WhatsApp ntihwema kuzana udushya: ubu wakosora(edit) ubutumwa wamaze kohereza! Ni byiza cyane.

HAKIZIMANA Maurice

Vuba ha nabandikiye inkuru igira iti Agashya kuri WhatsApp,hari abasakiwe n’ababihombeyemo! Uti bimeze gute rero? Ndabikunyuriramo (kanda hano niba yaragucitse). Ubu noneho haje akandi gashya tutavuze muri iyo nkuru: ubu abakoresha WhatsApp bashobora kuzajya bakosora(edit) ubutumwa bwabo, nk’uko ukosora komanteri ushyira kuri facebook cyangwa nk’uko bigenda ku rubuga rwa Telegram n’urwa Signal.

Kompanyi ya facebook/Meta ya bwana MARK ELLIOT ZUCKERBERG nyiri Facebook,WhatsApp na Instagram niyo yatangaje ejo kuwa mbere tariki 22/05/2023 aya mahinduka meza. Yongeyeho ko gukosora ubutumwa wamaze kohereza bizajya bishoboka mu minota 15 nyuma yo kubwohereza.Kugeza ubu washoboraga kubusiba gusa.Aya mahinduka yose turatangira kuyakoresha mu byumweru biri imbere ariko ubu tuvugana yatangiye gushyirwa muri sisitemu mu rwegio rwo kuyagerageza.

Iryo tangazo rigira riti:

“Guhera ku gukosora (edit) agakosa gato k’imyandikire(orthoghraphe) kugeza aho ushobora gusiba cyangwa kongera ubutumwa bwawe,si twe tuzabona tubazanira ubushobozi bwo kugenza uko mushaka ubutumlwa bwanyu mwandikirana(chats) . Icyo usabwa gusa ni ugukanda ukagumishaho gato agatoki ku butumwa wohereje maze ugahitamo ijambo edit,ugakosora.Ibyo bizakorwa kugeza mu minota 15 yose wamaze kohereza ubutumwa bwawe”.

Inkuru bijyanye: Agashya kuri WhatsApp,hari abasakiwe n’ababihombeyemo! Uti bimeze gute rero? Ndabikunyuriramo

Ariko kandi kugira ngo udatera urujijo uwo wari wandikiye ubutumwa bwa mbere akabona ubwakosowe , ubutumwa bwakorewe edit (bwasubiwemo) buzajya bwandikwaho akajambo edited bivuga ngo ubutumwa bwakosowe. Ariko ntibuzajya bugaragaza ibyahinduwe cyangwa uko bwari bumeze mbere yo guhindurwa.

Uyu ni MARK ELLIOT ZUCKERBERG, yavutse tariki 14 Gicurasi 1984 avukira i White Plains muri Leta ya New York. Ni umunyamerika ukiri muto wize ikoranabuhanga mu by’itumanaho (informatique)ni we shefu wa entreprise/kampani ya Méta kandi ari ku rutonde rw’abamiliyarideri z’amadolari muri Amerika . Ni we Boss wacu twese abakoresha  urubuga n’imbuga nkoranyambaga za Facebook rwashinzwe muri 2004, ari mu bayishinze,afitemo imigabane hafi ya yose akaba na PDG wayo (PDG bivuga Président-Directeur Général) ari byo bisobanura umuyobozi mukuru w’Ikigo.Ikinyamakuru  Forbes cyamushyize ku mwanya wa 8e w’abaherwe bo mu isi muri 2019, abarirwa akayabo ka miliyaridi 74,1 z’ama dollars,ntumbaze mu manyarwanda cyangwa amarundi sinabyishoborera.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share

Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

169 thoughts on “WhatsApp ntihwema kuzana udushya: ubu wakosora(edit) ubutumwa wamaze kohereza! Ni byiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *