Uyu mupolisi yibeshye igihugu,mu Bufaransa abaturage ntibaraswa!

HAKIZIMANA Maurice

Yitwa Naël ni umusore w’imyaka 17 y’amavuko,yari atwaye imodoka adafite perimi (uruhushya rwo gutwara imodoka) mu mugi wa Paris ejo kuwa kabiri tariki 27/06/2023 mu gitondo,akurikirwa n’abapolisi babiri kuri moto,ahagarikirwa Nanterre, muri Hauts-de-Seine mu nkengero(banlieue) za Paris.

Yahagaze gato,nta we uzi icyo yavuganye n’umwe mu bapolisi wahise anakura ku itako rye pisitoli (imbunda nto bagendana) arayimutunga,undi nawe ahita yongeza umuriro ariruka.Wa mupolisi ntawe uzi ibyo yari yanyoye,yahise arekura amasasu menshi, Naël arakomereka,yapfuye mu ma saa tatu z’iki gitondo kuwagatatu tariki 28/06/2023. Undi musore wari wicaye inyuma, we yavuyemo amahoro. Imodoka yahise igonga ipoto,iguma aho.

Umupolisi wakoze ibara yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Polisi. Mu makuru, mu biganiro abantu bose bari kugirana,bari kuvuga bati “Uyu mupolisi ubanza yibeshye igihugu”.

Umupolisi wibeshya akarasa akica cyangwa agakomeretsa umuntu udafite intwaro yagombye kurinda, ahita atabwa muri yombi agahanwa by’intangarugero nk’uko amategeko abiteganya. Amategeko areba buri wese kuva ku mukuru w’igihugu kugera ku muturage.Ntawe uri hejuru y’amategeko.

Ni ishyano mu gihugu cy’Ubufaransa,nta we ushyigikiye ibyo polisi yakoze kandi nta witaye ku bwoko n’inkomoko by’ uwarashwe.

Emmanuel Macron,perezida wa Repubulika ati “NTA MPAMVU N’IMWE WATANGA YO KWICA UMUSORE NK’UYU”.Yavuze ko iyi polisi ikora itya atayemera,asaba ko uwabikoze akurikiranwa n’amategekonndetse polisi ikavugururwa.Yanaboneyeho gusaba ko hagaruka ituze,amategeko agakora.

Mort de Naël tué par la police : pour Emmanuel Macron "rien ne justifie la mort d'un jeune"

Emmanuel Macron avuga ku rupfu rwa Naël,yabivugiye mu rugendo arimo mu ntara,mu mugi wa Marseille. © LUDOVIC MARIN

Nyina wa Naël mu gahinda kenshi yagize ati ” Niwe wari ubuzima bwanjye”.Avuga ko Naël yabanaga nawe hano Nanterre,akaba atarigeze amenya se umubyara.Yikoreraga akazi koroheje ko gushyikiriza abantu za pizzas batumijeho (livreur) kandi avuga ko ngo adasanzwe azwi na polisi (kumenywa na polisi hano bivuga kuba warigeze ufatirwa mu yandi makosa,izina ryawe rikaba riri mu mashini za polisi). Ibyo ariko sinabyemeza kuko bisaba ko polisi ya polisi ibigenzura.

Kylian Mbappé umwe mu bavuga rikumvikana(aba stars) hano mu Bufaransa,nawe yahise agaragaza uburakari afitiye Polisi n’igihugu agira ati:

Ubufaransa bwanjye burambabaza cyane.
Ibi bintu si ibyo kwihanganirwa na mba.
Nifatanyije mu kababaro n’umuryango n’incuti bya Naël, umwana muto ugiye kare cyane
— Kylian Mbappé (@KMbappe) June 28, 2023

Meya wa komini ya Nanterre bwana Patrick Jarry, yarakajwe n’uko polisi y’igihugu irasira umuntu muri komini ye,bikanazamura uburakari bwatumye hangirika byinshi. Yasabye Leta guhana yihanukiriye ayo mahano.Avuga ko yifatanyije n’abaturage mu mujinya wumvikana.Yavuze ko ibyangijwe byose bijya ku mutwe wa polisi.

Abaturage bose ba Nanterre bose(batitaye ku ivangura nkomoko) barakaye,baraye bigaragambya ndetse ngo ntibagishaka kubona polisi mu maso yabo. Bahise bajya gutwika ibiro bya polisi(komisariya) kandi batwika imodoka zose ziri ku muhanda n’ikintu cyose kiri mu nzira yabo harimo za pubele n’ibyapa bya bisi. Bahagaritse ubuzima. Bafunga n’imihanda.

Umupolisi wafunzwe by’agateganyo,yahise yongererwa igihe azamara afunze.Polisi ishinzwe imyigaragambyo iri kugerageza kubihosha mu mahoro,ariko imyigaragambyo yo mu mahoro yo,nibwo igiye gutangira nk’uko nyina wa Nael yabihamagariye abanye Paris bose.

Omar Sy

Undi muhanzi ugezweho unavuga rikumvikana ni umukinnyi wa filimi akaba n’umunyarwenya Omar Sy nawe yahise ajya kuri twitter kuri bose babireba yamagana ubu bugome bw’uyu mupolisi agira ati

“Nifatanyije mu kababaro kandi ndasabira ku Mana uyu muryango, n’incuti za Naël,umwana muto w’imyaka 17 watuvuyemo none mu gitondo kubera amasasu y’umupolisi wamurasiye Nanterre.Ndasaba nkomeje ko ubutabera nyabwo koko buha icyubahiro uyu mwana .”Omar Sy

Kwanga guhagarara polisi iguhagaritse ni ikosa rihanirwa n’amategeko,ariko kurasa umuturage hejuru y’iryo kosa byo si ibyo mu Bufaransa.Ni iby’iyo hirya,iyoooo! Bose intero ni imwe ngo « Kurasa umusore w’imyaka 17, si ibyo mu Bufaransa, uyu mupolisi ashobora kuba yibeshye Igihugu. »

Minisitiri Gérald Darmanin w’ubutegetsi bw’igihugu akaba na Kibamba wa Polisi yavuze ko “uriya mupolisi wakoze amahano, bigiye kugenzurwa,basanga ibyagaragajwe muri videwo ari impamo,agakanirwa urumukwiriye”;Yagize ati

“Nta mpamvu n’imwe umupolisi agomba gukoresha imbunda niba uwo ahagaritse we ntayo afite,kandi nta wundi muntu uri mu kaga ko kwicwa n’uwo bashaka gufata”.

Gérald Darmanin

Abaturage bashyigikiwe n’abadepite na benshi mu banyepolitike batangiye gusaba ko abapolisi bo mu mihanda bose bamburwa intwaro(imbunda) bagasigarana izitica n’amaboko yabo gusa.

Iwanyu aho,bigenda gute iyo umupolisi yishe arashe umuturage mu muhanda? Ese aramaganwa? Ese arashyigikirwa? Ese arahanwa?

IYI SI: Nifatanyije mu kababaro na mama wa Nael,abavandimwe n’incuti. Bakomere muri ibi bihe bigoye.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

202 thoughts on “Uyu mupolisi yibeshye igihugu,mu Bufaransa abaturage ntibaraswa!

  1. “Super Elastic Bubble Plastic” was a Wham-O product that came in tubes. You squirted some out onto your finger, rolled it into a ball, stuck a straw into it and blew until you had a balloon. In late 1997 I came across a similar brand of balloon plastic in a tube called “Magic Plastic – the original resealable balloon kit”. It is made in England; “an established toy since 1947.” Pictured far right hand side. Great game for two or more kids and ideal for outdoors, this game is much like the traditional egg and spoon race, but instead using large wooden spoons and balloons. The kids are to balance their balloon on their spoon and be the first to make it to the finish line, but if it drops to the ground or bursts, they must return to the start and try again.
    https://troyyxut518528.xzblogs.com/71958307/nfl-network-cost
    Drill out the full size hole, to the depth of your magnets. Be sure the drill bit doesn’t exit the outside of the box. Make matching marks on the sides of the game board. Drill holes in the game board to the depth of the magnets. It is played like the original Connect4 game, except players may add any combination of Power checkers to make the game faster and more strategic. … On papergames.io, you can play on large Connect 4 boards with different configurations such as 7×6 (classic), 8×7, 8×8, 9×7, and 9×9. The more giant the board is, the more challenge there is. Includes 55 Connect 4 tiles, 24 Mission cards, and game rules. In the bonus round, you could win up to 500 tickets by hitting the drop button to stop the moving light on the grid. Solving board games like Connect4 using Deep Reinforcement Learning

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *