
- Ni inkuru yateguwe na Barbara Plett
- Umunyamakuru wa BBC kuri Afurika uri i Nairobi
Raporo nshya ya Human Rights Watch ishinja M23 kwica abahinzi b’Abahutu barenga 140
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uvuga ko wakusanyije ibimenyetso bigaragaza ko inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishe abasivile nibura 140 biganjemo Abahutu mu kwezi gushize ndetse ko abishwe bashobora kuba barenga uwo mubare.
Iperereza rya Human Rights Watch rigaragara nk’ishimangira ibirego by’Umuryango w’Abibumbye ko M23 yakoze itsembatsemba mu kwezi gushize kwa Nyakanga (7), uvuga ko yishe abantu barenga 300, ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ni mu gihe hari gahunda z’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro, bigirwamo uruhare n’Amerika na Qatar.
U Rwanda na M23 bahakanye bivuye inyuma ibyo birego bya ONU.Nta cyo M23 na leta y’u Rwanda bahise batangaza kuri iyi raporo nshya Human Rights Watch yatangaje kuri uyu wa gatatu.
Iryo tsembatsemba rishinjwa M23 ryaba ari kimwe mu bitero byiciwemo abantu benshi cyane bikozwe n’izi nyeshyamba, nubwo hari gahunda y’amahoro igamije kurangiza intambara mu burasirazuba bwa DRC.
Ubwo bwicanyi bwo mu kivunge buvugwa ko bwabaye mu bahinzi bari mu mirima yabo mu gihe cy’ihinga (itera), bigaragara ko bwari muri gahunda y’igitero cya M23 ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abo mu bwoko bumwe bw’Abahutu nk’ubw’abo bishwe.Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, ukaba ukorera mu burasirazuba bwa DRC.

Human Rights Watch ivuga ko ubwo bwicanyi kuri abo bahinzi bwabereye mu byaro nibura 14 hafi ya parike y’igihugu ya Virunga.
M23 yahakanye yivuye inyuma ibirego byo muri raporo ya ONU. Ariko Human Rights Watch yavuganye n’ababibonye bavuze ko koko byabaye: ko abagabo biciwe mu mirima, ko abagore benshi n’abana bashorewe bakajyanwa ku mugezi bakahicirwa.
Ndetse ko ubwo bwicanyi bwabereye mu gace kanini cyane kurusha uko ONU yari yabitangaje mbere kandi bukamara igihe kirekirekuruta icyo ONU ivuga.
“Ni baze batwereke aho twabahambye.
Ibi byose ni ibinyoma bifite intego yo kudusebya”.–Will Ngoma,umuvugizi wa M23

“Ni baze batwereke aho twabahambye. Ibi byose ni ibinyoma bifite intego yo kudusebya”.–Will Ngoma,umuvugizi wa M23
Human Rights Watch yavuze ko ubwo bwicanyi ishinja M23 bugaragaza icyuho kiri hagati y’ibikorwa by’amahanga bigamije kugera ku mahoro n’ukuri kw’ibyo abasivile babayemo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
https://shorturl.fm/aN5pj
**alpha boost**
alpha boost for men, feeling strong, energized, and confident is closely tied to overall quality of life. However, with age, stress, and daily demands
**wildgut**
wildgut is a precision-crafted nutritional blend designed to nurture your dogs digestive tract.
**boostaro**
boostaro is a specially crafted dietary supplement for men who want to elevate their overall health and vitality.
**purdentix**
purdentix is a dietary supplement formulated to support oral health by blending probiotics and natural ingredients.