Tariki 11/05/1981- Tariki 11/05/2023 imyaka 42 irirenze Bob Marley apfuye!

HAKIZIMANA Maurice

Amazina ye ni Robert Nesta Marley,bitaga Bob Marley.Kuri iyi tariki nibwo yishwe na kabutindi kanseri,i Miami, Leta ya Floride,muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Icyo gihe yari afite imyaka 36 gusa.

Bob Marley yavutse mu kwa 2 k’umwaka wa 1945, avukira muri Jamayika.Se ni umuzungu nyina akaba umwirabura.Bari abakene nkatwe twese, ndetse mu ntara ihoramo akaduruvayo ya Trenchtown,muri Karitsiye ikennye cyane ya Kingston.

Ibyo byose byamurwaniragamo bimuzamuramo injyana ya mbere yakozemo album ye ya mbere muri 1962 yise “Judge Not”/ (Ntimukigire Abacamanza) ngenekereje mu kinyarwanda.

Mu kwa 2/1966 yamenyanye n’umuririmbyikazi ufite ijwi wumva umwuka ugahera neza neza waririmbaga mu itsinda ryitwa les Soulettes, umwali witwa Rita Anderson, imitima yabo iba agati gakubiranye.Baje kurwubaka.

Rita ntiyari umugore we gusa,yanabaye umufasha we mu kazi bagize umwuga w’umuryango.

Babyaye imfura yabo, umuhungu witwa Ziggy, mu mwaka wa 1968. Muri uwo mwaka nyirizina, nibwo Bob Marley yamenye idini nako umuryango wa Rastafarisme(abarasita).Icyo gihe umwami wa Etiyopiya, Nyagasani Haïlé Sélassié,yari yasuye Jamaïque. Uwo mwami bamwakiriye nk'[i]mana mu zindi, abitwa abarasita bakaba bari banezejwe n’Umwami bitaga uw’abirabura bose, bati “kuki atatubera Yezu wacu se”?Biyemeje guhurira ku kimenyetso cy’ama deredi(dreadlocks) no kwambara furari cyangwa ingofero z’amabara ya Etiyopiya nk’umurwa mukuru w’ubwami bw’abirabura: umutuku,umuhondo n’icyatsi kibisi.

Bob Marley yahise agira injyana ye ikirango cy’umwirabura ubyiyumvamo bikamutera ishema, indirimbo ze zihinduka ivanjiri y’urukundo, amahoro,n’ubuvandimwe bw’umwirabura aho ari hose ku isi.

Bob Marley yagwaga neza cyane,ku buryo yahindutse ikimenyetso cy’umunezero, yamamara vuba cyane, kandi IDINI rye rikwira mu isi yose nta gitabo nta rusengero, nta musigiti,nta maturo nta cya cumi: umuzika gusa.

N’ubwo yapfuye byihuse,nta cyahagaritse umuzika we na philosophie ye yo guhuriza hamwe abo yitaga “abavandinwe” bahuriye ku ibara rimwe,no kugukunda isi yose n’andi moko yose nyuma yo kwikunda nk’abirabura aho bari ku migabane yose.

Aba Rasita mwiriwe?

Nitwa Hakizimana Maurice

HAKIZIMANA Maurice II Suivre ma chaine Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Suivrez ma page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

472 thoughts on “Tariki 11/05/1981- Tariki 11/05/2023 imyaka 42 irirenze Bob Marley apfuye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *