“Nta muswa ubaho,ahubwo buri mwana agira ibyo aba afitemo ubuhanga, binyuranye n’iby’undi”.

Hakizimana Maurice

MU BUREZI,mu mwuga wacu twigisha ko: “Nta muswa ubaho,ahubwo ko buri mwana agira ibyo aba afitemo ubuhanga,binyuranye n’iby’undi”.

Abarimu bari aha,mubyumva gute?
Ese wari uzi ko muri sciences de l’Education(mu masomo nderabarezi), bidakwiriye:

¶Kugereranya umwana n’undi?(ku bw’ibyo, umwana ahabwa isuzumubumenyi bwe bwite,ahagabwa appréciation[ishimwe] cyangwa encouragement[inama]!
Guha abana imyanya yo kurushanwa: Duha abana amanota,ariko ntitubahe imyanya y’irushanwa(ngo yabaye uwa 1,uwa 28,uwa nyuma/ikirizo muri 48)! Ibyo ni iyicabwonko! Niko hano tubibona!! Gushishikariza umwana kwiga cyane ngo abe uwa mbere,akorere amanota,arushanwe ntibihuje n’intego z’uburezi!!
Guhemba umwana wabaye uwa mbere, kumuha amashyi,no kumwaza uwabaye uwa nyuma,kumuvugiriza induru,kumuhana…. ntibihuje n’icyo uburezi bugamije kandi ntibitanga umusaruro kuko ushobora kubona amanota meza n’umwanya mwiza nyamara mu mutwe(muri mémoire) ntihagire igisigaramo nyuma y’ibizamini bityo no mu kazi ukazaba umeze nk’utarize kuko wibagiwe burundu ibyo wize byose muri segunderi na kaminuza!!

Ni abantu benshi cyane njya mbwira nti “ibi twabyize mu wa..” akandahira ko nta cyo yibukamo na gito kandi yarabaga uwa mbere! Wowe ntabyo uzi se?

Bene iyi myitwarire yo gukorera amanota no kurushanwa nta cyiza na gito igeraho mu myaka myinshi iba izakurikiraho!

Gukubita abana mu ishuri nabyo ni kimwe n’ibyo! Guhahamura abana ngo bige,bakiga bari ku gitutu,ntibirera abayobozi beza b’ejo hazaza ahubwo bitoza abantu kuzavamo abaturage barushanwa kandi bakoresha igitugu n’igitutu ku bandi bantu!!

Abahanga mu iyiga myifatire n’iyiga mitekererereze bavuga ko urugomo rwigisha urugomo(“la violence engendre la violence”)!

Ngiyo impamvu urugomo mu bapolisi,mu bashinzwe umutekano,mu banyapolitike, guhutazanya no guhangana mu kazi aho kugakora neza,amatiku mu matorero/amadini bakorera gushimwa n’ababakuriye, bidashira!! Byose biva mu burezi bupanze nabi!


Ibyo abarimu bigisha abana nabyo bikwiriye kuvugururwa kuko hari ibitagihuje n’igihe cyangwa ibitagikenewe!! Ni ngombwa kwigisha ibintu bikenewe gusa,kandi imyuga n’ubumemyi ngiro bigashyirwa imbere!
¶Icya nyuma ntekereza ni ururimi rwigishwamo! Hano mu Bufaransa amasomo yose yigwa mu gifaransa gusa gusa kuva mu y’incuke kugera muri dogitora! Indimi z’amahanga(icyongereza,ikidage,iki esipanyole,igitaliyani,igishinwa,…) byigwa ukwabyo nk’andi masomo yose kandi bikigwa hifashishijwe igifaransa,ururimi kavukire!!
Ese iwacu muri Afurika igihe si iki ngo bigishe mu ndimi zabo amasomo yose,bigire kumenya,bigire kuzakora akazi neza,aho kwigira amanota no kurushanwa?

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

734 thoughts on ““Nta muswa ubaho,ahubwo buri mwana agira ibyo aba afitemo ubuhanga, binyuranye n’iby’undi”.

  1. Игровые автоматы — шанс РЅР° крупный выигрыш.: balloon game – balloon game

  2. Казино — РјРёСЂ азартных приключений.: balloon игра – balloon казино демо

  3. Автомат Ballon предлагает уникальные Р±РѕРЅСѓСЃС‹.: balloon game – balloon казино

  4. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon игра – balloon казино

  5. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon казино демо – balloon казино играть

  6. balloon казино играть balloon game Заходите РІ казино, чтобы испытать удачу.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *