
Abidishyi bari bafite
Umwami wabo;
asimburwa
n’umuhungu we.
uwo mwami mushya, mu
mategeko ye ya
mbere ahamagaza
umwiru ati
« Shyira
ingoma ku
karubanda, uyihe umurishyo, aho
umusore wese ari
mu gihugu cyanjye
aze anyitabe.»
Nuko umwiru
abikora uko abwiwe, abasore bose
basesekara aho.
umwami
arabitegereza asanga
nta musaza
ubarangwamo.
Ati « ni uko ni byiza; icyo
nabahamagariye ni
ukubamenyesha ko
ufite se w’umusaza
wese agenda
akamwica, kandi ntihagire n’umwe
ugira icyo avuga
kandi ngo abaze. Ni
mwemere icyo
mbategetse gusa,
iryo ni iteka nciye.»
Bose
ntibabyishimiye
birumvikana, ariko
kubera itegeko
rirusha ibuye
kuremera, barumvira. Bamaze
kubyemera,
umwami ati
«Nimwihute
mubahotore,
nimumara uwo mwanda mu gihugu
cyanjye, mugaruke
mubimenyeshe
mbone
kubasobanurira
amategeko mashya, akwiranye n’ingoma
yanjye.
Bashyira nzira bajya
gukora ishyano
bahatiwe, bamwe
bahutiraho bahotora
ababyeyi babo, ngo
babonereho kubazungura kandi
bashimishe n’uwo
mwami wabo
w’umusore.Abandi
bafatwa n’impuhwe
bibutse akamaro k’umubyeyi bati «Umwami
yadutegetse
gutsemba ababyeyi
bacu, ariko ntaturora,
reka tubahishe tuzavuge ko
bapfuye.Nuko bacikisha
ababyeyi, bajya
kubahisha mu kindi
gihugu,
kibangikanye
n’icyabo . Ariko « umubaji w’imitima
ntiyayiringanije»
Bavuyeyo umwe
abwira se ibyo
umwami
yabategetse ati « none sina nshobora
kukwica, ngwino
njye kuguhisha mu
buvumo, dutegereze
uko bizagenda
nyuma; nzajya nkugemurira
rwihishwa.»
Biba
bityo iminsi bahawe
ishize bose bahurira i
Bwami.
Umwami ajya ku nteko ati « yemwe
basore bidishyi!!!»
Bati «Karame
mwidishyi!!» twa
dusaza mwatumazeho? bati
«yego mwidishyi!!!»
Umwami amaze
kubona ko nta
musaza usigaye
uzamuvuguruza ati « Ubu ngiye kubaha
itegeko ryanjye
rishya, mwese
mugomba kwemera
ntihagire n’uhigima
arihakana. Bati «ritubwire
Nyagasani».
Ati «icyo nshaka ni
uko icyo nzajya
mvuga cyose
muzajya mucyemera mugira muti «Yego
Mwidishyi!!!».
baremera ntarindi
jambo uretse
kwikiriza bati
«Yego mwidishyi»
Baremera bose
icyarimwe bati
«Yego mwidishyi».
Abasore b’Abidishyi
bamaze guhabwa
itegeko rishya
ntibyacakabiri,
umwami
arabahamagara ati« nimuze tujye
guhiga.» Bati «yego
mwidishyi!!!»
ubwo umwami
aranezerwa yumvise
ko yumviwe; bageze mu ishyamba bica
imparage
barayiheka,
barayihigukana,
bacyura umuhigo.
Barasira, bahabwa amayoga baranywa.
Birangiye umwami
ati « Aho murabona
runo ruhu
rw’imparage ukuntu
ari rwiza bidishyi!!!», bati « turabireba
Mwidishyi.» N’uko yungamo ati
«Nimwende uru ruhu
rukiri rubisi,
murumfurebe ku
mubyimba no
kumaguru n’amaboko,
murundodereho maze nse
n’imparage.»
Bati
“yego
Mwidishyi!”
Abahanga mu
kubarira
barahashinga
barumudoderaho ,
bamaze kurangiza
rukiri rubisi ati « Aho se si byiza
bidishyi?»
bati « Yego
Mwidishyi ni byiza
rwose!!!»
Ati«
noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe
kuko rukonje!!!»
Bati
« Yego mwidishyi!!!»
ati « Rurankanyaga
bidishyi!!!»
Bati « Yego ruragukanyaga
mwidishyi!!!»
ati «Aho ga ndapfuye
bidishyi!!!»
Bati «
Ahoga urapfuye
mwidishyi!!!»
Ati « Nimuntabare
bidishyi!»
Bati «Nibagutabare
mwidishyi!!!»
Ati«
Inyota iranyishe
bidishyi!»
Bati « Inyota irakwishe
Mwidishyi!!!»
Ati
«Uruhu rurumye
Bidishyi!!!»
Bati
«Uruhu rurumye
mwidishyi!!!».
Bityo
bityooooooo!!!!!
kuva kugasusuruko
kugeza mu
mashenguruka.
Barataha bagenda bavuga mu mayira
ibyabaye ku mwami
wabo.. bose bari
abasore, ubwenge
ari mahwi!!!
Bageze imuhira, wawundi wahishe
Se mu buvumo, ajya
kumusura
amugemuriye,
umukambwe
amubaza amakuru y’i Bwami, Umuhungu
amutekerereza uko
byagenze kuva ku
itegeko rya mbere
kugeza ku muhigo
no ku ruhu rw’imparage ati
«Kandi yadutegetse
ko icyo azajya avuga
cyose ari cyo tuzajya
twemera.»
None
dusize avuga ngo
« AHO GA NDAPFUYE
BIDISHYI!!!»
natwe
tuti « Ahoga
urapfuye
Mwidishyi!!!»
Ati
«Runyumiyeho Bidishyi !!!» Tuti«Rukumiyeho
Mwidishyi!!!!»
Ati «Nimuntabare
Bidishyi!!!!»
Tuti «Nibagutabare Mwidishyi!!!»
Wa musaza
arabyumviraaaaa!!!!!!!!!
¨Ati «Byatangiye
ryari?»
Uwo mubyeyi
w’impuhwe n’imbabazi abwira
umuhungu we ati
« mwa bapfu mwe!
umwami wacu agiye
gutangishwa
n’ubwenge buke bwanyu bwanyu!
Njyana i bwami
wenda banyice, ariko
njye ninsanga
atarahwera
ndamukiza!»
Nuko umuhungu
aramujyana,
bagezeyo basanga
agiye kunogoka. Ako
kanya ahamagaza
umuvure awuzuzamo amazi,
baramuterura
bawumuryamishamo.
Hashize
umwanyaaaa uruhu
rutangira guhehera, rurongera ruroroha
barumubamburaho
ariruhutsa,
ati «
Ashyiiiiiiii!!!! Ndakize
kandi nkijijwe
n’umuntu mukuru!!!»
Ashima wa musore
wahishe Se, abaza
niba hari abandi
bahishe ba Se ngo
babahishure
bagaruke mu byabo.
Nuko aca iteka Ati
«INGOMA IBIHUMBI,
NTAWE UGAYA
UMUSAZA KUKO ABA
AFITE UBWENGE
BW’INGOMA NYINSHI YARIYE.»
Nuko
abakambwe
batahutiweho
n’urubyaro rwabo,
basubizwa ibyabo
n’ubukuru bwabo.
Si jye wahera,hahera abidishyi n’umwami wabo.
Nitwa HAKIZIMANA Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (masters Meef) wize uburezi muri Université Catholique de Paris n’ubumenyamuntu(sociologie) muri Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kuri : Facebook,Twitter na Instagram
