
Prof HAKIZIMANA Maurice
Black Friday wagira ngo,bifashwe ijambo ku rindi bisobanurwa ngo « Uwa Gatanu wirabura », cyangwa « Kuwa Gatanu w’Umukara ».Black Friday ni umunsi ukomeye w’ubucuruzi urangwa n’uko amaduka n’imbuga za interineti zicuruza ibicuruzwa zitanga igabanyirizwa rikomeye ry’ibiciro ku bicuruzwa byinshi, birimo telefoni, mudasobwa, televiziyo, imyambaro, inkweto, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi.
Ni igikorwa cy’ubucuruzi kimaze gukwira ku isi hose, kikaba gisanzwe gifatwa nk’intangiriro y’igihe cyo kugura ibikoresho n’impano byo kwizihiza Noheli.
Mu bihugu byinshi, Black Friday yabaye igikorwa ngarukamwaka abaguzi n’abacuruzi baba bategerezanyije amatsiko.
Dukurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u no kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

1. Black Friday ikomoka he?
Black Friday yatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubusanzwe iba ku wa Gatanu ukurikira umunsi wa Thanksgiving (umunsi mukuru w’ishimwe) wizihizwa buri wa Kane wa Kane w’ukwezi kwa 11 (Ugushyingo) (le quatrième jeudi de novembre).Inkomoko yayo ijyanye cyane cyane n’ibyabaye mu myaka ya za 1950 na 1960, mu mujyi wa Philadelphia.
Kuki yiswe « Black » (Umukara)?
Muri icyo gihe, abapolisi bakoreshaga imvugo Black Friday bashaka gusobanura umunsi warangwaga n’imodoka nyinshi mu mihanda, urujya n’uruza rw’abantu n’akaduruvayo byaterwaga n’imbaga y’abashyitsi n’abantu bazaga guhaha no kwitabira ibirori byategurwaga nyuma ya Thanksgiving.
Bityo, ijambo « Black » (Umukara) ryerekezaga ku munsi urangwa n’ingorane, urusaku n’akavuyo.
Nyuma yaho, abacuruzi bakwirakwije ubundi busobanuro bw’iryo jambo:
Mu ibaruramari rya kera, igihombo cyandikwaga mu ibara ritukura, mu gihe inyungu (urwunguko) yandikwaga mu ibara ry’umukara.
Bityo, uwo munsi warangwaga n’ubucuruzi bwinshi wafashaga abacuruzi kuva « mu mutuku bakajya mu mukara », ni ukuvuga kuva mu gihombo bakajya mu nyungu.
Black Friday yatangiye rero gusobanurwa nk’umunsi abacuruzi bashoboraga kuva mu gihombo bakajya mu nyungu bitewe n’ubwiyongere bw’ibicuruzwa bagurishaga.
Icyakora, ubu busobanuro bwa nyuma ahanini ni igisobanuro cy’ubucuruzi cyamamaye nyuma y’igihe runaka, si cyo inkomoko nyakuri y’amateka y’iyo mvugo.
Kuki ari « Friday » (ku wa Gatanu)?
Ni ukubera ko uwo munsi uba ku wa Gatanu ukurikiye Thanksgiving, umunsi mukuru w’ishimwe wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri icyo gihugu, Thanksgiving iba ku wa Kane wa kane wa buri kwezi k’Ugushyingo. Ku munsi ukurikiraho, ari wo wa Gatanu, Abanyamerika benshi batangira kugura ibikoresho n’impano byo kwizihiza Noheli.
Guhitamo ku wa Gatanu rero bifitanye isano na gahunda y’ibirori bya Thanksgiving ndetse n’imico yo guhaha yagiye ikura iyizengurutse.
Kuki atari ku wa Gatandatu, ku Cyumweru cyangwa undi munsi?
Mu mateka, ku wa Gatanu wari umunsi w’ingenzi cyane ku mpamvu z’ubucuruzi:Ku wa Kane, umunsi wa Thanksgiving, wahuzaga imiryango mu birori byo gushimira Imana.Ku wa Gatanu, abantu babonaga umwanya wo gutangira kugura ibikoresho n’impano bya Noheli.Amaduka yungukiraga ku bwinshi bw’abaguzi bayagana.Impera z’icyumweru zakomezaga icyo gikorwa, zigatuma ubucuruzi bukomeza kwiyongera.
Bityo, ku wa Gatanu waje kuba intangiriro y’iki gikorwa gikomeye cy’ubucuruzi cya wikendi yose.
2. Black Friday ikorwa ite?
Ubusanzwe, iki gikorwa kigenda muri ubu buryo:
- Mbere ya Black Friday: Amaduka n’abacuruzi batangaza ibiciro byagabanyijwe biteganywa gushyirwaho. Bamwe batangaza ayo makuru hasigaye iminsi mike ngo uwo munsi ugere.
- Ku munsi wa Black Friday: Abaguzi bajya mu maduka cyangwa bakagana imbuga za interineti kugira ngo bagure ibicuruzwa ku biciro byagabanyijwe.
- Mu mpera z’icyumweru gikurikiraho: Bimwe muri ibyo biciro byagabanyijwe bikomeza no ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
- Cyber Monday: Ku wa Mbere ukurikiraho, amwe mu maduka n’ibigo by’ubucuruzi bitanga andi mahirwe ya nyuma yo guhaha ku biciro byagabanyijwe, cyane cyane kuri interineti no ku bicuruzwa by’ikoranabuhanga.
Muri iki gihe, Black Friday ishobora kumara icyumweru cyose, icyo gihe kikitwa Black Week (Icyumweru cy’Umukara), ndetse hari n’aho irenza icyo gihe.
3. Black Friday yo mu mwaka wa 2026 izaba ryari?
Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo
- Ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo: Thanksgiving.
- Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo: Black Friday.
- Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 no ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo: Wikendi yose yo gukomeza guhaha ku biciro byagabanyijwe,aha bizaterwa n’abacuruzi.
- Ku wa Mbere, tariki ya 30 Ugushyingo: Cyber Monday.
4. Ese ibiciro byose bigabanywa kuri Black Friday biba ari amahirwe tutagombye kwitesha koko?
Yego kandi Oya! Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane abantu bakwiye kumenya.
Yego kuko koko hari ibigo bitanga igabanyirizwa ry’ibiciro nyakuri,ku buryo aba ari amahirwe yo guhaha,ariko ni oya, kuko hari ibindi bigo bikoresha uburyo bwo kwamamaza bugamije gutuma abaguzi batekereza ko ibicuruzwa byagabanyijweho amafaranga menshi kurusha uko biri mu by’ukuri kandi atari byo.Bisaba kwitond ano gushishoza.
Dore urugero:
| Igiciro cyari gisanzwe | Igiciro kuri Black Friday | Igabanyirizwa ryatangajwe |
|---|---|---|
| 1.000 € | 700 € | -30% |
| 500 € | 350 € | -30% |
| 200 € | 100 € | -50% |
| 100 € | 70 € | -30% |
Mu Bufaransa, iyo umucuruzi atangaje ko yagabanyije igiciro cy’igicuruzwa, igiciro agereranyaho kigomba kuba ari cyo giciro cyo hasi kurusha ibindi yigeze kugurishaho icyo gicuruzwa mu minsi 30 yabanje.
5. Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Black Friday na Soldes (kwa kundi n’ubusanzwe ibiciro bijya bugabanywa mu yindi minsi)?
| Black Friday | Soldes (Igihe cy’ibicuruzwa bigurishwa ku biciro byagabanyijwe) |
|---|---|
| Igikorwa cy’ubucuruzi mpuzamahanga | Ibihe by’ubucuruzi bigengwa n’amategeko mu Bufaransa |
| Akenshi iba mu Ugushyingo | Iba mu gihe cy’itumba no mu cyi |
| Ikubiyemo ibyiciro bitandukanye by’ibicuruzwa | Ibicuruzwa bigurishwa hakurikijwe amategeko agenga ibihe bya Soldes |
| Igihe imara gishyirwaho n’umucuruzi | Igihe imara gishyirwaho n’amategeko |
Bityo, Black Friday mu buryo bw’amategeko ntabwo ifatwa nk’igihe cya Soldes mu Bufaransa.Buri gihugu kigira amategeko agenga ibya soldes na Black Friday.
6. Black Friday ntikomoka ku icuruzwa ry’aba Black (abirabura)
Hari amakuru atari ukuri agenda acicikana kuri interineti avuga ko Black Friday yaba yarakomotse ku kugurisha Abanyafurika bari baragizwe abacakara ku biciro byagabanyijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo bivugwa nta shingiro bifite mu mateka.
Ubushakashatsi ku mateka y’iyo mvugo bugaragaza ko inkomoko yayo mu bucuruzi ifitanye isano n’ibibazo by’ubwinshi bw’imodoka mu mihanda n’imbaga y’abantu i Philadelphia mu myaka ya za 1950 na 1960.
Black Friday ni igikorwa cy’ubucuruzi giha abaguzi amahirwe yo kubona ibicuruzwa ku biciro bishobora kuba bibagiriye akamaro mbere ya Noheli. Icyakora, ni ngombwa kwitonda: igabanyirizwa ry’igiciro rigira akamaro gusa iyo igiciro cya nyuma koko ari gito ugereranyije n’icyari gisanzwe, kandi igicuruzwa kigurwa ari ikintu umuntu akeneye koko.

Iyi si
Eurêka Academy Studio

About the author
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
