Profeseri Aimable Karasira Uzaramba yari muntu ki?

HAKIZIMANA Maurice

Yitwa Karasira Aimable, yavutse tariki 13 Ukwakira 1977 avukira mu bitaro bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare bizwi nka CHUB  (Centre Hospitalier Universitaire de Butare),ni imfula mu bana bane,Se yitwaga Karasira Claver naho nyina akitwa Mukaruzamba Gorette. Amaze kuba mukuru se yamuhaye irindi zina rya gatatu yari yararose igihe yakoraga mu ruganda rw’icyayi ku Mulindi wa Byumba aho bakoresha ururimi rw’igikiga, iryo zina ni Okazarame bisobanura Uzaramba. Kuva ubwo ryiyongera mu mazina ye atyo.

Ubukwe bw’ababyeyi ba Karasira Aimable Uzaramba mu mwaka wa 1976

Karasira Uzaramba Aimable mwene Karasira Claver mwene Nyamvumba mwene Rudakemwa mwene Girimandwa mwene Nyamuniha. Nyina ni Mukaruzamba Goretti mwene Gashambayita mwene Nyirindekwe mwene Sebantu mwene Rutugande mwene Mutsobe mwene Kanyabungo mwene Mugunga mwene Ndoba wo mu muryango w’Abanyiginya.

Igihe yavukaga n’igihe yari umwana muto umuryango we wari utuye mu mudugudu (cellule) wa Rugerero,Umurenge (Secteur) Rwaniro, Komini Rusatira (ubu ni Akarere ka Huye) muri Perefegitura ya Butare mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mbere y’uko baza kwimukira ku Gitega n’i Nyamirambo Kigali.

II Ushobora kunkurikira ku rubuga rwa whatsapp  channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II

Karasira Aimable yize amashuri abanza kuri EPA no muri Lycée de Kigali kuva 1983 kugeza 1990 naho ayisumbuye ayigira mu Iseminari nto ya Ndera kuva 1990 kugeza 1994 .Kaminuza yize muri UNR Université Nationale du Rwanda i Butare kuva mu mwaka wa 1999 aho yize Sciences A yiga agashami ka Siyansi ya mudasobwa.Nyuma yagiye kuminuriza icyiciro cya masters mu bya ‘Software Engineering’ muri Suède,ku mugabane w’u Burayi.

Umukinnyi wa karate, umuhanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, umuhanzi wa rap ikakaye, umwalimu wirukanwe na kaminuza n'imfungwa yagarutsweho cyane mu Rwanda kugeza ku rupfu rwe
Karasira Aimable kandi ni umukinnyi wa karate, umuhanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, umuhanzi wa rap ikakaye, akaba n’umwarimu wa kaminuza

Muri Kaminuza y’i Butare niho yatangiye kumenyekana cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, nk’umunyeshuri w’ umuhanga cyane mu ishami rya siyansi yiga ibya za mudasobwa, nk’umunyeshuri w’ibisage ku mutwe (imisatsi y’aba Rasta) kandi utitwara nk’abandi basore barokotse jenoside yakorewe abatutsi kandi b’intiti.Umuryango we wose wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Rusatira naho ababyeyi be bombi n’abavandimwe bicwa n’Inkotanyi nk’uko we ubwe abisobanura.

Karasira, ntiyavugaga menshi, yakundaga kuba ukwa wenyine ariko agasabana kandi agakundana cyane n’abakinnyi ba Karate kuri Kaminuza, umukino yari afitemo umukandara w’umukara.

Nk’umunyeshuri w’umuhanga ariko wabonekaga nk’ufite imibereho idasa n’iyabandi kuri kaminuza, yari afite byinshi arwana na byo mu mutwe we. Ibi byaje kumenyekana imyaka myinshi nyuma mu rubanza rwe.Nk’umunyeshuri w’umuhanga warangije afite amanota meza, yabonye umwanya wo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ibintu by’imbonekarimwe.

Muri iyi video Karasira Aimable arasobanura amavu n’amavuko ye

Yitwa akazina ka Professor Nigga

Iterambere ry’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ryaje gutuma uwari umunyeshuri udasanzwe i Butare amenyekana mu Rwanda nk’umuhanzi wa Rap na Reggae y’amagambo akakaye.Indirimbo ze nka Cishwaha, Carte Rouge, cyangwa Turi ku Rugendo zakuruye amatsiko ya benshi kubera amagambo azirimo abahanzi benshi mu Rwanda badatinyuka gukoresha.

Ibyo byari nk’intangiriro yo kwamamara kwe, ariko kandi n’umusaraba we.

Mu mpera za 2013 yafunguye ‘channel’ kuri YouTube yise ‘Ukuri Mbona‘, ibiganiro yacishijeho n’ibyo yatangaje ku zindi ‘channels’ z’abandi nibyo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahereyeho bumurega.

Professor Nigga nk’izina ry’ubuhanzi yari afite yumvikanye kandi atanga ibitekerezo birwanya ingingo nko kubyara abana, gushaka umugore no kubaka umuryango.

UKURI MBONA” channel

Aimable Karasira Uzaramba atangira kwerurira FPR-Inkotanyi

Mu biganiro bye, Karasira wapfuye ari hafi kuzuza imyaka 49 yakunze kumvikana avuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda yamugizeho ingaruka zikomeye, akavuga ko yiciwe n’impande zombi: Interahamwe z’Abahutu n’Inkotanyi z’Abatutsi. Yavuze ko Interahamwe zishe abo mu muryango we n’ingabo za APR z’ishyaka FPR Inkotanyi icyo gihe nazo zikica ababyeyi be babiri n’abavandimwe be babiri.Yanumvikanye avuga ko Abahutu biciwe ababo mu bwicanyi bwo kwihorera badahabwa umwanya wo kuvuga no kunamira ababo, akabyita “akarengane kagambiriwe” gakorwa n’ishyaka riri ku butegetsi.

Muri Kanama(8) 2020 ubwo ibiganiro bye kuri YouTube byavugwagaho cyane mu Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda yakoreraga nk’umwalimu muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yaramwirukanye imushinja “imyitwarire mibi mu kazi”.Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 31 Gicurasi(4) 2021 Karasira yahamajwe n’urwego rw’iperereza ku byaha (RIB), nk’uko yabitangaje. Ntabwo yongeye kugaruka mu rugo.

Mbere yo kwitaba RIB, yavuze ko hari ibikorwa byabanje byo kumushinja ibyaha hakoreshejwe ibitangazamakuru bibogamiye kuri leta, ati: “…bamara kukwereka [kukunenga mu ruhame] abantu bose noneho bagakora ibyo bashaka.

Yafunzwe hashize amasaha macye kuri internet hatangijwe inyandiko isaba (petition), y’abavuze ko bitwa ‘Umurinzi Initiative’, basaba ko we n’umunyamakuru Agnès Uwimana bakurikiranwa.

RIB yatangaje kuri X ko Karasira aregwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri” mu biganiro yari “amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga“.

Mu manza ze za mbere, Karasira yavuze ko yakomeje kugirirwa nabi aho afungiye kuko yanze gusiba ibiganiro bye kuri YouTube channel ye.

Miliyoni zirenga 100 n’uburwayi bwo mu mutwe

Inzira ndende zo kuburana gufungwa no gufungurwa by’agateganyo, hamwe n’urubanza ku buzima bwe bwo mu mutwe byafashe hafi imyaka ibiri.

Byageze aho mu 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwa Karasira.

Karasira yavuze ko yari afunze “mu buryo bubi cyane” muri Gereza ya Kigali kandi ibyo byongereye ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yari afite ndetse bikamutera ihungabana (trauma) ikomeye.

Urukiko rwategetse abaganga b’indwara zo mu mutwe kumusuzuma, maze raporo yabo yo mu 2023 yemeza ko koko afite uburwayi bwo mu mutwe ariko ubwo burwayi “butamwambuye ubushobozi bwo gutekereza”, maze bituma atangira kuburanishwa ku byaha ashinjwa.

Hagati aho umutungo w’amafaranga, amadorari, n’ama-Euro yose hamwe asaga miliyoni 100, nk’uko Karasira yabivuze, wari kuri banki no mu rugo rwe, warafatiriwe.

Iki kibazo cyateje impaka ubwo yasabaga uburenganzira kuri ayo mafaranga ngo ashake umwunganira mu mategeko ashaka.

Ndasaba ikigongwe

Mu rubanza rwe mu mizi Karasira yakomeje guhakana yivuye inyuma ibyaha aregwa. Ariko mu mpera z’umwaka ushize ibintu byarahindutse. BBC dukesha iyi nkuru yamenye amakuru yo kumvikana hagati y’uruhande rw’uregwa n’uruhande rumurega kugira ngo Karasira arekurwe.

Muri Nyakanga(7) ishize ubwo urubanza rwe rwaganaga ku musozo, mu buryo bwatunguranye kuri benshi,Karasira yagize ati: “Ndasaba ikigongwe”.

“Umuntu waba yarakomerekejwe n’amagambo navuze akayumva ukundi, ndetse n’umuryango Nyarwanda, nkaba mvuze ngo ‘ndasaba ikigongwe’ uwo byakomerekeje wese”.

Yongeyeho, ati: “Umunyarwanda wese yumve ko njyewe ntafite intego yo gucamo abantu ibice no guhakana jenoside kandi nzi neza ingaruka yangizeho”.

Ibi byari nk’iherezo ry’urubanza rwe n’urufunguzo rwo kumurekura agasohoka muri gereza.

Hashize amezi abiri, urukiko rwahise rumukatira gufungwa imyaka itanu, n’ubundi yaburagaho amezi arindwi. Byari nko kumurekura ngo atahe.

Yiciwe muri gereza cyangwa koko yiyahuje imiti?

Mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu ibinyamakuru mu Rwanda byatangaje ko Karasira arekurwa na gereza ya Kigali iri i Mageragere kuri uwo munsi. Igicamunsi, amasaha kenshi abarekurwa basohokera nyuma y’ibibanza kuzuzwa muri gereza, cyarangiye nta nkuru yo gusohoka kwe.

Mu ijoro ni bwo twamenye amakuru ko Karasira Aimable yajyanywe mu ivuriro ry’imbere muri gereza mbere yo kwihutanwa ku bitaro bya Nyarugenge bitari kure cyane y’i Mageragere.

Mu gitondo cya none, mu gihe BBC dukesha iyi nkuru yari imaze kumva inkuru ikomeye no kubaza umwunganizi we mu mategeko niba ari ukuri cyangwa ari impuha, urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda (RCS) rwahise rusohora itangazo ryo kubika.

Aimable Karasira yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda mu ntangiriro z'imyaka ya 2010 nk'umuhanzi wa Rap na Reggae
Aimable Karasira yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda mu ntangiriro z’imyaka ya 2010 nk’umuhanzi wa Rap na Reggae

RCS ivuga ko Karasira yajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa “anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe“.

Nta ruhande rwigenga rurakora iperereza kuri ibi byatangajwe. Gusa RCS ivuga ko itegereje “raporo y’abaganga ku cyateye uru rupfu”.

IGITABO “NDEKA UNDORERE”

Incamake y’icyo gitabo cye nk’uko iboneka ku ipaji yacyo y’inyuma, umwanditsi Karasira Uzaramba Aimable aragira ati:

Muri iki gitabo, Karasira Uzaramba Aimable, umucikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda akaba n’umucikacumu w’ibikorwa byakozwe na FPR-Inkotanyi, arabasangiza ubuzima bwe bwo kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Nk’umuntu utari ikirwa cyangwa ngo abe yaravutse ari ikinege n’ubwo ubu ari nyakamwe, arabasangiza amwe mu muteka y’u Rwanda uko yayabonye mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima.

Aranyura mu bwana bwe gato, ariko igice cyinini agiharire ubuzima bwe guhera mu mu mwaka wa 1994 kugeza muri 2020. Guhera mu mpeshyi ya 1994, Karasira aratubwira inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza magingo aya.

Aho guhera icyo gihe mu muryango we wari ugizwe n’ababyeyi be n’abavandimwe be bane, ari we warokotse na murumuna we. Urupfu rw’abagize umuryango we mugari rwamubereye ihurizo; kuko abagize umuryango wa se hafi ya bose bazize jenoside yakorewe abatusi, ariko umuryango we nyawo ukaba wariciwe mu karere ka Bugesere ahitwa i Ririma ahayoborwaga na FPR Inkotanyi.

Kugurira iki gitabo kuri Amazon kanda hano:https://www.amazon.in/Ndeka-Undorere-Aimable-Uzaramba-Karasira/dp/B0BHL5X7ZL

Icyatumye Karasira atarekurwa mu masaha ya kare, ibyabaye muri gereza igihe yafatwaga ngo ‘anywa imiti’, n’ibyabaye mu gihe cy’urupfu rwe, n’igihe nyacyo yapfiriye byose bituma abantu benshi bashidikanya ku itangazo rivuga ko yiyahuje imiti. Hari ibibazo byinshi bitarasubizwa ku rupfu rwe, bizasubizwa cyangwa ntibisubizwe. Ikizwi ni uko:

(1) Yavugiye mu rukiko kenshi ko abacungagereza bamubwiye ko bazamurangiza ko atazataha!Icyo gihe yarishinganishaga.

(2) Yavugiye mu rukiko kenshi ko ahohoterwa kandi akorerwa iyicarubozo! Icyo gihe umucamanza yalwijeje ko arabikurikirana bigahagarara!

(3) Nanone ikizwi ni uko yagombaga gutaha ejo mu rugo iwe nyuma yo kurangiza igihano cye! Aho gutaha iwe, atashye “iwabo wa twese”.

(4) Abenshi bemeza ko yari afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko ngo kuko ubusanzwe mu gihugu kigendera koko ku mategeko umuntu utameze neza muri santé mentale( mu buzima bwo mu mutwe) yoherezwa kwa muganga akaba ariho aba,umwanya we ntuba muri gereza!

(5) Kwiyahuza imiti birashidikanywaho: Ntabwo imiti y’ibinini yica ako kanya nk’inshinge (injections). Abaganga bavuga ko iyo umuntu anyweye imiti irengeje igipimo mu ruhame,hakaba hazwi iyo miti iyo ari yo,kuyimurutsa nta minota myinshi bisaba. Birahagije gukora mu nkanka cyangwa mu muhogo agahita aruka cyangwa kumurutsa mu bundi buryo. Nta muforomo cyangwa umuganga n’umwe utabizi.Ni uburyo bw’ubutabazi bwihuse (premiers secours). Ku bw’ibyo,inkuru y’ibinini yaba yanyweye bikamwica,iragoye kuyumva mu buryo bwa kiganga.

Twihanganishije umuryango we (nako abasigaye mu bo mu muryango we);incuti ze n’abamukundaga bose.Tubafashe mu mugongo.

Hano hari ubutumwa bwa video Karasira Aimable Uzaramba yasize avuze ko buzasohorwa ataki muzima cyangwa atakiri mu gihugu cy’u Rwanda

Iyi si,

Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice 

II Kunkurikira kuri Youtube: https://youtu.be/M7ID75OSynE?si=qqx0h9czwcyWUkDd II Kunkurikira kuri shene ya Whatsapp: Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri paji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi yakuye muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu yakuye muri Sorbonne Université. Afite kandi impamyabushobozi (titre professionnel) mu by’ubukerarugendo n’icungamutungo yahawe na Ministère du Travail et des Solidarités/Région Parisienne.Ni umwarimu akaba n’umukozi wa Cité internationale universitaire de Paris.

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes/ Ugikeneye wagitumiza kuri email: m.hakizimana@isfec-idf.net

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
 Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

One thought on “Profeseri Aimable Karasira Uzaramba yari muntu ki?

Leave a Reply to transportation in punta cana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *