Goma: Delcat Idengo (amazina ye nyakuri ni Delphin Katembo Vinywasiki)-umuhanzi, umuririmbyi w’umunye Kongo uzwi cyane yarishwe

HAKIZIMANA Maurice

Goma-DRC habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe M23 yahafataga ndetse na nyuma yaho ! Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi hamwe n’inzobere za ONU bavuga ko batoraguye imirambo mu mugi wa Goma igera ku 3000 kandi ntihabariwemo abashobora kuba barishwe bagatabwa mu byobo rusange!

Mu bishwe harimo umuhanzi uzwi cyane i Goma Delcat Idengo(amazina ye bwite ni Delphin Katembo Vinywasiki)!

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Uyu azwiho kutarya iminwa mu buhanzi bwe aho atatinyaga no kuririmba indirimbo zinenga Leta na Perezida! Anazwiho kujya imbere mu bigaragambya basaba ko MONUSCO ibavira aho kuko ntacyo imaze!

Yigeze no kubifungirwa ariko aba umwere! Yaziraga kugumura abaturage no kubahuka(mu ndirimbo) Perezida Tshisekedi. Yari yarongeye gufungwa azira kunenga Leta na FARDC kudakora akazi kayo mu kurwanya M23 ndetse Goma yafashwe akiri muri Gereza ya Munzenze(niko bita Mageragere /mu Mpimba y’ iwabo) atorokana n’abandi 4.400!

Impamvu hakekwa ko ari M23 yamwishe(n’ubwo yo ibihakana yivuye inyuma) ni uko yari yarasohoye indirimbo yise « Dawa ya Mutusi »(umuti wica abatutsi)! Ni indirimbo ihamagarira buri wese kuba Mzalendo no kwikiza « Batusi » Kongo igatungana!

Umunsi umwe mbere yuko yicwa, ku ya 12 Gashyantare 2025, yasohoye indirimbo yo kwigomeka ku nyeshyamba za M23 / u Rwanda, atitaye ku kaga kari kamwugarije. Imiterere ye idasanzwe yo kwivumbura ku butegetsi no gushaka ipinduramatwara, ijwi rye ryakundwaga cyabe kuko ryavugaga ibyi abandi batinya, ni byo byamutwaye ubuzima. Yararashwe ahita apfa, imbere y’abatangabuhamya batanze ubuhamya uko byagenze, asiga icyuho n’akababaro gakomeye ku banye Goma n’abandi banyeKongo.

Minisitiri Patrick Muyaya avuga ku rupfu rwe yagize ati:

“Kuri we, kimwe no kuri umwe umwe mu bihumbi n’ibihumbi byishwe n’u Rwanda n’abo bakorana, bitinde bitebuke bazahabwa ubutabera(ubutungane).”

Iyi ntambara ya III ya Kongo ni injyanamuntu! Abasivili bamaze kuyigwamo(amoko yose) ntibagira umubare! Bazabazwa nde?

Iyi si|

HAKIZIMANA MauriceIIIKunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *