Ibiganiro bya Nairobi: Bizarangira M23 igarutse aho yasabwaga kuba muri 2022.

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

IBIGANIRO BYA NAIROBI cyangwa NAIROBI PROCESS : Muri mata (kuwa 4) 2022 nyuma y’uko RDC yinjiriye muri EAC icyo gihe leta ya Kongo yasabye imitwe yose isaga 200 kurambika intwaro hasi ikaza kuvugira ibibazo byayo i Nairobi mu cyiswe Peace process/ processus de paix de Nairobi cyari gihagarariwe na EAC bitangijwe na perezida Uhuru Kenyatta kugira ngo EAC yose igire ituze kuva ku nyanja y’Abahinde kugera ku nyanja ya Atlantika!

Byari inzozi nziza!

EAC yari igiye kuryoha koko! Igatera imbere !

Kanda kuri WhatsApp channel yacu udukurikire Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u— Wanadukurikira kuri Facebook https://www.facebook.com/professormaurice/. 

President Museveni (à droite) et son homologue Felix Tshisekedi

M23 n’igihugu kiyishyigikiye bahise ahubwo barushaho gukaza umuriro kuko bo batifuzaga kwicarana hamwe n’iyo mitwe yindi, baseta ibirenge ngo bo bashaka ibyabo bwite kuko batameze nk’abo bandi!

Uhuru Kenyatta ntako atagize,ariko amaze kuva ku butegetsi uwamusimbuye ariwe Ruto abisubiza irudubi!

Byarangiye haje ibiganiro bya M23 yonyine na Leta da ! Ibiganiro byiswe Luanda process/processus de Luanda (biyobowe na Angola).

Mukwa 8/2025, izo process zombi(Nairobi na Luanda) byahurijwe hamwe maze biyoborwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (Union africaine/African Union).

Igihe ibiganiro bya Luanda byari bigeze aharyoshye, ku gusinya amasezerano, abayobozi ba AU na Luanda process bakubiswe n’inkuba uruhande rw’u Rwanda na M23 rwanze gusinya! Nako ntirwanze,ahubwo ntirwaje! Baricaye n’amakaramu n’ibipapuro babura uza gusinya!

RDC-Rwanda : Ibiganiro by’Amahoro bya Luanda byahagaze bigeze ku musozo, Paul Kagamé yabuze

Nyuma hatangiye kampanye (campagne/ubukangurambaga) bwo kuvuga ko perezida Uhuru Kenyatta na João Lourenço babogamiye kuri Tshisekedi na Kongo,ko ari abo kwifotoza gusa ni kwishakira ibyubahiro .. n’andi magambo menshi !

Ni uko haza Doha,haza Washington byose biranga!

Ndetse EAC yohereza ingabo ibeshya Kongo ko zizamanukira Bunagana zikayibohoza zikagera Goma zikarangiza ikibazo !

Ingabo za Kenya ya Ruto,iza Uganda ya M7,iza Burundi ya Ndayishimiye uvanyemo iz’u Rwanda zitifuzwaga zijya kuri terrain kurangaza Kongo! Tanzania yo ntiyabigiyemo kuko yabikekaga amababa kandi ikaba yari iherutse gupfusha abana bayo bari muri Monusco!

Kongo ibonye ko ziri ku isiri n’u Rwanda na M23 irazirukana uretse gusa iz’u Burundi zahagumye ku masezerano mashya yo gutabarana na Kongo.

Intambara yarakomeje irashyuha ndetse ingabo za Monusco zirayamanika,iza Afurika y’Epfo zirayamanika,Abacancuro barayamanika, Goma na Bukavu bifatwa na M23.

Ariko uko intambara itinda niko uruhande rwa Leta rukora isuku muri FARDC, rwiyegeranya,rutoza ingabo nshya,rugura ibikoresho, kandi rwikuramo abagambanyi.

Kongo yitegura intambara bise “match retour”(umukino wo kwishyura)! 😏Ni interuro buri uko nyumvise iransetsa!

Imyaka 6 y’intambara yazanye ingufu nyinshi cyane ubu ntirabasha kwigarurira intara zombi za Kivu 100%.

Uyu munsi rero,M23 irasa nk’ibona ko bitagishobotse gukomeza urugendo rujya Kinshasa kuko na Masisi na Uvira ntibarabifata ahubwo babona ko bashobora no gutakaza ibice byinshi bafashe !

Intambara ya Match de retour irarimbanyije!

None bagarutse aho batangiriye:

Intambara y’ubusa gusa! Itagira impamvu ihamye!

Ubu mu kwa 10/2026 AFC/M23 yaba noneho ishaka kwicarana na Leta ya Kinshasa muri ya Nairobi process ya Uhuru Kenyatta?

Ubu tuvugana Uhuru Kenyatta et Sahle-Work Zewde bombi bahoze ari abakuru b’ibihugu bya Kenya na Ethiopie baba bemeye kujya i Goma ku butumire bwa AFC M23 ku cyifuzo ngo yaba ifite cyo kwemera kugaruka aho bagombaga kuba bari muri 2022 ngo baganire na Leta aho gutegereza intambara mbi cyane iri aha imbere!

Tekereza imyaka 5,6 y’amaraso yose yamenetse none n’ubundi bikaba bishoboka cyane ko ya mitwe yose igiye kongera guhurira hamwe muri Nairobi Process nshya!

Kare kose se?!!

Ninde wungukiye muri iyi ntambara itagira impamvu?

Ninde kandi yungukiye iki mu mivu y’amaraso yose yamenwe muri iyi myaka 5/6?

Iyi si Mana Nyagasani

Inkuru irarangiye.

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *