OIF: Kuba mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa bimarira iki abaturage b’ibihugu bya Afurika?

Prof HAKIZIMANA Maurice

Hagati y’ubufatanye, ishoramari, amahugurwa, kugira ijambo mu bya dipolomasi n’icyubahiro cya politiki, ese u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byaba byarungukiye koko ku kuba abanyamuryango b’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF)?

Intangiriro: Kuba mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa bimaze iki?

Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ufite umwanya ukomeye mu mibanire mpuzamahanga. Washinzwe ku wa 20 Werurwe 1970 i Niamey muri Nijeri, ugizwe n’ibihugu na za guverinoma bihuriye, ku rugero rutandukanye, ku ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa no ku bushake bwo guteza imbere ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, uburezi n’umuco.

Ku bihugu by’Afurika, bigize igice kinini cy’uyu muryango, kuwubamo bitanga amahirwe y’ubufatanye mpuzamahanga, kumenyekana muri dipolomasi no kugera kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.

Ariko hari ikibazo cy’ingenzi gikwiye kwibazwa: Ni iki igihugu nk’u Rwanda, u Burundi cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyungukira mu by’ukuri ku kuba umunyamuryango wa OIF?

Uretse inama mpuzamahanga, amatangazo atambutswa, kwifotoza no guhana ibiganza hagati y’abakuru b’ibihugu n’ama disikuru avuga ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa, ni izihe nyungu abaturage basanzwe babona muri ubwo bunyamuryango?

Ese umunyeshuri ashobora kubona andi mahirwe yo guhugurwa? Ese umwarimu ashobora kungukira muri gahunda zo kongererwa ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga we? Ese rwiyemezamirimo ashobora kubona abafatanyabikorwa bashya? Ese umuhanzi ashobora kubona inzira zimufasha kugeza ibihangano bye ku isoko mpuzamahanga?

Mu yandi magambo, ese umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa ni igikoresho nyakuri cy’iterambere ry’abaturage, cyangwa hari igihe usigara ahanini ari urubuga rwa dipolomasi n’inzego za Leta?

Iki kibazo kirushaho kugira uburemere iyo tuzirikanye ko ibihugu biwugize biha agaciro gakomeye ishyirwaho ry’Umunyamabanga Mukuru wawo. Uwo mwanya mwabonye ukuntu utera intambara uhatanirwa ndetse no kwiruka mu bihugu buri gihugu cyatanze umukandida gishaka amajwi, ndetse hakazamo n’intambara za dipolomasi hagati y’ibihugu. Ese uyu mwanya harimo akantu cyangwa ni urukundo rwo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa gusa?.

Kugira ngo dusobanukirwe neza n’ibiri inyuma y’ibi bibazo, birakenewe ko dusuzuma ibyo OIF itanga mu bikorwa bifatika, ibyagezweho mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, ndetse n’impamvu kuyobora uyu muryango byahindutse ikibazo gikomeye muri politiki no muri dipolomasi.

Dukurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u no kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

1. OIF: Birenze kure kuba ishyirahamwe ry’ibihugu bivuga Igifaransa

Kugabanyiriza agaciro Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa ukawufata nk’ishyirahamwe ry’ibihugu bivuga Igifaransa gusa byaba ari ukwibeshya.

Uko imyaka yagiye ihita, uyu muryango wagiye wagura ibikorwa byawo, ugera no mu rwego rwa politiki n’inzego z’imiyoborere. Ibikorwa byawo birenze kure ibijyanye n’ururimi. Bikubiyemo uburezi, amahugurwa y’imyuga, umuco, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imiyoborere, ubufatanye mu bukungu n’iterambere rirambye.

Inshingano zawo zishingiye ahanini ku ntego enye z’ingenzi:

  • Guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, indimi nyinshi n’umuco w’ibihugu bitandukanye;
  • Guteza imbere amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu;
  • Gushyigikira uburezi, amahugurwa, amashuri makuru na za kaminuza, ndetse n’ubushakashatsi;
  • Gutanga umusanzu mu guteza imbere ubufatanye mu bukungu n’iterambere rirambye.

Bityo, uyu muryango ukora nk’urubuga mpuzamahanga ruhuza ibihugu, rukabifasha kungurana ubunararibonye, guteza imbere ubufatanye no gukusanya ubushobozi n’ubumenyi bya tekiniki.

Soma kandi: Francophonie: Ese iri hafi gusenyuka? na Francophonie: Amagambo ashobora gukiza ibikomere byayo.

Ku gihugu cy’Afurika, kuba umunyamuryango bishobora kucyongerera andi mahirwe yo kugera ku ruhando mpuzamahanga. Bituma kigira uruhare mu biganiro mpuzamahanga, kigasura umubano n’izindi guverinoma, kandi kikungukira muri gahunda gishobora kuba kitari kubona mu buryo bumwe iyo kitaba kiri muri uyu muryango.

Ariko ni ngombwa gutandukanya amahirwe atangwa n’urwego rw’umuryango n’inyungu zigaragara mu bikorwa. Kuba umunyamuryango wa OIF ntibihita bivuga ko igihugu kizahabwa inkunga y’amafaranga, buruse cyangwa ishoramari.

Inyungu ziterwa ahanini na gahunda zihari, imishinga itangwa, ubufatanye bushyirwaho n’ubushobozi bw’inzego z’igihugu bwo gukoresha ayo mahirwe.

Bityo rero, ikibazo nyakuri si ukumenya gusa niba OIF itanga amahirwe, ahubwo ni ukumenya niba ibihugu biyigize bishobora kuyahinduramo umusaruro ugaragara.

2. Kuba umunyamuryango wa OIF bitanga iki mu by’ukuri?

2.1. Uburezi: Guhugura abarimu no kunoza ireme ry’uburezi

Uburezi ni imwe mu nzego ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa bushobora kugira ingaruka zigaragara kandi zitaziguye ku baturage.

Ibihugu biyigize bishobora kungukira muri gahunda zo guhugura abarimu, ubufatanye hagati y’inzego z’uburezi, kungurana ubumenyi mu bijyanye n’imyigishirize no gushyigikira politiki z’uburezi.

Ku Rwanda, u Burundi na RDC, ibihugu bifite imbogamizi zikomeye mu bijyanye n’ireme ry’imyigishirize, amahugurwa y’abarimu no kubona ibikoresho byifashishwa mu burezi, ayo mahirwe akwiriye kwitabwaho by’umwihariko.

Gahunda yiswe Initiative francophone pour la formation à distance des maîtres (IFADEM), ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye hagati ya OIF n’Ikigo cya Kaminuza cy’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (AUF), ni urugero rufatika rw’ubwo bufatanye.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cya Francophonie gishinzwe uburezi n’amahugurwa iragaragaza umusaruro ushimishije. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iyi gahunda ivuga ko yahuguye abarimu 8.100 n’abayobozi 100 bashinzwe uburezi. Mu Burundi, ivuga ko yahuguye abarimu (abigisha) 2.360 n’abayobozi (indongozi) 340 bashinzwe amashuri.

Iyi mibare ituma ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa bugaragara mu bikorwa bifatika. Inyuma y’iyi mibare hari abarimu bongereye ubumenyi n’ubushobozi, amashuri yungukiye mu bikoresho by’uburezi n’abanyeshuri bashobora kuba baratangiye guhabwa inyigisho zinoze kurushaho.

Ariko hari ikibazo kigihari: Ese aya mahugurwa azana impinduka zirambye mu mashuri? Ese ubumenyi n’ubushobozi abarimu bungukiye muri aya mahugurwa bisangizwa n’andi mashuri? Ese abanyeshuri bashobora kubona koko ko ireme ry’uburezi bahabwa ryazamutse?

Ibi ni byo bipimo byagombye gukoreshwa mu gusuzuma agaciro nyakuri k’ubu bufatanye.

2.2. Amashuri makuru na za kaminuza: Gufungurira abanyeshuri andi mahirwe

Kuba mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa bishobora kandi koroshya ubufatanye hagati ya za kaminuza.

Ikigo cya Kaminuza cy’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (AUF) gihuza urusobe runini rw’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bikora ubushakashatsi. Cyagira uruhare by’umwihariko mu guhanahana abanyeshuri n’abashakashatsi hagati y’ibihugu, ubushakashatsi mu bya siyansi, amahugurwa no guhanga udushya.

Ku munyeshuri w’Umunyarwanda, Umurundi cyangwa Umunyekongo, uru rusobe rushobora gutanga amahirwe yo gukorana na za kaminuza zo mu bindi bihugu. Ibyo bishobora gukorwa binyuze mu mishinga ihuriweho y’ubushakashatsi, amahugurwa yihariye, kohereza abanyeshuri hagati ya za kaminuza cyangwa kubona uburyo bwo kwinjira mu matsinda mpuzamahanga akora ubushakashatsi.

Ariko byaba ari ugushuka abantu kuvuga ko buri munyeshuri wo mu gihugu kiri muri uyu muryango ahita ahabwa buruse cyangwa amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga. Buri gahunda igira ibisabwa n’ibipimo byayo byo gutoranya abayitabira.

Bityo, inshingano za za guverinoma ni ugukora ibishoboka kugira ngo abanyeshuri bamenye neza ayo mahirwe no gushimangira uburyo ibigo by’igihugu byakwitabira izo gahunda.

2.3. Ubukungu: Amahirwe agomba kubyazwa umusaruro

Ubukungu na bwo ni urundi rwego Francophonie ishobora kugira agaciro gakomeyeho mu ngamba z’iterambere.

Ibihugu by’Afurika birashaka kwagura ubucuruzi n’ibindi bihugu, gukurura ishoramari, gushyigikira ibigo by’ubucuruzi byabyo no kugera ku masoko mashya.

OIF ishobora kugira uruhare muri iyo nzira, yoroshya inama n’ibiganiro hagati ya ba rwiyemezamirimo, kungurana ubunararibonye, ubufatanye hagati y’ibigo by’ubucuruzi no gushyigikira imishinga y’iterambere.

Ishobora kandi guteza imbere ibiganiro ku bijyanye no kwihangira imirimo, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, guhanga udushya n’iterambere rirambye.

Ku Rwanda, u Burundi na RDC, inyungu zishoboka ziragaragara: ibi bihugu uko ari bitatu bikeneye kongera ubushobozi bwabyo mu bukungu, guteza imbere ibigo by’ubucuruzi no kwagura ubufatanye mpuzamahanga.

Ariko kugaragara muri dipolomasi ntibigomba kwitiranywa n’iterambere ry’ubukungu.

Kwitabira inama ya Francophonie ntibihita bivuga ko imirimo mishya izahangwa. Nta nubwo kugira umuntu uhagarariye igihugu ku buyobozi bw’uyu muryango byemeza ko ishoramari rizahita ryerekeza mu gihugu akomokamo.

Kugira ngo ubufatanye butange umusaruro, bugomba kuvamo imishinga izwi neza, ubufatanye burambye n’inyungu zishobora gupimwa.

2.4. Umuco: Kugeza impano z’Abanyafurika ku ruhando mpuzamahanga

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa unafite isoko rinini rishingiye ku muco no ku rurimi.

Abanditsi, abakora sinema, abahanzi b’umuziki, abanyamakuru, abahanzi b’ubugeni n’abatunganya ibihangano bo muri Afurika bashobora kungukira mu rusobe rw’ubufatanye, ibirori by’umuco na gahunda zigamije guteza imbere indimi n’umuco bitandukanye.

Ku bahanzi bo mu Rwanda, mu Burundi no muri RDC, ubwo bwisanzure bushobora kuborohereza gukwirakwiza ibihangano byabo no kubigeza ku bantu benshi bashya.

Bityo, Francophonie ntigomba kuba umuryango w’abaperezida, abaminisitiri n’abadipolomate gusa. Igomba no kuba urubuga abahanzi, abanyabwenge n’abakora imirimo ijyanye n’umuco babonamo amahirwe yo kwiteza imbere.

2.5. Dipolomasi: Kugira ijambo rikomeye no kongera imbaraga z’ubufatanye

Igihugu cy’Afurika gikora cyonyine gishobora kugira ijambo ridakomeye mu biganiro bimwe na bimwe mpuzamahanga.

Iyo cyitabiriye umuryango mpuzamahanga, gishobora kurengera ibitekerezo n’inyungu zacyo, kwishyira hamwe n’ibindi bihugu no kugira uruhare mu gutegura amatangazo ahuriweho.

Bityo, OIF itanga urundi rwego rw’ibiganiro bya dipolomasi.

Ku bihugu nk’u Burundi, u Rwanda na RDC, uru ruhande rushobora kugira akamaro kanini, cyane cyane muri iki gihe umubano w’ibihugu, ubufatanye n’imikoranire y’imbaraga bigira uruhare rukomeye mu mibanire mpuzamahanga.

Ariko ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa ntibuvuga ko ibihugu byose bihuriye ku nyungu zimwe. Bishobora kugira imyanya itandukanye ndetse rimwe na rimwe bikagira ibyo bitumvikanaho ku bibazo bikomeye bya politiki.

Bityo, Francophonie ni n’urubuga ibihugu bigomba kuganiriramo ibyo bitandukaniyeho, kugira ngo ibiganiro bifashe gukumira ihagarara ry’umubano wa dipolomasi.

3. Imyaka icumi y’ubufatanye: Ni ibiki byagezweho bifatika bishobora gupimwa mu Rwanda, mu Burundi no muri RDC?

Kugira ngo dusuzume akamaro ka OIF, ntibihagije gutondeka inshingano zayo. Tugomba no kureba ibyakozwe koko mu baturage.

Inyandiko zasohowe na OIF n’ibigo biyifasha gushyira mu bikorwa gahunda zayo zigaragaza umusaruro utandukanye wagezweho muri ibi bihugu uko ari bitatu, cyane cyane mu burezi, amahugurwa y’imyuga, guteza imbere ubushobozi bw’abagore n’ikoranabuhanga.

Imibare ikurikira yavuye muri gahunda zitandukanye no mu bihe bitandukanye. Ntigize isuzuma ry’imari rihuriweho ry’imyaka icumi ishize, ariko ifasha kugaragaza ibikorwa byagezweho kandi bifite ibimenyetso bibyemeza.

3.1. U Rwanda: Abagenerwabikorwa ibihumbi n’ubufatanye mu burezi bwashimangiwe

U Rwanda rutanga ingero zitandukanye z’ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa mu burezi, mu guteza imbere ubushobozi bw’abagore no mu ikoranabuhanga.

Mu nyandiko yayo isobanura imishinga yo mu mwaka wa 2024–2025, OIF yatangaje ko mu Rwanda hashyizwe mu bikorwa imishinga icumi, ikagera ku bagenerwabikorwa b’ako kanya bagera hafi ku 58.000, barimo urubyiruko rurenga 18.700 n’abagore barenga 3.400.

Gahunda yo guhererekanya abarimu bitangiye kwigisha no guteza imbere Igifaransa ni imwe mu bikorwa bigaragara cyane. Dukurikije imibare yatanzwe na OIF, abarimu n’abanyeshuri bagera hafi ku 36.000 ni bo bivugwa ko bungukiye muri iyi gahunda.

Ibyo byagezweho byiyongeraho imishinga cumi n’umwe yashyigikiwe n’ikigega La Francophonie avec Elles, yageze ku bagore 1.648, ndetse na gahunda z’amahugurwa mu ikoranabuhanga n’ibikorwa bigamije kongerera inzego ubushobozi.

Gahunda ya IFADEM yo guhugura abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga na yo yahuguye abakozi 77 bo mu rwego rw’uburezi, hakurikijwe imibare yo mu mwaka wa 2024–2025.

Ibi byagezweho bigaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa butagarukira gusa ku guhagararirwa muri dipolomasi. Bugera no mu mashuri, mu miryango itari iya Leta no muri gahunda z’iterambere.

Ku baturage b’u Rwanda, ibi bisobanura amahirwe yo guhugurwa, gahunda zishyigikira ubwigenge bw’abagore mu bukungu n’ibikorwa bigamije kunoza ubumenyi n’ubushobozi mu myuga.

Nubwo bimeze bityo, biracyakenewe gutandukanya umusaruro wa buri gahunda no kugenzura ingaruka zayo mu gihe kirekire.

3.2. U Burundi: Amashure no guteza imbere umuco wo gusoma ni byo byibanzweho mu bufatanye

U Burundi bufite amateka ashimishije y’ubufatanye mu burezi na OIF hamwe n’ibigo biyifasha.

Umwirondoro w’igihugu watangajwe n’Ikigo cya Francophonie gishinzwe uburezi amashuri n’amahugurwa ugaragaza ko abarimu 2.360 bahuguwe binyuze muri IFADEM, hakiyongeraho abayobozi 340 bahuguwe bashinzwe uburezi.

Hashyizweho kandi ibyumba indwi bifasha kwigira hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse hategurwa udutabo turindwi twifashishwa mu burezi.

Mu gihe cya vuba, umushinga wa SOMAWIGE, ushyigikiwe na OIF, wageze mu mashuri mirongo itanu no ku banyeshuri barenga 60.000.

Abarimu ijana (100) bahuguwe kugira ngo bashobore kuyobora ibikorwa byo guteza imbere gusoma, bafashijwe n’abahugura cumi na babiri.

Iki ni igikorwa gishimishije kuko kigira ingaruka zitaziguye ku banyeshuri no ku barimu, aho kwibanda gusa ku bayobozi b’inzego.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, Ikigo cya Francophonie gishinzwe iterambere rirambye cyafashije guhugura abantu mirongo itanu bo mu Burundi, mu Kuboza (ukwa 12) 2024, ku bijyanye no gutegura imishinga y’imihindagurikire y’ikirere.

Aya mahugurwa yatumye hategurwa imishinga itatu, ifite ingengo y’imari iteganyijwe hamwe ingana na miliyoni 39 z’amayero, igamije gushakirwa inkunga mpuzamahanga.

Bityo, ibyagezweho mu Burundi bigaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa bushobora kugira uruhare mu kongerera abarimu n’abandi bakozi ubumenyi, guteza imbere umuco wo gusoma no gutegura imishinga yo kurengera ibidukikije.

Iyi ngingo ituma hibazwa ikibazo cy’ingenzi ku ngaruka zifatika ibibazo by’imibanire n’imikorere y’inzego bishobora kugira kuri gahunda zagenewe abaturage.

3.3. RDC: Guhugura abarimu, ikoranabuhanga no kongera ubumenyi n’ubushobozi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yageze ku bikorwa bishimishije by’umwihariko mu guhugura abarimu no guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Dukurikije umwirondoro w’igihugu watangajwe na IFEF, gahunda ya IFADEM yafashije guhugura abarimu 8.100 n’abayobozi 100 bashinzwe uburezi.

Yagize kandi uruhare mu gutanga ibitabo n’ibikoresho by’uburezi 11.200, ndetse no gushyiraho ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyumba bifasha abantu kwigira.

Gahunda ya ELAN, yibanda ku burezi bw’indimi ebyiri, ivuga ko yageze ku banyeshuri barenga miliyoni 3,75 binyuze mu mashuri 35, guhugura abarimu 135 no guhuza ibikoresho 168 by’uburezi n’imiterere y’iyo gahunda.

Yagize uruhare by’umwihariko mu gutegura ibikoresho by’imyigishirize mu ndimi enye z’igihugu: Lingala, Kikongo, Kiswahili na Tshiluba.

Umubare w’abanyeshuri barenga miliyoni 3,75 ni uw’ingenzi cyane. Ariko ugomba kugaragazwa nk’umubare w’abanyeshuri bivugwa ko bagezweho na gahunda, aho kuvuga ko buri wese muri bo yahawe amahugurwa ku giti cye.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, ibyiciro bibiri by’abitabiriye gahunda ya D-CLIC byanditswe ko byahuguye urubyiruko 86 mu bijyanye no kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’urundi rubyiruko 44 mu bijyanye no guteza imbere porogaramu za interineti n’izikoreshwa kuri telefoni.

Aya mahugurwa yabereye cyane cyane i Kinshasa, i Goma no i Lubumbashi.

Bityo, ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa ntibugarukira gusa ku kwigisha Igifaransa. Bugira uruhare no mu gufasha abantu kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga, amahugurwa y’imyuga no guteza imbere indimi z’igihugu.

Ku gihugu kinini kandi gifite abaturage benshi nka RDC, izi gahunda zishobora kuba ibikoresho by’ingenzi by’iterambere, mu gihe zakwagurwa kandi umusaruro wazo ugakomeza gusuzumwa uko imyaka ihita.

3.4. Iyi mibare itubwira iki?

Ibyagezweho byagaragajwe birerekana ko OIF n’ibigo biyifasha gushyira mu bikorwa gahunda zayo byagize uruhare mu bikorwa bifatika muri ibi bihugu uko ari bitatu.

Bidufasha kurenga amagambo akoreshwa mu nzego z’ubuyobozi no kwemera ko hari abarimu bahuguwe, abanyeshuri bungukiye mu mishinga y’uburezi, urubyiruko rwungutse ubumenyi mu ikoranabuhanga n’abagore bashyigikiwe binyuze muri gahunda z’ubukungu.

Ariko iyi mibare igomba gusobanurwa no gukoreshwa mu buryo bwitondewe.

Imwe igaragaza umusaruro wakusanyijwe mu myaka myinshi, mu gihe indi ireba umwaka umwe cyangwa umushinga runaka.

Hari imibare y’abanyeshuri bagezweho mu buryo buziguye na gahunda runaka, mu gihe abandi ari abantu ubwabo bitabiriye amahugurwa.

Ibyagezweho birahari kandi byemezwa n’inyandiko za gahunda zitandukanye, ariko isuzuma ryuzuye ry’imari y’imyaka icumi y’ubufatanye ntirirakorwa.

4. Kuki ibihugu biharanira cyane kuyobora OIF?

Nyuma yo gusuzuma inyungu ibihugu bishobora gukura mu kuba mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa, hari ikindi kibazo gikwiye kwitabwaho: Kuki kuyobora uyu muryango bitera inyota n’intambara ikomeye?

Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie si umwanya w’icyubahiro gusa. Ujyana n’inshingano zikomeye mu rwego rw’inzego z’umuryango no muri dipolomasi.

Dukurikije Amasezerano agenga Francophonie, Umunyamabanga Mukuru ayobora ibikorwa bya politiki by’umuryango. Aba ari umuvugizi wawo n’uhagarariye uyu muryango ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru anahuza ibikorwa by’ubufatanye mpuzamahanga kandi akagira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango.

Uyu mwanya rero ufite impande zitandukanye.

4.1. Icyubahiro ku rwego mpuzamahanga

Iyo umuturage w’igihugu runaka agizwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF, icyo gihugu gisanzwe cyungukira mu kumenyekana kurushaho ku rwego mpuzamahanga.

Kugira umwe mu baturage bacyo ku buyobozi bw’umuryango mpuzamahanga bishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko igihugu gifite uruhare muri dipolomasi no mu mibanire mpuzamahanga.

Ku gihugu cy’Afurika, uku kugaragara bishobora gufasha kongera icyizere gifitwe na bamwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga.

4.2. Imbaraga mu bya dipolomasi

Kuyobora umuryango mpuzamahanga bitanga amahirwe yo kugira uruhare rugaragara mu kugena ibyihutirwa byawo no mu guhagararira imyanya yawo.

Umunyamabanga Mukuru agira urubuga mpuzamahanga kandi agirana umubano n’abakuru b’ibihugu, za guverinoma, inzego mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa ba Francophonie.

Ku gihugu gishaka kongera ijambo n’imbaraga zacyo muri dipolomasi, kugira umuturage wacyo kuri uyu mwanya ni ikintu gikomeye mu bijyanye no kumenyekana no guhagararirwa.

Ariko Umunyamabanga Mukuru si uhagarariye igihugu cye cyamubyaye muri uwo muryango mu buryo buhoraho.

Akimara gutorerwa uwo mwanya, agomba gusohoza inshingano ze mu nyungu z’abanyamuryango bose no kubahiriza ibyemezo n’icyerekezo rusange bya OIF.

4.3. Imbaraga mu nzego n’ubufatanye

Uyu mwanya unajyana n’inshingano zo kuyobora no guhuza gahunda z’ubufatanye.

Umunyamabanga Mukuru agira uruhare mu kugena ibyihutirwa, guhuza abafatanyabikorwa no gukwirakwiza umutungo ugenewe ubufatanye, hakurikijwe ibyemezo by’inzego zibifitiye ububasha.

Ibi bisobanura impamvu ibihugu bishobora guha agaciro gakomeye uyu mwanya.

Nubwo bimeze bityo, byaba ari ugukabya kuvuga ko igihugu Umunyamabanga Mukuru akomokamo gihita gihabwa amahirwe yihariye kurusha ibindi.

Kuba umuntu afite inshingano mu rwego rw’umuryango ntibihita biba gihamya y’uko igihugu cye kibogamirwaho.

Ahubwo ikibazo gikwiye kwibazwa ni icyerekeye gukorera mu mucyo:

Ese gahunda zigenerwa ibihugu hakurikijwe ibipimo bifatika kandi bisobanutse? Ese ibihugu byose bigize umuryango bigira amahirwe angana yo kugera kuri izo gahunda? Ese umusaruro wazo uratangazwa kandi ugasuzumwa?

4.4. Kugaragara muri politiki

Hanyuma, kuyobora OIF bishobora kongera umwanya w’ikimenyetso cy’igihugu mu biganiro bikomeye mpuzamahanga.

Ku bihugu by’Afurika, uru ruhande na rwo ntirworoshye kurupfobya. Ruri mu rwego rw’icyifuzo rusange cy’uko Afurika yarushaho guhagararirwa mu nzego mpuzamahanga.

Ariko se kugira Umunyafurika ku buyobozi bw’umuryango mpuzamahanga birahagije, mu gihe abaturage b’Afurika batabona inyungu ziyongereye muri gahunda z’uwo muryango?

Guhagararirwa ni ingenzi, ariko ntibigomba kuba intego yonyine.

5. Urugero rwa Louise Mushikiwabo: Igihe kuyobora OIF bihinduka ikibazo cya dipolomasi

U Rwanda rutanga urugero rushimishije mu gusobanukirwa ibibazo bijyanye n’ubuyobozi bwa Francophonie.

Louise Mushikiwabo, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie mu Ukwakira 2018, mu nama yabereye i Yerevani muri Arumeniya.

Yatangiye imirimo ye muri Mutarama 2019, maze mu mwaka wa 2022 yongera gutorerwa manda ya kabiri mu nama yabereye i Djerba muri Tuniziya.

Kuba yarayoboye uyu muryango byatumye u Rwanda rurushaho kugaragara mu nzego z’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa.

Ariko ibikorwa bya Louise Mushikiwabo bigomba gusuzumwa hashingiwe ku nshingano yari afite, ku byo umuryango wagezeho no kuri gahunda zashyizwe mu bikorwa koko, aho gushingira gusa ku bwenegihugu bw’umuntu uri kuri uwo mwanya.

6. Ni amafaranga angahe OIF ishora muri ibi bihugu mu by’ukuri?

Ibyagezweho byagaragajwe haruguru birerekana ko ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa butanga umusaruro ushobora kugaragazwa.Ariko ntibiraduha igisubizo ku kibazo cy’ingenzi: Ni amafaranga angahe uyu muryango ushora muri buri gihugu mu by’ukuri?

Aha ni ho isuzuma rirushaho kugorana.

Inyandiko zihari zigaragaza umubare w’abagenerwabikorwa, gahunda z’amahugurwa, imishinga n’umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye. Ariko kugeza ubu ntizirashobora gutanga isuzuma ry’imari rihuriweho kandi ryuzuye ry’igihe cyose kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu wa 2026, ku Rwanda, ku Burundi no kuri RDC.

By’umwihariko, byaba ngombwa gutandukanya:

  • Inkunga y’amafaranga itangwa na OIF ubwayo;
  • Inkunga itangwa n’Ikigo cya Kaminuza cy’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (AUF);
  • Gahunda zishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cya Francophonie gishinzwe uburezi n’amahugurwa;
  • Ibikorwa bishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cya Francophonie gishinzwe iterambere rirambye;
  • Imishinga iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku bufatanye;
  • Imisanzu itangwa na za guverinoma n’imiryango yo mu bihugu.

Iri tandukaniro ni ingenzi cyane.

Gahunda ishyirwa mu bikorwa mu gihugu runaka ku bufatanye bw’inzego nyinshi ntishobora kubarwa yose nk’inkunga itaziguye ya OIF. Imishinga y’u Burundi ijyanye n’ikirere itanga urugero rugaragaza neza iki kibazo: hateguwe imishinga itatu ifite agaciro ka miliyoni 39 z’amayero, ariko aya mafaranga ni inkunga yari igishakishwa, si amafaranga yari yamaze kuboneka.

Mu buryo nk’ubwo, umusaruro wa gahunda y’ibidukikije ikorera mu bihugu byinshi ntushobora kwitirirwa RDC yonyine.Ni yo mpamvu tugomba gutandukanya amafaranga yashowe, ayakusanyijwe, ayasabwe n’umusaruro wagezweho.

Ubu buryo bwo gukorera mu mucyo bukwiye kuba ihame risanzwe ku muryango uwo ari wo wose mpuzamahanga ugira uruhare muri politiki rusange no mu iterambere ry’abaturage.

7. Ni gute twapima agaciro nyakuri ka OIF ku baturage b’Afurika?

Kuba umunyamuryango w’umuryango mpuzamahanga bigomba gusuzumwa hashingiwe ku musaruro ugaragara kandi ushobora gupimwa.

Ku bihugu by’Afurika, hari ibipimo bitandukanye byakoreshwa.

Mu burezi:

  • Ni abarimu bangahe bungukiye mu mahugurwa yatewe inkunga cyangwa yashyigikiwe na OIF?
  • Ni abanyeshuri bangahe bahawe buruse cyangwa bitabiriye gahunda zo kujya kwiga mu bindi bihugu?
  • Ese amashuri n’amakaminuza byabonye ibikoresho bishya byifashishwa mu burezi?
  • Ese gahunda z’ubufatanye zagize uruhare mu kuzamura ireme ry’ubumenyi abanyeshuri bunguka?

Mu rwego rw’ubukungu:

  • Ni ubufatanye bungana iki hagati y’ibigo by’ubucuruzi bwafashijwe gushyirwaho?
  • Ese ibigo by’ubucuruzi byo mu gihugu byabonye amahirwe yo kugera ku masoko mashya?
  • Ese imishinga yagize uruhare mu guhanga imirimo?
  • Ese ba rwiyemezamirimo n’urubyiruko bungukiye mu mahugurwa no mu bufasha?

Mu rwego rw’umuco:

  • Ese abanditsi, abahanzi b’umuziki n’abandi bahanzi babonye amahirwe menshi yo kugera ku rusobe rw’ibihugu bikoresha Igifaransa?
  • Ese ibihangano by’umuco nyafurika birushaho gukwirakwizwa ku rwego mpuzamahanga?
  • Ese indimi z’ibihugu n’imvugo z’umuco waho bitezwa imbere ku rugero ruhagije?

Mu miyoborere no muri dipolomasi:

  • Ese ibihugu bigize umuryango bihabwa ubufasha bufatika mu rwego rw’inzego?
  • Ese uburyo bwo gukumira amakimbirane no kugirana ibiganiro bya politiki bitanga umusaruro?
  • Ese abaturage bashobora kubona impinduka mu gukorera mu mucyo no mu mikorere y’inzego?

Ibi bibazo ntibigamije kwamagana OIF. Ahubwo bigamije gushyiraho ibisabwa bisanzwe mu bijyanye no kubazwa inshingano no gukora neza.

Umuryango ugomba gushobora gutanga raporo ku byo wagezeho, ariko na za guverinoma z’ibihugu na zo zifite inshingano: kumenyesha abaturage bazo, kubereka amahirwe ahari no kugaragaza uko zikoresha ibikoresho by’ubufatanye zifitiye uburenganzira bwo kugeraho.

Umusozo: Ese Francophonie igomba kuba iy’abayobozi cyangwa amahirwe y’abaturage?

Iki kibazo gikwiye kubazwa mu buryo butaziguye: Kuba mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa bimaze iki, niba abaturage basanzwe badashobora kubona inyungu zifatika zituruka muri ubwo bunyamuryango?

Ibihugu bifite uburenganzira busesuye bwo gushaka icyubahiro, kumenyekana no kugira ijambo rikomeye muri dipolomasi. Bishobora kandi kwifuza kubona abaturage babyo bashyirwa ku myanya yo hejuru mu miryango mpuzamahanga.

Ariko izo ntego zigomba guhora zikoreye intego irenze izo zose: iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ku munyeshuri wo i Bujumbura, i Kigali cyangwa i Kinshasa, Francophonie ntigomba kuba inama gusa ibera mu murwa mukuru w’ikindi gihugu.

Igomba kumufungurira amahirwe yo guhugurwa, gukora ubushakashatsi no kujya kwiga mu bindi bihugu.

Ku mwarimu, igomba kuba uburyo bwo kongera ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga no kunoza uburyo bwo kwigisha.

Kuri rwiyemezamirimo, igomba gutanga amahirwe yo gushyiraho ubufatanye.

Ku muhanzi, igomba kumuha urubuga rwo kugaragaza impano ye no kugeza ibihangano bye hanze y’imipaka y’igihugu cye.

Ibyagezweho kandi bifite ibimenyetso byagaragajwe mu Rwanda, mu Burundi no muri RDC birerekana ko ubu bufatanye atari amagambo gusa.

Hari abarimu bahuguwe, amashuri yungukiye muri gahunda z’uburezi, urubyiruko rwungutse ubumenyi mu ikoranabuhanga, n’abagore bashyigikiwe binyuze muri gahunda z’ubukungu.

Intsinzi nyakuri y’igihugu muri OIF ntigomba gupimirwa gusa ku bushobozi gifite bwo gutuma umwe mu baturage bacyo atorwa kuyobora uyu muryango, ahubwo igomba no gupimirwa ku bushobozi gifite bwo guhindura ubwo bunyamuryango amahirwe nyakuri ku baturage bacyo.

Amasoko n’inyandiko zifashishijwe

Eurêka Academy Studio

Umwanditsi

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *