Cheikh Hamidou Kane: Aragiye, ariko adusigiye umurage uzahoraho.

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Cheikh Hamidou Kane: Ni umwe mu bantu batuvamo ariko ijwi ryabo ntirituvemo. Kubera ko badasiga ubusa, bakomeza kutwigisha na nyuma y’urupfu kubera umurage, ni ukuvuga amagambo adasaza badusigira azahererekanwa kugeza mu bisekuru byinshi bizaza.

Urupfu rwa Cheikh Hamidou Kane, rwabaye ku wa 3 Ukwakira (ukwa 10) 2026 i Dakar muri Sénégal,ku myaka 98, rwacecekesheje ijwi rikomeye mu buvanganzo no mu bitekerezo bikomeye muri Afurika. Ariko kandi, inyuma y’ako gahinda n’icyuho dusigiwe n’uyu mugabo w’ikirangirire ku mugabane wa Afurika, hasigaye umurage w’ibitabo n’ibitekerezo bitazasaza, bizakomeza kwambuka imipaka, bikarenga imbibi kugera mu mijyi yose no mu byaro byose mu birere byose by’iyi si.

Dukurikire ku rubuga rwa WhatsApp — [WhatsApp] — no ku rubuga rwa Facebook.

Cheikh Hamidou Kane illustration
Cheikh Hamidou Kane

Uyu munsi, ambiguïté (Amayirabiri) asa nk’ageze ku ndunduro. Uyu murage asize ni uwo kubaka amateme aho kubaka inkuta zitandukanya abantu mu isi, ni umurage wo kudafunga umutwe no guheza inguni zacu, ni umurage wo kwakira abandi uko bari no kubugururira umutima, ni umurage wo kwimenya twe ubwacu no kwisobanukirwa neza. Ibyo kandi ni bimwe kandi bike gusa mu byo uyu mwanditsi w’umuhanga yadusigiye. Urupfu rwe rutumye ibyo bitekerezo bye byumvikana mu buryo bushya.

Nk’uko buri rugendo rwose rugira iherezo, urugendo rw’ubuzima rw’uyu mugabo wagenze isi agamije kuyubakamo amateme ayihuza rugeze ku iherezo,umugabo washakaga uko abatuye isi n’ubwo batandukanye cyane bakwakirana bakabana mu bworoherane kandi bitabaye ngombwa ko buri wese areka kuba uwo ari we.

Yari ubuvanganzo bwigendera

Usibye kuba umwanditsi mwiza, nanone uyu mugabo yakuraga inganzo ye mu byo yanyuragamo byose, aho buri ntambwe y’ubuzima bwe yayibazagaho, maze ibyo yibaza bikibandwagaho mu bwanditsi bwe. Yarezwe Kiyisilamu,yiga amashuri y’iyobokamana rishingiye ku gitabo cya korowani (Qur’an), nyuma aminuriza mu mashuri yo mu Bufaransa aho yize amategeko na filozofiya.

Amaze gusubira muri Senegal, igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze mu gukorera igihugu. Yabaye umukozi mukuru wa Leta, aba guverineri wa Thiès nyuma y’ubwigenge bwa Senegal, nyuma aba na minisitiri. Yanakoze imirimo itandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Kuba mu isi zitandukanye,mu mico inyuranye, byamufashije kubaka ibitekerezo yaje kugaragaza mu bitabo bye.

Igitabo L’Aventure ambiguë cyasohotse mu wa1961,ni kimwe mu bihangano bikomeye by’ubuvanganzo nyafurika. Muri icyo gitabo cy’inkuru mbarirano aho yitwaga Samba Diallo, bwana Cheikh Hamidou Kane yagaragaje ubuzima bugoye cyane bw’umuntu uba hagati no hagati y’isi ebyiri zinyuranye cyane mu mico, mu gushaka ubumeny, mu kubaho no mu gusobanukirwa isi dutuye.Muri 1962, icyo gitabo cy’inkuru mbarirano (roman) cyamuhesheje igihembo gikomeye cyane cy’ubuvanganzo nyafurika (le Grand Prix littéraire d’Afrique noire) muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Samba Diallo uvugwa muri iyo nkuru yari ishusho nyayo y’ugushyamirana hagati y’umuco gakondo n’isi igezweho mu gitabo L’Aventure ambiguë, nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu, yaje kugira mugenzi we mu gitabo Les Gardiens du temple ari we Salif Bâ, injenyeri wiga iby’ubuhinzi, wibanda cyane ku bikorwa bifatika no mu kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.

Aba bantu bombi batandukanye mu buryo bahanganyemo n’isi, ariko bombi bahuye n’ikibazo kimwe gikomeye: Ni gute umuntu ashobora guhuza n’undi batandukanye cyane muri byose, akamwakira, ariko bitabaye ngombwa ko yibura,yiyibagirwa cyangwa abanza gutakaza uwo ari we?

Perezida wa Senegal, bwana Bassirou Diomaye Faye, na we yagaragaje iyo ngingo ikomeye iri mu bihangano bya Cheikh Hamidou Kane. Yavuze ko binyuze muri L’Aventure ambiguë, Cheikh Hamidou Kane yahaye ibisekuru byinshi by’Abanyafurika “amagambo yadufasha gutekereza ku kibazo kikiri muri twe kugeza ubu”: ari cyo “kwugururira ubumenyi bw’isi imiryango yacu, ariko tutabanje gutakaza abo turi bo.”

Aya magambo anagira aho ahurira n’ibyo abantu benshi bize cyangwa bamenye babikesha ibihangano bye bari kure cyane ya Senegal.Ku giti cyanjye, nzahora nibuka amapaji ya L’Aventure ambiguë nasomaga kandi nasesenguranaga umwete mwinshi ubwo nari mu Ishami ry’Amateka n’Ubuvanganzo muri Kaminuza mu Rwanda, ahagana mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.

Nta mwanditsi upfa,ahoraho

Cheikh Hamidou Kane yavutse tariki 2 Mata (ukwa 4) 1928 avukira i Matam, mu majyaruguru ya Senegal. Yararambye kuko yabayeho hafi ikinyejana cyose cy’Amateka ya Afurika.

Yanditse ibitabo bibiri by’inkuru ndende mbarirano (romans), ibitabo byatumye aba umwe mu banditsi bakomeye b’Abanyafurika banditse mu rurimi rw’Igifaransa. L’Aventure ambiguë na cyo cyaje kuba igitabo ndangamurage cyigwa mu mashuri no muri za kaminuza, atari muri Senegal gusa, ahubwo no mu bindi bihugu byinshi.

Nibyo koko;urupfu ruhagarika ubuzima bw’umuntu, ariko ntirubasha gusibangaya imirimo ye.Ibitabo bya Cheikh Hamidou Kane bizakomeza kwigishwa mu mashuri, muri za kaminuza, bizaguma mu masomero y’ibitabo,mu mitima y’abamumenye cyangwa abahuye n’ibihangano bye.Ibikorwa asize bizakomeza kuvuga no kubaho mu bantu, nkanjy nka we , abigeze guhura bose na Samba Diallo mu isomo ryo mu cyumba cy’ishuri, mu gitabo, cyangwa mu biganiro byifashishaga ibitabo bye byibandaga ku kuntu abantu bo mu moko yose, indimi zose, amabara yose, imico yose no mu madini yose babana amahoro kuri iyi si imwe mu bwuzuzanye.

Ni byo, ipaji ya nyuma y’ubuzima bwe irafunzwe; ariko igitabo cye cyo kiracyafunguye!

NIBA UTARASOMYE IGITABO L’AVENTURE AMBIGUE_NAKUBONYEYE KOPI YACYO MURI PDF. RYOHERWA.

Ivomo: www.afrik.com— Iyi nkuru yabanje kwandikwa mu gifaransa na Faustin Kabanza, umwanditsi ukora ubusesenguzi (penseur et chroniqueur) ku bibazo bya politiki n’imibereho y’abantu, ku bibazo bisaba gukoresha ubwenge n’ibitekerezo, wibanda ku buzima bwa kiremwamuntu muri Afurika, cyane cyane muri Afurika yo Hagati. Yize ibijyanye n’indimi ndetse n’uburezi bwihariye (linguiste et éducateur spécialisé de formation). Ahora ashishikajwe no kugeza ubumenyi ku bandi no kwiga ku miterere y’umuco n’imibanire y’abantu ku mugabane wa Afurika.

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

7 thoughts on “Cheikh Hamidou Kane: Aragiye, ariko adusigiye umurage uzahoraho.”

  1. This is really interesting, You’re a very skilled blogger. I’ve joined your feed and look forward to seeking more of your magnificent post. Also, I’ve shared your site in my social networks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *