Evguéni Prigojine uri kuvugwa ubu ku isi hose ni muntu ki? Ndamukubwira wese

HAKIZIMANA Maurice

IYI SI igira ibyayo.Habaho inkuru igira itya ikigabiza amakuru yo mu isi hose.Nyuma y’ inkuru ya TITAN yasyonyokeye mu nyanja ya Atalantika ejo bundi yari imaze iminsi yihariye amakuru,kuva uyu munsi mu gitondo hari indi nkuru nayo iri ahantu hose hose: umugabo w’igiharamagara,komando Evguéni Prigojin watangaje muri iki gitondo tariki ya 24/06/2023 ko yateye igihugu cye,Uburusiya bwa Vladimir Vladimirovitch Poutine (mu kirusiya : Влади́мир Влади́мирович Пу́тин [soma: vɫɐˈdʲimʲɪr vɫɐˈdʲimʲɪrəvʲɪt͡ɕ ˈputʲɪn].

Yahise afata umugi wa munini w’intara ya Rostov-sur-le-Don uhana imbibi na Ukraine, umugi uri ku birometero 1073 (umuhanda)by’umurwa mukuru Moscou (ahita afata ikibuga cy’indege,afata ibirindiro byinshi by’ingabo z’igihugu,afata komandoma jenerali(ubuyobozi bukuru) ahategurirwa intambara yo muri Ukraine;kandi ingabo ahasanze ziza zimuhobera. Ubu nandika ibi ari kwamagira igihugu ageze hafi y’umurwa mukuru Moscow mu birometero 350 gusa ngo yinjire mu murwa mukuru guhirika ubutegetsi.

Ari kwinyereza kugeza ubu kuko ageze ahantu hamusaba amasaha 6 gusa akinjira Le Kremlin.Leta yamaze guhungabana,umuntu tuvuganye uri Moscou ambwiye ko ubwoba ari bwose,ko ubuzima bwahagaze,kandi ko nta rujya n’uruza,abantu babujijwe gusohoka mu ngo zabo.Ibihugu byinshi biri kubuza baturage babyo gufata ingendo zijyayo kugeza igihe umutekano uzagarukira.

UPDATE: Byageze mu masaha ya nimugoroba Leta y’Uburusiya yamaze kumvikana na komanda Evguéni Prigojine.Uburusiya bwifashishije perezida wa Biérorussie wabaye umuhuza byihuse ibintu bitaradogera. Evguéni Prigojine yahise asubiza Abakomando be inyuma avuga ko abikoreye kwirinda ko amaraso menshi y’Abarusiya cyane cyane mu murwa mukuru wa Moscou yameneka.Ikibazo cyahise kirangira. Leta yemeye gukuraho za mpapuro na dosiye byo kumukurikirana mu nkiko nk’umugambanyi, imuha ubudahangarwa, yemera kumva ibyo yashakaga. Amahoro n’ituze byagarutse. Ariko yari yabahagije.

Evguéni Prigojine ni muntu ki?

Evgueni Viktorovitch Prigojine (mu kirusiya : Евгений Викторович Пригожин), yavutse tariki ya  1 Kamena 1961(afite imyaka 62) avukira Léningrad, Saint-Pétersbourg muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete(URSS).Yakuze ari ikirara (délinquant);umwana wo mu muhanda kuvamo umucuruzi ukomeye(uri mu gatsiko k’aba oligarques/ abaherwe bayoboye nyuma yo gusenyuka kwa URSS.

Yagiye acibwa imanza kenshi,agafungwa imyaka myinshi mu bihe bitandukanye(muri1979 yateye gatarina, muri 1981 afungirwa ubwambuzi bwitwaje intwaro aho yabakoreshaga abana bato1) aho afunguriwe muri za 1990 yigira gukora ibya resitora ya za hot dogs (umugati wa sanduwici utunganyije neza).

Ni incuti magara y’uyu arota guhirika ku butegetsi,umwizerwa wasabwe gushinga no kuyobora umutwe w’abakomando b’abacancuro bitwa groupe Wagner winjiza agatubutse kandi ukarishye cyane kurusha ingabo z’igihugu ubwazo,umutwe wakoze akazi gakomeye aho ingabo zananirwaga cyangwa zabaga zidashobora kujya ku mugaragaro haba muri Ukraine, muri Syrie, no muri Afrique.

Ni nawe washinze kandi uyobora ikigo Internet Research Agency,ikigo gishinzwe amakuru yose avuga neza ubutegetsi bwabo,gishinzwe propagande.Uyu mugabo yanabaye umukozi wo mu gikoni wa perezida Vladimir Poutine kuva mu mwaka 2000.

Yavutse1 Kamena1961 (afite imyaka 62)
Saint-Pétersbourg
Izina rye mu rurimi rw’ikirusiyaЕвге́ний Ви́кторович Приго́жин
UtubyiniriroПовар Путина, Putin’s chef, cuisiner de Poutine, Putins Koch, El cocinero de Putin, chef de Putin, Poetin’s chef
UbwenegihuguUmurusiya  (Kuva muri )
AmashuriYize Ubutabire (chimie) muri Kaminuza ya Académie de chimie et de pharmacie de Saint-Pétersbourg
Amashuri yisumbuye yayize Collège de la réserve olympique n°1 de Saint-Pétersbourg (d)
Akazi yakozeUmutetsi (Restaurateur)oligarque (umuherwe wo mu gatsiko) russeUmutetsi (traiteur)Rwiyemezamirimo (entrepreneur).
NyinaVioletta Prigozhina (d)
Umugore weLyubov Valentinova Prigozhina (d)
Abana be Polina Evgenyevna Prigozhina (d)
Pavel Prigozhin (d)
Veronika Prigozhina (d)
Undi muntu bafitanye isanoEfim Ilitsj Prigozhin (d)
Ni we Boss wa:Groupe WagnerConcord Management and Consulting
Intambara yarwanye cyaneUkraine iterwa n’Uburusiya 2022
Ubu yashinze umutwe wigometse (groupe Wagner contre l’armée russe
Ibyaha byamuhamye Ubujura buvanzemo urugomo ()Ubuforoderi ()
Imidari ya gisirikare aba yambaye
Umudari w’ishimwe: Ordre du Mérite pour la Patrie, 4e classe ()
Umudari w’ubutwari: Héros de la république populaire de Donetsk
Umudari w’ubutwari:Hero of the Luhansk People’s Republic
Umudari:Guardons estatals de la República Popular de Luhansk (d)
Umudari: Héros de la fédération de Russie
Umudari w’ishimwe: Ordre du Mérite pour la Patrie – 1re classe (d)
Umudari w’ubutwari: Médaille commémorative des 300 ans de Saint-Petersbourg (en)
Umudari w’ishimwe: Ordre du Mérite pour la Patrie – 2e classe (d)
Umudari: Ordre des Deux Nils

Urupfu rwe ruri kuvugwa cyane (update 24/08/2023)

Indege yari irimo Prigozhin

Indege, bwite ya Prigozhin, yari ivuye i Moscow yerekeza i St Petersburg irimo abagenzi barindwi n’abakozi bayo batatu ubwo yahanurwaga. Imirambo 10 yose y’abari bayirimo yabonywe, nk’uko amakuru abivuga.Ndetse n’Ibiro bya perezidansi y’Uburusiya, Kremlin, byemeje impfu z’aba bantu. Abarusiya bose yemwe ndetse n’isi yose ntibashidikanya ko uyu mugabo yishwe ku itegeko rya perezida w’Uburusiya bwana Vladimir Poutine.

Ni nyuma y’amzei abiri dutangaje inkuru wasomye haruguru y’ubugumutsi bwe n’umutwe we wa Wagner bwamaze umunsi umwe gusa ariko bwendaga gufata umurwa mukuru wa Moscou.

Aho indege yaguye

Igikorwa cye cyo gutera igihugu cye cyateye igisebo gikomeye kuri Kremlin – ibiro bya perezida w’Uburusiya- kandi Perezida Putin ntabwo ari wa mugabo ubabarira akanibagirwa.We ubwe yigeze kubazwa niba ashobora kubabarira,arasubiza ati cyane,ariko yongeraho ko hari icyaha kitababarirwa: kumugambanira.

Isaha imwe nyuma y’uko iriya ndege ihanutse, ikigo cy’Uburusiya gishinzwe iby’indege, Rosaviatsiya, cyasohoye itangazo cyemeza izina rya Yevgeny Prigozhin nk’umwe mu bagenzi bari bayirimo.

Ibi ni ibintu byihuse kandi bitamenyerewe kuri Rosaviatsiya; ikigo ubusanzwe kigenda buhoro cyane mu kuvuga ku mpanuka zabaye. Aha byateye kwibaza.

Televiziyo ya leta y’Uburusiya RT yatangaje iyi nkuru mu buryo bworoheje, isubiramo ibyavuzwe n’abategetsi ntihagire icyo irenzaho. Mu nkuru yabo y’ibanze ya nijoro, Channel One igenzurwa na Kremlin yahaye iyi nkuru amasegonda 30 gusa. Bisanzwe bizwi neza ko televiziyo za leta mu Burusiya zitegereza amabwiriza y’abategetsi z’uburyo batangazamo inkuru.

Ku cyicaro cya Wagner abantu bari gushyirayo indabo n'amatara
Ku cyicaro cya Wagner abantu ariko bake cyane rwose bari gushyirayo indabo n’amatara

Commandant Prigozhin “yishwe…n’abagambanira Uburusiya”.–Wagner kuri Telegram

Avuga kuri iyi ndege, umusesenguzi wa politike Tatiana Stanovaya yavuze ko icyateye guhanuka kw’iyi ndege atari ingenzi – ahubwo icy’ingenzi kurushaho ari ubutumwa itanga ku wundi watekereza kugumuka.Aragira ati:

“Buri wese arabona iki nk’igikorwa cyo kwihorera…Kuri Putin, n’abandi bose bo mu nzego z’umutekano n’igisirikare, urupfu rwa Prigozhin rukwiye kuba isomo.”

Yapfanye n’uwari amwungirije

Inzego z’ubutabazi z’Uburusiya zatangaje ko imibiri 10 yose y’abagenzi bari muri iriya ndege harimo n’uwa commandat Prigojine yabonetse. Abategetsi bavuga ko abari bariyirimo barimo Yevgeny Prigozhin n’uwari umwungirije Dmitry Utkin – umugabo wahaye izina uriya mutwe w’abacanshuro.

Yaba ari impanuka y’indege isanzwe?

Ian Petchenik, ukorera ikigo Flightradar24 arabihakana, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iriya ndege barimo ya Embraer Legacy 600 “yahanutse bitunguranye ishinze amazuru” saa 15:19 GMT hari saa 17:19 i Gitega,Goma,Bruxelles,Paris na Kigali.Yavuze ko nta kibazo na gito yari ifite cyangwa yaba yagaragaje.

Iyo ndege yaguye nk’igifuka cy’ibirayi yahanutse iva ku butumburuke bwa 8,5km yariho igenderaho igwa ishinze amazuru. Benshi bemeza ko yarashwe cyangwa yarimo igisasu ubwayo.

Prigozhin

Ryaba ar iherezo ry’umutwe w’abacancuro wa Wagner ? Wagner yabaho nta Prigozhin?

Nta Prigozhin, Wagner uko imeze uku irarangiye.Uyu mukuru wayo wakundaga kuboneka ku mbuga zayo kuri Telegram yambaye imyenda ya gisirikare niwe wari urufatiro rw’uyu mutwe kandi yawubakiye akazi n’abafatanyabikorwa.Ubwe yavugaga ko ari we washinze uyu mutwe w’abarwanyi b’abacanshuro.

Kuva muri Mali kugera mu burasirazuba bwo hagati, uyu mugabo wahoze acuruza ibiryo yubatse ‘network’ y’abantu batumaga Wagner ikora ibikorwa byayo ahatandukanye, nibura mu bihugu birindwi, harimo n’ibyo mu burengerazuba bwa Africa. Yari yubashywe cyane, ndetse bisa n’ibirenze kubahwa gusa, n’ibihumbi by’abacanshuro yahaye akazi. Ibi byatumye yumva afite imbaraga kugera aho aca amazi abakuru b’igisirikare cy’Uburusiya, bisobanuye ko bigoye kumusimbura.

Inkuru ziva imbere mu bamwegereye zivuga ko ubutasi bw’igisirikare cy’Uburusiya, GRU, bwariho butekereza gushinga undi mutwe w’abacanshuro wo guhangana na Wagner, ikintu Prigozhin yari kurwanya bikomeye.

Ariko koko bwana Prigojine yapfuye nyagupfa, Kremlin isigaranye ikibazo gusa cy’icyo ikoresha abarwanyi basaga 25,000 asize – niba basenya Wagner, bayisimbuza undi mutwe, cyangwa bashaka undi muntu wo gusimbura Prigozhin.

Amakuru ava mu gisirikare cy’Uburusiya anuganuga ko Poutine yamaze gutegura kera Bwana Sedoy Troshev ngo asimbure bwana Prigojine kubuyobozi bw’umutwe wa Wagner bamwe bita uw’ “iterabwoba”, abandi bita uw’ “abacancuro”, muri Afurika bamwe bafata nka “Mesiya” mu Burusiya bita ko utabaho.

Bwana Sedoy Troshev

IYI SI rwose! Ngo “Rafiki yako ni yeye adui yako”! (Incuti yawe ni we mwanzi wawe).Wiremera inyamaswa izakuvudukana. Nguwo Komanda Evguéni Prigojine wihariye itangazamakuru ry’isi yose muri iyi minsi.

Mugire ibihe byiza,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

354 thoughts on “Evguéni Prigojine uri kuvugwa ubu ku isi hose ni muntu ki? Ndamukubwira wese

  1. farmacie online affidabili [url=http://farmatadalitaly.com/#]Tadalafil generico migliore[/url] Farmacie on line spedizione gratuita

  2. farmacia online piГ№ conveniente [url=https://farmabrufen.shop/#]BRUFEN prezzo[/url] comprare farmaci online con ricetta

  3. Farmacie online sicure [url=https://farmaprodotti.com/#]migliori farmacie online 2024[/url] farmacie online autorizzate elenco

  4. dove acquistare viagra in modo sicuro [url=https://farmasilditaly.com/#]viagra senza prescrizione[/url] cialis farmacia senza ricetta

  5. siti sicuri per comprare viagra online [url=http://farmasilditaly.com/#]viagra senza ricetta[/url] viagra naturale in farmacia senza ricetta

  6. farmaci senza ricetta elenco [url=https://farmaprodotti.shop/#]Farma Prodotti[/url] acquistare farmaci senza ricetta

  7. acquistare farmaci senza ricetta [url=https://farmatadalitaly.com/#]Cialis generico[/url] п»їFarmacia online migliore

  8. family pharmacy [url=https://familypharmacy.company/#]canadian pharmacy discount code[/url] Online pharmacy USA

  9. discount drug mart [url=https://discountdrugmart.pro/#]mail order prescription drugs from canada[/url] discount drugs

  10. buy medicines online in india [url=http://megaindiapharm.com/#]Online medicine order[/url] Mega India Pharm

  11. п»їpharmacie en ligne france [url=https://kamagrameilleurprix.com/#]achat kamagra[/url] pharmacie en ligne france livraison belgique

  12. Quand une femme prend du Viagra homme [url=https://viagrameilleurprix.com/#]Acheter Viagra Cialis sans ordonnance[/url] Viagra pas cher paris

  13. pharmacie en ligne france fiable [url=https://tadalafilmeilleurprix.shop/#]Tadalafil sans ordonnance en ligne[/url] pharmacie en ligne avec ordonnance

  14. SildГ©nafil 100mg pharmacie en ligne [url=https://viagrameilleurprix.com/#]Acheter Viagra Cialis sans ordonnance[/url] Viagra gГ©nГ©rique pas cher livraison rapide

  15. Vibrómetro
    Aparatos de ajuste: fundamental para el desempeño uniforme y productivo de las maquinarias.

    En el entorno de la tecnología actual, donde la rendimiento y la confiabilidad del aparato son de suma trascendencia, los sistemas de ajuste desempeñan un función crucial. Estos sistemas especializados están concebidos para equilibrar y fijar piezas giratorias, ya sea en herramientas de fábrica, vehículos de desplazamiento o incluso en equipos hogareños.

    Para los expertos en reparación de dispositivos y los profesionales, manejar con dispositivos de equilibrado es importante para promover el funcionamiento fluido y seguro de cualquier dispositivo giratorio. Gracias a estas opciones modernas sofisticadas, es posible disminuir sustancialmente las oscilaciones, el ruido y la carga sobre los rodamientos, aumentando la tiempo de servicio de elementos importantes.

    De igual manera importante es el rol que cumplen los aparatos de balanceo en la soporte al cliente. El ayuda especializado y el reparación constante aplicando estos sistemas facilitan proporcionar servicios de alta nivel, elevando la agrado de los clientes.

    Para los responsables de empresas, la financiamiento en sistemas de ajuste y detectores puede ser fundamental para incrementar la eficiencia y rendimiento de sus sistemas. Esto es especialmente relevante para los emprendedores que administran reducidas y intermedias organizaciones, donde cada detalle es relevante.

    Además, los equipos de calibración tienen una amplia utilización en el ámbito de la prevención y el control de excelencia. Posibilitan identificar probables problemas, previniendo intervenciones caras y perjuicios a los equipos. También, los indicadores recopilados de estos equipos pueden aplicarse para optimizar métodos y mejorar la presencia en buscadores de consulta.

    Las campos de utilización de los aparatos de ajuste comprenden numerosas sectores, desde la elaboración de transporte personal hasta el supervisión ambiental. No importa si se considera de enormes elaboraciones de fábrica o pequeños espacios domésticos, los equipos de ajuste son indispensables para proteger un desempeño óptimo y sin presencia de detenciones.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *