Bukavu: Si ama bombe ni ama grenade,hapfuye abantu 11 abandi basaga 70 barakomereka cyane. U Burundi bwashyizwe mu majwi na M23

HAKIZIMANA Maurice

Ni inkuru ya BBC Gahuza

Abantu 11 bapfuye abandi nibura 16 barakomereka mu gitero cy’ibisasu ku ikoraniro ry’abantu benshi hagati mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa kane ubwo bari baje kumva umukuru w’umutwe wa AfC/M23 ugenzura uyu mujyi.

M23 yavuze ko ibisasu bitezwa amaboko bya grenade byakoreshejwe muri icyo gitero bisa n’ibikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Ibyo bikimara kuvugwa, abicishije ku rubuga nkoranyambaga X, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, yavuze ko igisirikare cy’u Burundi giteye utwatsi ibikorwa by’ubugome byabereye i Bukavu, kandi ko ata basirikare bafite muri uwo mujyi.

Umutwe wa AFC/M23 ugenzura Bukavu watangaje ko babiri mu bakoze iki gitero wise “icy’iterabwoba” ku basivile i Bukavu bafashwe.

Kare bikimara kuba, Corneille Nangaa mu kiganiro n’abanyamakuru i Bukavu, yatangaje ko imibare y’ibanze igaragaza ko abishwe n’iki gitero ari abantu 11, barimo umugore umwe, n’inkomere 65 zirimo batandatu bakomeretse bikomeye.

Nangaa yavuze ko mu bapfuye harimo n’umwe mu bakoze iki gitero. Avuga ko abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro by’i Bukavu.

AFC/M23 ishinja iki gitero ubutegetsi bwa Tshisekedi, mu gihe bwo bwavuze ko cyakozwe “n’ingabo zo hanze” ziri muri DR Congo.

Umunyamakuru ukorera i Bukavu wariho akurikirana iyi nama yabwiye BBC ko abantu bashobora kuba barenga ibihumbi icumi bari bakoraniye aha hazwi nka Place du 24 (Place de l’Independance) kumva Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23.

Uyu munyamakuru avuga ko yumvise guturika kurenze kumwe, maze abantu bagakwirwa imishwaho birukira ahatandukanye.

Yemeza ko yabonye imirambo irenga itanu y’abantu bapfuye n’inkomere nyinshi.

Imibare y’abapfuye muri uku guturika ishobora kwiyongera, nk’uko amakuru y’abahari atandukanye abivuga. Ishusho nyayo y’ibyabaye ntabwo irasobanuka.

Uwungirije Corneille Nangaa – Bertrand Bisimwa, nawe wari muri iyi nama – yatangaje ko ibyabaye i Bukavu ari “ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi”.

Bisimwa yanditse ubutumwa kuri X avuga ko ibyabaye ari “umugambi washyizwe mu bikorwa nyuma y’ibyatangajwe ejo ku mbuga nkoranyambaga byo kwibasira abaturage bazajya muri ‘meeting’ ya AFC/M23”.

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko yihanganishije ababuze ababo n’abagizweho ingaruka n’igitero cy’ibukavu.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Tshisekedi yamaganye “icyo gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’ingabo zo hanze ubu ziri ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe”.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko ingabo z’u Rwanda ari azo zateye DR Congo ziciye mu mutwe wa M23, ibyo ubutegetsi bwa Kigali bwagiye buhakana.

AFC/M23 ikuriwe na Corneille Nangaa irashinja iki gitero ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, we yavuze ko "cyakozwe n'ingabo zo hanze ziri muri Congo mu buryo butemewe", asanzwe ashinja ingabo z'u Rwanda ko ari zo zifasha M23
AFC/M23 ikuriwe na Corneille Nangaa irashinja iki gitero ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, we yavuze ko “cyakozwe n’ingabo zo hanze ziri muri Congo mu buryo butemewe”, asanzwe ashinja ingabo z’u Rwanda ko ari zo zifasha M23
Imijyi ya Bukavu na Goma mu burasirazuba bwa DR Congo igenzurwa na M23
Imijyi ya Bukavu na Goma mu burasirazuba bwa DR Congo igenzurwa na M23

Uko guturika kwabaye inama irimo gusoza, nk’uko bivugwa n’uruhande rwa M23.

Amashusho ateye ubwoba agaragaza abantu bisa n’aho bapfuye hamwe n’abakomeretse yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ishusho y’ibimaze kuba kuri Place du 24 i Bukavu.

Muri iyi nama Corneille Nangaa yari amaze kubwira imbaga yari ihari ko umutwe akuriye uzakomeza ugafata umujyi wa Uvira ugakomeza na Fizi.

Yari amaze kuvuga kandi ko mu gihe cy’icyumweru, niba banki ziri mu duce bagenzura zidafunguye imiryango bazafata ibyemezo birimo kuba baha uburenganzira izindi banki.

Nangaa yari amaze kandi kubwira abaturage ba Bukavu ko mu masaha 48 baza kumenyeshwa abategetsi bashya b’intara ya Kivu y’Epfo – uduce bagenzura – n’umujyi wa Bukavu.

Abantu ibihumbi bari bitabiriye inama yahamagajwe na AFC/M23 y'abatuye i Bukavu

Insiguro y’isanamu,Abantu ibihumbi bari bitabiriye inama yahamagajwe na AFC/M23 y’abatuye i Bukavu

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice:  II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

7 thoughts on “Bukavu: Si ama bombe ni ama grenade,hapfuye abantu 11 abandi basaga 70 barakomereka cyane. U Burundi bwashyizwe mu majwi na M23

  1. The energy sector receives extensive attention on BusinessIraq.com, with detailed coverage of oil exploration projects, renewable energy initiatives, and power infrastructure developments. Our expert analysis encompasses everything from international oil company activities to local energy startups, offering readers comprehensive insights into one of Iraq’s most vital economic sectors. Regular updates on regulatory changes, production statistics, and industry innovations keep stakeholders well-informed about energy sector opportunities.

  2. BusinessIraq.com features insightful commentary and analysis from leading experts in the Iraqi business world. Our contributors offer unique perspectives on key issues, providing valuable insights derived from years of experience and in-depth research. Their analysis allows readers to form comprehensive opinions and make informed decisions based on the expertise of leading figures.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *