NI AMABURAKINDI (insigamugani). KINDI uwo ninde? Ni amaki abura KINDI? Uwo mugani bawuca ryari? Ndabigusobanurira.

Hakizimana Maurice

“NI AMABURAKINDI”

Uyu mugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw’amikoro make, ni bwo bavuga ngo:”ni amaburakindi nta cyo muhaye.”

Wakomotse kuri KINDI cya Manyurane w’i Bugesera,ahayinga umwaka w’i 1400.Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw’u Rwanda.

Hariho umugabo witwa MANYURANE, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b’abahungu, habyirukamo uwitwa KINDI; abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda, ndetse n’abakuru bamukundira icyo.

Nuko MANYURANE amaze gupfa, KINDI asigara mu ngabo za se zitwaga “abateracumu ba Nsoro”. Aba umutoni w’akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yabyirukanye.

Ubwo Nsoro Bihembe yari afite umugore w’inkundwakazi witwaga KAMATAMU, na we agakunda KINDI byamushegeshe.Bukeye urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza KINDI mu bwiherero ashaka ko bashyikirana. Ariko KINDI akamugarambira, agira ati:

“Sinakwiteranya na databuja, kandi yarakunze data, nanjye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we; mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abateracumu ba Nsoro data yansigiye”.

Amaze kumushwishuriza, kuva ubwo KAMATAMU atangira kumusarika kuko yamwanze;akajya amurega ibinyoma ku mugabo we ariko ntabyiteho.KAMATAMU abonye ko bimuburiye agambana n’abaja be, ati:

«Muzagire uko mushoboye mwiyegereze KINDI, maze muzashake uburyo mumunyamburira uruhu rw’umunyehara rumuranga mu myitero, murunzanire nzabahemba».

Abaja barafubaganya batoranya inzoga nziza n’abakobwa beza barabarimbisha cyane, batumira KINDI mu bwibereko bwabo ngo azaze babone icyo bamubwira.

Igihe kigeze araza, asanga umuteguro ari wose n’umubavu watamye inzu yose. Agitunguka,umukobwa umwe witwaga MUKASANO bigeze kubana bakiri bato, baragirana inyana, batobana ibyondo, aramusanganira, aramusumira, ati:«Uraho mfura ya data?» KINDI yumvise MUKASANO amuramukije atyo, aranezerwa aramuhobera; baramukanya uruhwererane.

Mukasano yinjiza KINDI mu nzu abandi bagambanyi bateraniyemo. Baricara baraganira,bamuzanira inzoga y’ubuki bwiza cyane bw’igiti cyitwa urusinzagwa aranezerwa.Abaja babonye ko KINDI yatashywe n’umunezero, batuma kuri Kamatamu ngo abongere izindi nzoga. Yohereza iz’intarano ku zo NSORO anywaho.

Nuko KINDI aranywa arasinda, ntiyibuka ko yangana na Nyirabuja, akomeza kwihoshya ubwo buki bw’urusinzagwa, abakobwa bamwambura rwa ruhu rwe rw’umwitero, baruha umwe muri bo arushyira KAMATAMU.

Arukubise amaso arishima cyane, arushyira munsi y’ibyahi ku rwuririro, ati:“Cyo genda mukomeze mumudude urusinzagwa kugeza igihe NSORO avira mu muhigo!”NSORO arashyira arahiguka. Umuhigo utahira kwa KAMATAMU, kuko ari we wari inkundwakazi.

Ibirori by’umuhigo bihetuye, NSORO ajya mu nzu asuhuza KAMATAMU, ati:“Ndeka nta myiririrwe yanjye KINDI wawe yandembeje!” Ati: “Namwihanganiye iminsi myinshi ngira ngo ntaguteranya n’umutoni wawe, none nananiwe” Ati:”Umva ngitangira kuba umugeni muri uru rugo, niho na we yatangiye kunyuguga ashaka ko mumfatanya; ngumya kumwangira; none yandembeje. Aho bigeze, niba utamundinze nyohereza iwacu; sinshaka ko umfatanya n’umugaragu wawe; dore ikimenyetso ni uru ruhu rw’umwitero we yataye hano aje kumbuza epfo na ruguru, ararutse mu bakobwa bawe aho yiriwe abaduda amayoga, amaze kurengwa aransindukana, araza yicara aha ku rwuririro, ngize ngo ndamwiyamye, abadukana umwaga, uruhu araruhata.”

Uruhu Nsoro ararufata, ahamagaza KINDI. Atungutse, ati:«Akira uruhu rwawe!» KINDI arukubise amaso akubitwa n’inkuba arumirwa! NSORO akebuka umugaragu w’umugore we witwaga RADABALI, ati:«Nyaze KINDI Abateracumu, n’ibye byose ndabiguhaye».

Byirirwa aho biravugwavugwa, bugorobye KINDI acika Nsoro yiyizira mu Rwanda n’abagaragu be bake.Asanga Cyilima Rugwe i Rukoma ahitwa i Gaseke mu Rutobwe (Gitarama).

Bamugezeho abakira neza, arabahaka, bagubwa neza baguma mu Rwanda barusaziramo.Ubwo amaze gucika Nsoro inkuru ikwira u Bugesera bwose: rubanda babyumvise barababara cyane, Abateracumu bo bararitsira icumu bararicurika banga kuyoboka Rudabali: bamwe bati:«Nta wundi muntu uzaduhaka tubuze KINDI cyacu, ahubwo bazatware n’ibyo dutunze byose; abandi, ariko bari bakuru, bati:“Turanga kuyoboka RUDABALI biducikireho, kandi tutagishoboye gukurikira Kindi mu Rwanda, ahubwo nimureke tubabare, ariko dupfe kunywa aya Rudabali y’amabura Kindi (amata y’ubuhake bwa Rudabali kuko babuze ubwa Kindi bakundaga cyane).

Dore ko amata ubundi ashushanya umukiro usesuye; abateracumu bayise amabura kindi, kuko umukiro wabo wagabanutse, umunsi bawuburamo KINDI ku maherere.Nuko babuze uko bagira bagwa neza, aka wa mugani ngo:«Mbunze uko ngira iheza umwaga mu nda».

Baremera bapfa kuyoboka Rudabali; ariko mu maganya yabo ntibibagirwe kuvuga ko amata barimo ari AMABURAKINDI, ari byo kuvuga ko umukiro wabo ubuzemo ikiri ngombwa; ubuzemo KINDI n’imico ye myiza.

Kuva ubwo rero, uko imyaka igenda yigirayo, buhoro buhoro ya magambo yombi (amabura risimbura AMATA na KINDI ryendeye kuri KINDI) yiyungamo ijambo rimwe ry’ «Amaburakindi», rikavuga ikintu cyose cy’akamaro gake gisimbuzwa icyari ngombwa babuze ukundi byagenda.

Ngiyo inkomoko y’ijambo tuvuga ryitwa amaburakindi, ugira, utya ukumva umuntu wabuze icyo aha uwe gishishikaje, akamuganyira, ati:“Nta cyo nguhaye ni amaburakindi.”

“Gutanga amaburakindi” = Gutanga ibidashamaje ku bw’amikoro make.

Hakizimana Maurice

1,145 thoughts on “NI AMABURAKINDI (insigamugani). KINDI uwo ninde? Ni amaki abura KINDI? Uwo mugani bawuca ryari? Ndabigusobanurira.

  1. Hello! Do you know if they make any plugins to assist with SEO?I’m trying to get my blog to rank for some targeted keywords but I’m notseeing very good results. If you know of any please share.Thanks!

  2. You could certainly see your enthusiasm within thework you write. The arena hopes for even more passionate writers such as you who aren’tafraid to say how they believe. All the time go after your heart.

  3. excellent submit, very informative. I’m wondering why theother experts of this sector do not notice this.You must continue your writing. I’m confident, you have a great readers’ base already!

  4. After I originally commented I seem to have clicked on the -Notify me when new comments are added- checkbox and now whenever a comment is added I get 4 emails with the same comment. Is there a way you can remove me from that service? Many thanks.

  5. Good day! I could have sworn I’ve been to your blog before but after going through a few of the articles I realized it’s new to me. Anyhow, I’m definitely delighted I came across it and I’ll be book-marking it and checking back frequently!

  6. Thanks for your personal marvelous posting! I definitely enjoyed reading it, you’re a great author.I will be sure to bookmark your blog and definitely will come back from now on. I want to encourage continue your great posts, have a nice evening!

  7. I’m no longer certain the place you’re getting your info, however good topic. I must spend some time learning more or figuring out more. Thanks for excellent information I used to be on the lookout for this information for my mission.

  8. Hello There. I found your blog using msn. This is a really well written article.I’ll make sure to bookmark it and return toread more of your useful info. Thanks for the post.I’ll definitely return.

  9. Thank you, I have just been looking for information approximately this subject for a while and yours is the greatest I have discovered so far. However, what concerning the bottom line? Are you sure concerning the source?

  10. Empieza con un pequeño compañero, y luego extiende CADA referencia por el mayor tiempo posible antes de comprar tu próximo lote de referencias – ¡este es el paso importante que la mayoría parece perderse!

  11. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon игра

  12. Игровые автоматы — шанс РЅР° крупный выигрыш.: balloon игра – balloon игра

  13. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon game – balloon казино играть

  14. Казино — это место для больших выигрышей.: balloon игра – balloon казино демо

  15. Ballon — идеальный выбор для азартных РёРіСЂРѕРєРѕРІ.: balloon игра – balloon игра на деньги

  16. Игровые автоматы Ballon ждут СЃРІРѕРёС… героев.: balloon game – balloon казино

  17. Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.: balloon game – balloon game

  18. balloon казино официальный сайт balloon казино Заходите РІ казино, чтобы испытать удачу.

  19. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon игра – balloon игра на деньги

  20. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  21. I’m extremely impressed with your writing skills as well as with the layout on your blog. Is this a paid theme or did you customize it yourself? Either way keep up the excellent quality writing, it is rare to see a nice blog like this one nowadays.

  22. Казино — это место для больших выигрышей.: balloon game – balloon казино

  23. Hi! I know this is kind of off topic but I was wondering if you knew where Icould find a captcha plugin for my comment form?I’m using the same blog platform as yours and I’m having problems finding one?Thanks a lot!

  24. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  25. balloon игра balloon game Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.

  26. Сыграйте РЅР° деньги, почувствуйте азарт!: balloon игра – balloon игра

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *