MONA FAIZ inkumi yo muri Ghana “itwika” ku mbuga nkoranyambaga (Influencer)aregwa gucuruza urukundo n’ikimero cye akambura abagabo ba “Bihwahwa” asaga miliyoni 2 mu madolari. Ihere ijisho

HAKIZIMANA Maurice

Amazina yeyose ni Mona Faiz Montrage, akazina k’ubuhanzi ni Hajia4Reall, ni inkumi yo muri Ghana ku mugabane wa Afurika,ifite imyaka 30 y’amavuko,umwe muri ba bandi mwita slayqueens utwika cyane ku mbuga nkoranyambaga (Inflluencer),akaba umuhanzi; umunyamideli n’umushabitsikazi (businesswoman) ukurikirwa cyane kuri Instagaram n’abantu miliyoni 3 n’ibihumbi 400 akaba ari mu bantu bake bakurikirwa cyane muri Ghana ahanini kubera uburanga bwe bubengerana. Abamukurikira benshi ni ab’igitsina gabo batajya bamukuraho ijisho.

Hajia4Reall uwo yavukiye kandi akurira mu cyaro cyo mu ntara ya Tamale, mu majaruguru ya Ghana. Nyina ni umwiraburakazi w’umunyafurika ukomoka muri Ghana ariko se akaba umunya Libani.Yize amashuri abanza iwabo mu cyaro cya Tamale,yiga ayisumbuye mu kigo Labone Senior High School asubikira aho. Amaze kubona uburyo yimukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ajya kuhiga Kaminuza mu Kigo Art Institute of New York City, yiga mu ishami ry’iby’imideli (Fashion and design).

Muri Nyakanga 2017, Mona 4Reall yatangiye ubushabitsi atangira gucuruza amavuta meza y’abagore mu izina rya kampani ye y’ubuhanzi yise  4Real Beauty. Muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahafite kampani y’iby’imyidagaduro (entertainment company ) ikorera mu mugi rwagati wa New York. Iyo kampani ye itegura ibirori, igatunganya imiziki n’amashusho, kandi ikazamura abanyempano mu buhanzi. Muri 2016 kampani ye yayoye agatubutse ubwo yateguraga ikirori cya rutura gisoza umwaka muri Ghana cyiswe the Global Wave party.

Mu buhanzi afite indirimbo yasohoye muri Nzeri 2020 yise “Badder Than”, n’iyitwa Fine Girl yasohoye mu kwa 1/2021. Muri Gicurasi 2021, yasohoye indi yafatanyije n’umu YouTuber uzwi cyane muri Ghana witwa Kwadwo Sheldon. Yafatiyeho asohora n’iyitwa Baby yakoranye na Shata Wale. Anagira cano ye bwite yise 4Real Entertainment YouTube Channel.

Montrage ashinjwa kuba mu itsinda ry'abambuzi bashukana kuri internet ryo muri Afurika y'iburengerazuba

ARAREGWA GUSHUKISHA ABAGABO KUBAHA URUKUNDO AKABARYA UTWABO

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe iperereza ku byaha aho byaba biri hose ku isi (FBI) byaramukurikiranye byitonze, bitangaza ko Mona Faiz akekwaho ibyaha bijyanye n’ ubushukanyi bugamije kwambura ndetse n’iyezandonke.Biramutse bimuhamye,ashobora gufungwa imyaka 20 muri gereza kuri buri cyaha (ubwo wayiteranya ikaba 40).

Mona Faiz, ari mu maboko atari aye kuva mu kwezi kwa 11/2022. Abazungu bamucakiriye mu Bwongereza ari kwiryohereza ubuzima,none Abongereza bamwoherereje Abanyamerika ngo yitabe ubutabera (nako ubucamanza) bwaho. Imbere y’urukiko ejo kuwa mbere tariki 15/05/2023 yaburanye ahakana ibyaha byose ashinjwa.

YAMBUYE BA NDE KANDI YABIKOZE ATE?

Umushinjacyaha wa Leta ya New York atanga ibimenyetso by’umwe mu bagabo bakuze cyane bo muri Amerika yashukishije ubwiza bwe n’akarimi gasize amavuta,aho ngo yakoresheje amazina ye bwite bakavugana kenshi kuri telefone.

Ngo yamwemereye kumubera umugore,ndetse ngo anacurisha icyangombwa cy’ubwoko bwabo cyemeza ko bashingiranywe muri Ghana,ko yabirangije. Uyu musaza uba wenyine ngo yoherereje Mona Faiz umgore we mushya batarabonana na rimwe amadolari ibihumbi 89 ni ukuvuga hafi miliyoni 100 z’amanyarwanda ayashyira kuri konti ye ya Bank arinumira.

Ngo yakomeje gushakisha abandi bagabo ba Bihwahwa ashukisha ikimero cye cyiza n’akarimi gasize amavuta ku buryo ayo yasaruye yose mu bagabo bose bo muri Amerika ari miliyoni 2 z’amadolari (asaga miliyaridi ebyiri z’amanyarwanda) nk’uko bitangazwa n’umushinjacyaha mukuru wa New York.Yose yayashyize ku ma konti ze za Banki.

IHERE IJISHO UMUKOBWA NAKO UMUGORE UREGWA GUSHYINGIRANWA N’ABAGABO BOSE BAFITE CASH AKABAHEZA

IYI SI yameze amenyo!Nitutaba maso izatumira bunguri.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share

Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

820 thoughts on “MONA FAIZ inkumi yo muri Ghana “itwika” ku mbuga nkoranyambaga (Influencer)aregwa gucuruza urukundo n’ikimero cye akambura abagabo ba “Bihwahwa” asaga miliyoni 2 mu madolari. Ihere ijisho