Umugabo wanjye ntazi ko umukobwa wacu akunda cyane atari uwe

HAKIZIMANA Maurice

Uyu mugore aragira ati: Nahuye n’umusore waje kuba umugabo wanjye ntwite inda y’ibyumweru bike. Nakoze iyo bwabaga ndamureshya, kugeza turyamanye,nta gakingirizo. Nahise mwegekaho ya nda,kandi uw’abandi,yahise abyemera ndetse yishimye.

Hanyuma nabyaye amezi icyenda atuzuye,kandi namwemeje ko tubyaye umwana utarageza igihe kuko bibaho. Abaganga babimfashijemo. Agakobwa kacu keza cyane ubu gafite imyaka itanu,kandi ni umuhanga byabuze akagero.

Umugabo wanjye akunda uyu mwana byo gupfa. N’iyo yamusaba kwimura imisozi yabimukorera. Sindabona umugabo ukunda umwana (we) mu isi nk’uyu wanjye. Yaririye arimara ngo umukobwa “we” abone ishuri mu mashuri meza kandi ahenze kurusha ayandi yose. Nta kintu umwana yamuburanye. Hagati aho uwanteye iyo nda(se w’umwana by’ukuri) yapfuye uyu mukobwa afite umwaka umwe gusa.

Dore ikibazo mfite rero: mushiki wa se nyakuri w’umwana(wa nyakwigendera) ari kunkorera ubutekamutwe bwitwaje iterabwoba (chantage). Hashize imyaka atatu antesha umutwe. Musaza we yasize amubwiye byose. Ubu ntibikiri ibanga. Antegeka kumuha amafaranga bihoraho kugira ngo atabivuga, atansenyera. Maze imyaka itatu mwishyura iryo banga abitse buri kwezi,none yazamuye ibiciro kuko ngo n’ibintu byose byahenze. Ngo arashaka kongezwa ngo n’ibiciro by’ibiryo n’iby’ingendo byaratumbagiye. Sinshoboye kumwongeza arenze ayo namuhaga. Nta byo nshoboye pe.

Ndahangayitse cyane kuko isaha n’isaha umugabo wanjye yabimenya,kandi sinzi icyo yankorera,sinzi uko byagendekera uyu muziranenge wanjye. Ndumva nihebye cyane. Ndabinginze nimungire inama,ndaguma hano nzisome zose.!

IYI SI: Nta kintu cyo kwizerwa kiba muri iyi si.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

652 thoughts on “Umugabo wanjye ntazi ko umukobwa wacu akunda cyane atari uwe

  1. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

  2. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon казино – balloon казино демо

  3. balloon казино играть balloon казино Казино — это место для больших выигрышей.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *