Itangazo rihuriweho n’Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Guhuza Ibikorwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ku bijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya RDC na FDLR

HAKIZIMANA Maurice

Source: Office of the Spokesperson

Ku wa 13 Kanama 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Kanada, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi n’Ubwongereza, nk’abagize Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Guhuza Ibikorwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), riyobowe n’u Bufaransa, batangaje ibi bikurikira ku bijyanye na protokole yashyizweho umukono hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’Ingabo ziharanira Demokarasi no Kubohora u Rwanda (FDLR-FOCA), yerekeye kurambika intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyira abarwanyi ahantu hagenwe.

Itangazo:

ICG yakiriye neza cyane amakuru yatangajwe na Guverinoma ya RDC ku wa 28 Nyakanga, avuga ko igice kimwe cya FDLR cyemeye ku mugaragaro kandi kigashyira umukono kuri protokole yerekeye kurambika intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyirwa ahantu hagenwe.

ICG irasaba ubutegetsi bwa Kongo gutegura bidatinze gahunda y’ibikorwa n’ingengabihe nyakuri byo gushyira mu bikorwa gahunda yo guca intege burundu FDLR, hakurikijwe inshingano zashyizweho umukono mu Masezerano ya Washington ndetse na CONOPS yerekeye gukura ingabo zarwo/ibyiswe gukuraho ingamba z’ubwirizni k’u Rwanda, yo ku wa 31 Ukwakira 2024, kimwe n’Amasezerano ya Washington yo ku wa 27 Kamena 2025.

ICG ishimangira ko ari ingenzi cyane ko Guverinoma ya Kongo ishyira mu bikorwa iyi protokole. Ni yo mpamvu kandi isaba Guverinoma ya Kongo gusobanura neza uburyo izabigenza mu kurwanya no guca umuco wo kudahana, nk’uko bivugwa muri iyo protokole, no gukorana na MONUSCO nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

ICG kandi ishimangira ko gufatanya cyangwa gukorana mu bikorwa bya gisirikare n’abagize FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose binyuranyije cyane n’inshingano n’amasezerano byemeranyijweho mu Masezerano ya Washington.

Muri icyo gihe, ICG yiteguye kwakira neza intambwe iyo ari yo yose ifatika iganisha ku mahoro yaba RDC cyangwa u Rwanda bafashe, hashingiwe ku nshingano bemeye mu rwego rw’igikorwa cy’amahoro.

ICG irasaba impande zose zagize uruhare mu Masezerano ya Washington no muyo ku Rwego rwa Doha, ndetse n’abari mu bikorwa bitandukanye by’ubuhuza, harimo n’ubuhuza bukorwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), gukomeza gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa inshingano bemeye.

ICG yibutsa impande bireba inshingano zazo zo kurengera abasivili, kubahiriza imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano nimero 2773 na 2808, harimo kubahiriza mu buryo bwuzuye ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu ndetse n’ubudahangarwa bw’imipaka yabyo, no guhita hafatwa ingamba zo kugabanya ubushyamirane no guhosha umwuka mubi.

ICG kandi yemera ko amasezerano yo guhererekanya imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23 ari igikorwa gikomeye cyo kubaka icyizere, kigamije kugabanya umwuka mubi no guteza imbere icyizere hagati y’impande zihanganye.

Muri urwo rwego, ICG yashimye ihererekanywa riherutse gukorwa ku bufasha bwa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge (CICR/ICRC), aho abantu barekuwe n’ubutegetsi bwa Kongo bashyikirijwe AFC/M23. ICG ivuga ko iyi ari intambwe igana mu cyerekezo cyiza.

Itsinda kandi rirasaba impande zose kubahiriza inshingano zazo zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’intambara, no gutuma ibikorwa by’ubutabazi bigera ku babukeneye mu buryo bwuzuye, butekanye kandi butabangamiwe, kugira ngo ubufasha bw’ibanze bushobore kugera ku bantu babukeneye.

End Text.

Wasoma kandi:Amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na Repubulika y’u Rwanda (Inyandiko yose uko yakabaye)

Nanone wasoma: U Rwanda na Kongo-Kinshasa byiyemeje kubahiriza vuba na bwangu amasezerano y’amahoro y’i Washington.

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *