INKURU MBI: Ibimanyu bya bwa bwato Titan byabonetse, ba bagabo batanu bose BAPFUYE! Reba imyirondoro yabo hano!

HAKIZIMANA Maurice

IYI NI INKURU MBI, IBABAJE CYANE: ubwato bugendera munsi y’inyanja TITAN bwari bwaragiye gusura ibisigazwa bya TITANIC « bwashwanyukiyemo imbere bikomeye»,kandi ba bagabo batanu b’ibikomerezwa bari baburimo bose byemejwe ko BAPFUYE: ibimanyu by’ubwato TITAN bagiyemo byagaragaye mu nyanja hasi hafi y’aho ibisigazwa ya TITANIC biri: BYEMEJWE na US Coast Guard (Ikigo kirinda Inyanja cy’Abanyamerika)

Inkuru yagucitse: TITAN yaburiwe irengero igiye gusura ibisigazwa bya TITANIC: Sobanukirwa ikibazo kiri muri ariya mazi yahindutse imva imira ikihegereye cyose.

Indi nkuru bifitanye isano: Erega bwa bwato bw’abakerarugendo bugendera munsi y’inyanja bwiswe Titan buburiwe irengero ubwa Titanic !

20230621 titan

Ubwato TITAN bwibira mu nyanja bwari bwaragiye gusura ibisigazwa bya Titanic bwaburiwe irengero kuva ku cyumweru burimo abagabo batanu « bwashwanyukiyemo imbere bikomeye», bwica abari baburimo bose. Crédit d’image: AFP

Abagabo batanu bose bari baburimo bapfuye urupfu ruteye ubwoba kandi rutunguranye  nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 22 kamena 2023, bishyira iherezo ku gikorwa cyo kubashakisha ari bazima .

Ibimanyu byabwo byagaragaye mu gace kakorerwagamo akazi ko kubuhiga kandi byari biri hafi rwose y’ibisigazwa bya Titanic. Abahanga n’inzobere mu kubigenzura bose bemeje ko aya makuru ari impamo ijana ku ijana.

— USCGNortheast (@USCGNortheast) 22 juin 2023

Aba bagabo bapfuye bari bantu ki? Dore imyirondoro n’amafoto yabo uko bari bari muri Titan

1.Stockton Rush, (Perezida wanashinze kiriya kigo cya buriya bwato OceanGate Expeditions,umupilote)

2.Hamish Harding, (umuherwe utunze za miliyaridi w’umwongereza)

3.Paul-Henri Nargeolet, (Umuhanga/umushakashatsi w’umufaransa)

4.Shahzada Dawood, (Umunyemali w’umwongereza ukomoka muri Pakistani)

5.Suleman Dawood (umuhungu wa Shahzada Dawood,yari afite imyaka 19 )

 

The missing 5: [From top-left] British billionaire Hamish Harding; French explorer Paul-Henri Nargeolet; Founder and CEO of OceanGate Expeditions Stockton Rush; Pakistani-born businessman Shahzada Dawood and his 19-year-old son Suleman.

Bose uko ari 5 : [Uhereye hejuru,ibumoso bwawe] Hamish Harding ; Paul-Henri Nargeolet; Stockton Rush; Shahzada Dawood na Suleman .Crédit d’image: AFP / AP / REUTERS

Icyo tuzi kuri buri wese muri bo

1.Stockton Rush (Perezida wanashinze ikigo cya buriya bwato OceanGate Expeditions,umupilote)

OceanGate Expeditions/AFP
Stockton Rush ni we nyiri kigo OceanGate Expeditions akaba ari nawe Muyobozoi Mukuru wacyo

Rush, imyaka 61 , yakoze neza cyane ingendo nk’izi cumi n’ebyiri kuva mu mwaka wa 2010.Iyi kampani ye yayishinze muri 2009 kandi si ubwa mbere yari agiye gusura Titanic iyo bigwa mu nda y’isi,aherukayo mu myaka ibiri ishize.

Mu kwezi kwa 12/ 2022, Rush yabwiye ikinyamakuru « CBS Sunday Morning » ko kwibira mu nda y’isi iyo bigwa kuriya bitamuhabura cyane,ariko ko azi neza ko hashobora kuba impanuka yatuma atagaruka hejuru ari muzima.

« Ndashaka kuvuga nti, niba utinya kugira icyo uba,ugomba no kwirinda kubyuka mu gitanda,ntugomba gusohoka mu cyumba cyawe  ». « Ntugomba kwinjira mu modoka yawe.Ugomba kwigumira aho ntacyo ukora. Urabona ko amaherezo iyo ushaka kugira icyo ugeraho ugomba kwemera kwishora (gufata risques), muri make udatinyutse ingorane-nta nyungu,ntacyo wageraho .

2. Hamish Harding (Umunyemali ukomoka muri Pakistani)

Hamish Harding
Umunyemali w’umwongereza wari ufite urugo iDubaï akaba perezida wa kampani yitwa Action Aviation, capitaine Hamish Harding Crédit d’image: AP

Hamish Harding ni umunyemali w’umwongereza ukomoka muri Pakistani akaba yakoraga bizinesi y’iby’indege ,akaba umugabo udatinya ingendo no kwiyemeza, wagenze isi yose haba mu nyanja,ku butaka no mu kirere. Harding,ni na pilote w’indege ukunda ubuzima cyane,wabanje kwifata akavidewo agashyira kuri instagram ye avuga ko anezerewe bidasanzwe kuba agiye kwirebera aho Titanic iryamye sur le Titan.

3. Paul-Henri Nargeolet (Umuhanga/umushakashatsi w’umufaransa)

Paul-Henri Nargeolet
Paul-Henri Nargeolet, yari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi bwo mu nyanja,ubushakashatsi bwigaga ku bisigazwa bya Titanic. Image Credit: AFP

Nargeolet, w’imyaka 77 uyu yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’Ubufaransa zirwanira mu mazi,akaba yari mu kiruhuko cy’iza bukuru aho ubu yari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi bwo mu nyanja mu kigo gishinzwe gutangaza amakuru no kwerekana ibyagezweho,ikigo cyitwa RMS Titanic cyakoraga bushakashatsi bwigaga ku bisigazwa bya Titanic.

Si ubwa mbere komanda Nargeolet yari akoze ruriya rugendo rw’ubushakashatsi, kuko yagiyeyo ubwa mbere mu mwaka wa 1987,nyuma y’imyaka ibiri gusa havumbuwe aho buri bwato bwa Titanic buryamye. Yifuzaga cyane gusubirayo nibura rimwe mu buzima bwe.

4.Shahzada Dawood (Umunyemali w’umwongereza ukomoka muri Pakistani)

shahzada dawood-1687274836782
Shahzada Dawood,yari visi perezida w’ikigo Engro Corporation Limited. Iyi foto ye yatanzwe n’undi muntu,ntawe uzi igihe yafatiwe. Crédit d’image: via REUTERS

Shahzada Dawood,yari umunyemali w’umwongereza ukomoka muri Pakistani afite imyaka 48.Muri ubu bwato bw’ubushakashatsi yari yajyanye n’umuhungu we akunda cyane witwa Suleman, w’imyaka 19.Uyu mugabo ni umwe mu bakire bakomeye cyane bazwi mu Bwongereza no muri Pakistan.

Umwe mu bagize umuryango we yagize ati « Yari yavuze ko azi neza ko bagiye kujya ikuzimu kure cyane mu nyanja mu cyombo cya sosiyete yigenga, kandi nawe ubwe yavugaga ko ikoranabuhanga ridashobora byose,ko ubushobozi bwaryo bigira aho bugarukira, ariko ntiyashakaga gutinda cyane ku ngorane ».

5. Suleman Dawood (umuhungu wa Shahzada Dawood,wari ufite imyaka 19)

Suleman Dawood
Suleman yari umusore ukunda gusoma cyane ibitabo bya science-fiction,akanakina volleyball.

Suleman Dawood niwe mugabo muto muri bariya batanu bahitanywe na TITAN.Yakuriye mu muryango w’abaherwe i Londre mu Bwongereza muri karitsiye nziza cyane y’abagashize ya Long Ditton, Surrey, aho yari incuti y’akadasohoka ya se, akaba umwana ukundwa na nyina Christine.Yakoraga akazi ko gutoza abandi mu iterambere ry’umwuga, aho yari n’umuyobozi w’ikigo cya Agriculture Biologique mu gihugu cy’amavuko cy’ababyeyi be cya Pakistan ahitwa Pendjab yari n’umwe mu bayobozi bakuru bo mu Nama y’Ubuyobozi y’ikigo bise Fondation Dawood.

Suleman avukana na mushiki we witwa Alina.Wari umuryango w’abana babiri, imbwa imwe yitwa Stig n’injangwe imwe yitwa Proteus. Abaturanyi babo babakundaga cyane, hari ababwiye ikinyamakuru Daily Mail bati : ” nta baturanyi beza baruta aba. . . . aba bana bicisha bugufi,barubaha,kandi bahorana akanyamuneza”.

Ariko se byagenze gute?

Igisirikare gishinzwe kurinda inkombe z’inyanja cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko ubu bwato budasanzwe bwa Titan bwashanyukiyemo imbere aho bwari bwageze kure cyane mu nyanja ya Atlantique Nord.Nta warokotse n’umwe. Uko gushwanyukira imbere kwabereye hafi cyane y’aho bari bagiye,hafi y’ibisigazwa bya Titanic.

Rear Admiral John Mauger, the First Coast Guard District commander, speaks during a press conference updating about the search of the missing OceanGate Expeditions submersible, which is carrying five people to explore the wreck of the sunken Titanic, in Boston, Massachusetts, U.S., June 22, 2023.
Komanda John Mauger, umuyobozi w’igisirikare kirinda inkombe z’inyanja abwir itangazamakuru ibyo bagezeho,kuwa 22Kamena 2023.Crédit d’image: Reuters

Komanda John Mauger, umuyobozi w’igisirikare cya Amerika kirinda inkombe z’inyanja yabwiye itangazamakuru ko ibimene by’ubu bwato bugendera munsi y’inyanja byabonwe n’ubwato bwa robot bwoherejweyo guhiga TITAN.Ngo byasanzwe iruhande rw’ibisigazwa bya TITANIC.

OceanGate Titan: Time running out for missing Titanic submersible as search focuses on undersea sounds
A view shows the ROV (Remotely Operated underwater Vehicle) Victor 6000.
Iki ni iki Robot cyo mu bwoko bwa ROV (Remotely Operated underwater Vehicle) cyitwa Victor 6000 cyagiye gushaka amakuru yabo. Crédit d’image: Ifremer-CCBY / via REUTERS

Robot y’igitangaza yibira mu mazi yakozwe n’Abafaransa yitwa Victor 6 000 yoherejwe yo bisabwe na Leta zunze ubumwe za Amerika nayo yari yoherejeyo ikindi cyuma karahabutaka mu kurokora no kurohora ibintu byose biremereye byarohamye urugero nk’indege zagwa mu nyanja cyangwa amato mato mato bigereranyije.

Mbibutse ko kwinjira muri iyi TITAN, byari iby’abagashize kuko itike ku muntu umwe gusa ni amadolari ibihumbi magana abiri na mirongo itanu( 250 000 $) ni ukuvuga kimwe cya kane cya miliyari y’amanyarwanda.

Nkomeje kwifatanya n’imiryango,incuti, n’abaturanyi b’ababuriye ababo muri iyi mpanuka ikomeye. ISI yahombye abantu bari bayifitiye akamaro cyane!

MURI IYI SI: Nta kintu cyizewe 100 ku ijana muri iyi si.

Mugire ibihe byiza,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

466 thoughts on “INKURU MBI: Ibimanyu bya bwa bwato Titan byabonetse, ba bagabo batanu bose BAPFUYE! Reba imyirondoro yabo hano!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *