
Ikipe yo mu Budage FC Bayern Munich imwe mu makipe akomeye iburayi kuko yashinzwe ku ya 27/02/ 1900 mu mugi wa Munich niyo ibimburiye izindi mu gufatira ibihano u Rwanda ihagarika kurwamamaza kubera ngo ibibazo by’umutekano muke ngo rwaba ruteza mu burasirazuba bwa Kongo DRC (ariko rwo ruvuga ko barubeshyera).

Mu mpera z’ukwezi kwa 8 muri 2023, Bayern Munich yasinyanye n’u Rwanda kurwamamariza mmu gihe cy’imyaka itanu yambara u Rwanda aho ikina hose,kandi ishishikariza abakunzi bayo kurusura. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Rwanda Development Board (RDB) niyo yasinye mu mwanya w’u Rwanda.
Byatewe n’iki?
Mu ibaruwa yo mu kwa 2 uyu mwaka, madame Therese Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo yandikiye Bayern Munich hamwe n’andi makipe abiri yamamaza u Rwanda ariyo — Arsenal na Paris Saint-Germain (PSG) — ayasaba gukoresha umutimanama wabo bagahagarika icyo yise “gutera inkunga igihugu kimena amaraso kandi gihungabanya igihugu cyabo” yerekeza ku ntambara yo muri Kongo.
Icyo gihe Bayern Munich yaracecetse, ntiyazubije!
Abafana b’imena ba Bayern bakomeje kuyinenga ko yamamaza igihugu cy’u Rwanda mu gihe kiregwa n’imiryango hafi ya yose yo mu isi na LONI, UE, n’ibihugu byinshi gutera Kongo no guteza ibyago abanyekongo batagira ingano. Perezida w’iyi kipe bwana Jan-Christian Dreesen, yasubizaga ko akiri gusuzuma icyi kibazo, kandi ko yanohereje intumwa muri ibyo bihugu byombi kwirebera nno kwiyumvira iby’aya makimbirane.
Icyakora iyi kipe yatangaje ko izakomeza gufasha amakipe y’abakiri bato mu Rwanda no muri Afurika yose.

VISIT RWANDA izakomeza kwambarwa na PSG,Arsenal hamwe na Atlético Madrid niba nazo zidakurikiye Bayern Munich muri uyu mwanzuro wo kwanga kwamamaza u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye !Ayo makipe ubusanzwe aftaye n’u Rwanda amasezerano yo kurwamamaza azageza muri 2028.
Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
https://shorturl.fm/pV95J
https://shorturl.fm/zfP8h
https://shorturl.fm/Lb06j