“N’ITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO”(Insigamugani)

Hakizimana Maurice


Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bagira ngo: “N’itabiye iba ishaka iyayo”, wadutse ku
ngoma ya Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w’i 1900. Ucibwa na Nyirakigeli Murorunkwere,
nyina wa Rwabugili nyine.Kuri iyo ngoma Murorunkwere yatonesheje umugabo witwaga Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi aramukunda cyane. Yamutonesheje ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali).


Seruteganya uwo yamaze gutona by’akadasohoka, rubanda bavuga ko yacyuye Murorunkwere.
Ubwo yaregwaga n’abakono bene wabo kuko yari umukonokazi, mwene Mitali mu Mataba ya
Ndiza. Abisengeneza be, abagore ba Rwabugili cyane cyane nibo bamushinjaga ko afite inda ya
Seruteganya.


Nuko Murorunkwere amaze kumva ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we
Rwabugili kugira ngo babonane amwereke ko adatwite. Intumwa ze ziba nyinshi kuri Rwabugili,
ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho, kuko ayo rubanda bamubeshyeraga yari
yaramaze kuyagira ihame (imvaho).


Murorunkwere amaze kubona ko umuhungu we yamusuzuguranye amagambo, ahera ko ashaka
abantu aha inka y’imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba. Arabatuma ati:

«Nimunshyirire Rwabugili iyi nka: nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana yayo iyonka, ati: «Nibucya muzayijyane yonyine, inyana yayo muyisige ku icumbi ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili
muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga ubutumwa, muti: “Murorunkwere yadutumye ngo: Reba iyi nka igumya kwabira, harya ni uko itabona iyayo.”


Ubwo Murorunkwere yashakaga kumvisha ko yanze kumwitaba. Ati

“Kandi muzamumbwirire muti: Burya n’itabiye iba ishaka iyayo”.

Abwira Rwabugili ko n’ubwo umuntu atabira, ariko arusha inka gukunda umwana we: yabyivugagaho kuko Rwabugili atakigera aho ari.


Nuko intumwa za Murorunkwere ziragenda zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti :
«Kandi Nyagasani ibuze iyayo irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabazi!»

Rwabugili amaze kumva amagambo nyina amutumyeho, asubiza intumwa ze, ati :

«Nimugende mumumbwirire muti: «Inka iyo ibuze iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri itagifite iyayo (ubwo yacyuriraga nyina ko yacyuwe na Seruteganya).


Intumwa za Murorunkwere zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili. Murorunkwere
abyumvise agwa mu kantu. Ni kwo guhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba barimo. Bajya
inama y’uko babigenza.


Batuma Nyilingango ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko yari inshuti ye, bati:

“Genda ubwire Nkoronko uti: Nuramuka ubwiye Rwabugili ko Murorunkwere adatwite araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko we nta cyo azamutwara.”


Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite. Rwabugili abyumvise ni ko
guteza Murorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na nyina babatsinda i Mbilima na
Matovu (Bumbogo).


Bamaze gupfa, iby’ikirirarira birayoberana, bamwe bakajya bagira bati: “Uzarizwa na
Nyiragikeli n’urugori rw’ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho indahiro!”

Ngurwo urwo Murorunkwere yafuye yishwe n’umwana we bwite,asiga umubani atyo ati “N’ITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO”.Si ngombwa ko ababyeyi banyu babanaza kwabira,murababe hafi.

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

656 thoughts on ““N’ITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO”(Insigamugani)

  1. Please let me know if you’re looking for a article writer for your blog. You have some really good posts and I believe I would be a good asset. If you ever want to take some of the load off, I’d really like to write some content for your blog in exchange for a link back to mine. Please blast me an e-mail if interested. Cheers!

  2. Com tanto conteúdo e artigos, alguma vez se deparou com problemas de plágio ou violação de direitos de autor? O meu site tem muito conteúdo exclusivo que eu próprio criei ou

  3. Hey just wanted to give you a quick heads up. The words in your article seem to be running off the screen in Chrome. I’m not sure if this is a format issue or something to do with web browser compatibility but I figured I’d post to let you know. The style and design look great though! Hope you get the issue resolved soon. Cheers

  4. Hi there! This is my 1st comment here so I just wanted to give a quick shout out and say I really enjoy reading through your blog posts. Can you suggest any other blogs/websites/forums that deal with the same topics? Thank you so much!

  5. What are you saying, man? I recognize everyones acquired their own thoughts and opinions, but genuinely? Listen, your web site is cool. I like the hard work you put into it, specially with the vids and the pics. But, appear on. Theres gotta be a better way to say this, a way that doesnt make it appear like everybody here is stupid!

  6. I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.

  7. Ballon — это РёРіСЂР° СЃ удивительными графиками.: balloon game – balloon казино играть

  8. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon game – balloon game

  9. Игровой автомат — это развлечение Рё шанс.: balloon казино – balloon казино демо

  10. Играть РІ казино — всегда интересное приключение.: balloon казино демо – balloon казино играть

  11. Играйте РїРѕ СЃРІРѕРёРј правилам РЅР° автомате.: balloon game – balloon игра

  12. Ballon — идеальный выбор для азартных РёРіСЂРѕРєРѕРІ.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  13. Играйте РЅР° деньги Рё получайте удовольствиe.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *