H&M-iduka ricuruza imyenda y’abagore,abagabo n’abana ku isi hose.H&M bivuga iki?

Hakizimana Maurice

Hennes na Mauritz, izwi ku mpine z’ayo mazina nka  H&M, ni iduka rya karahabutaka ryatangiye ari rimwe rikazwa guhuzwa n’irindi bikaba abiri mbere yo guhinduka igitangaza mu isi nzima,ni isosiyeti icuruza imyenda myiza cyane prêt-à-porter y’abagore,abana n’abagabo,yavutse mu mwaka wa 1947 ishinzwe n’uwitwa Erling Persson akaba umusuweduwa (umuturage wa SUWEDE).

prêt-à-porter

Ubu tuvugana iri duka nako iyi sosiyete H&M ikorera mu bihugu 74 igaha akazi abantu 171 000 ikagira amaduka yayo asaga 8 000.Uretse isosiyeti y’imyenda y’itsinda ryitwa Inditex riyiza imbere,ku isi hose H&M nta rindi duka,uruganda cyangwa isosiyeti y’iby’imyenda yayitambika imbere.

Bafite umwihariko wo gukora imideli bihimbiye bagakorana n’abanyamideli (stylistes)ba mbere muri iyi si nka Karl LagerfeldViktor & RolfRoberto CavalliVersaceBalmainKenzo bakambika bakanamamazwa n’ibyamamare (aba stars) ba mbere muri iyi si nka MadonnaNicki MinajKylie MinogueKaty PerryLana Del ReyDavid BeckhamVanessa Paradis,umunyabugeni w’icyamamare Adolfo Zgegovitch n’abahanzi baza imbere mu isi nka BeyoncéDua LipaLady GagaRihannaThe WeekndAriana Grande.

Byatangiye nk’ubufindo

Umusore muto wo muri Suwede witwa Erling Persson, yatembereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ngo ashakisheyo ubwenge,arebe icyo yakora,gishya,adakopeye abandi ahubwo abigiyeho. Yagarutse yungutse igitekerezo cy’inyamibwa:gucuruza imyenda igezweho,imideli y’abagore,ku giciro cyo hasi cyane,cyakorohera buri wese.Nguko uko mu mwaka wa 1947 yafunguye iduka rya mbere aryita Hennes (« pour elle »/umugore/ mu gisuweduwa) arifungura mu mugi w’iwabo witwa Västerås. Ubwo H ya mbere iba irabonetse.

Mu mwaka wa 1968,uyu mugabo yaje kugura iduka rya Mauritz Widforss wari ufite amaduka acuruza ibikoresho by’uburobyi, afite igice cy’imyenda y’abagabo,ni uko igice cy’ibikoresho by’uburobyi ahita akigurisha ukwacyo,asigarana igice cy’imyenda y’abagabo,ni uko iyo sosiyete ayita Hennes & Mauritz bivuga iduka ry’imyenda y’abagore n’abagabo. Inyiguti H&M ni impine za « Hennes och Mauritz », bisobanura: « Pour elle et Mauritz ».

Indi ngingo bisa: DHL NI IKI? IZO NYUGUTI ZIVUGA IKI?

Nawe wakora ugatera imbere

Mugire ibihe byiza,

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

1,452 thoughts on “H&M-iduka ricuruza imyenda y’abagore,abagabo n’abana ku isi hose.H&M bivuga iki?