenya aho umwana wawe ari, ukometse ku modoka wamenya aho iri guca hose, cyangwa ugashyize ku kintu cy’agaciro wamenya irengero ryacyo.
Igiciro
Kamwe ni amadolari $29 muri Amerika, mu Bufaransa nakabonye ku ma yero 35.Ushaka utu AirTag tune icyarime ( a pack of four) wishyura amadolari $99 muri Amerika n”amayero 120 mu Bufaransa.Wanadutumiza kuri Amazon aho waba uri hose.
Ibindi bisobanuro jya mu iduka rya Apple Store rikwegereye. Murabona ntabamamarije ku buntu ba di? Apple izandabire rwose!
Nitwa Hakizimana Maurice
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk
Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram