
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare no ku cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, inama nkuru ngarukamwaka y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe (AU) iraba iri kubera i Addis Abeba, muri Etiyopiya. Iyi nama igomba gutora uzaba perezida mushya wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika hagati y’umunyakenya Raila Odinga, Umunya Djibouti Mahamoud Ali Youssouf n’Umunya Madagasikari Richard Randriamandrato.Muri iyo nyandiko,ndakubwira buri mukandida, igihugu cye kandi nguhe CV ye irambuye.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.

(1) Raila Odinga (Igihugu cye: Kenya)
Mu buzima bwe hafi ya bwose yabaye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya wanditse amateka. Raila Odinga uzwi ku izina rya “Tinga” (“romoruki”) ni we Uza imbere cyane muri aba batatu, nyuma yo kuyobora ubukangurambaga bukaze yiyamamaza mu bihugu byinshi, no guhabwa inkunga ku mugaragaro n’abakuru b’ibihugu byinshi, barimo na perezida w’igihugu cye, William Ruto ubusanzwe batavugaga rumwe.
Ariko imyaka ye y’amavuko 80, ishobora kumubera intabamyi.Uyu mugabo wabaye umukandida perezida muri Kenya inshuro eshatu kandi zose atsindirwa ku mwamba, mu kiganiro yahaye Agence France-Presse (AFP) mu Gushyingo 2024, yahebye ibyo kuzongera kwiyamamaza muri Kenya muri 2027, mu gihe yemeza ko ashaka “kwibanda ku gukorera AU”.

Raila Odinga yakinnye politike kuva mu ntangiriro ya za 1980 arwanya ubutegetsi bw’ishyaka rimwe muri Kenya, yafunzwe arengana imyaka igera ku munani, nta rubanza yaciriwe, hagati ya 1982 na 1991. Nyuma yo guhungira igihe gito muri Noruveje, yaragarutse yinjira mu Nteko ishinga amategeko ya Kenya mu matora ya mbere y’amashyaka menshi yabaye mu 1992.
Kuri gahunda ye, Raila Odinga aherutse gutangaza ko aramutse atowe, kimwe mu bikorwa bye bya mbere ari “ukugerageza kwimakaza ubumwe mu bihugu bya Afurika.”
Ati: “Ubumwe ni igitekerezo cya mbere kuri jye ndetse na mbere y’iterambere. Turashaka kumenya neza ko ibihugu by’Afurika bivuga ijwi rimwe ”.
Umukandida wa Kenya kandi yiyamamaje ku zindi nsanganyamatsiko: gushyira imbere iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi hagati y’Afurika no kurwanya ubushyuhe bw’isi.
44299-file-Kenya-R.T.Hon_.Raila_amolo_Odinga-French-_CVDownload
(2) Mahamoud Ali Youssouf (Igihugu cye: Djibouti)
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti kuva mu 2005, Mahamoud Ali Youssouf ni umudipolomate w’umwuga, incuti ya hafi ya Perezida Ismaïl Omar Guelleh. Uyu mugabo w’imyaka 59, uvuga neza igifaransa, icyongereza n’icyarabu, yashimangiye ubuhanga bwe bwo gushyira mu gaciro mu bukangurambaga bwakozwe bucece.

Ati: “Ndacyari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu myaka 20, ku buryo mpora mpura kenshi n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika. Ni umuryango nzi neza. Mva mu gihugu gito, ni byo rwose, ariko igihugu kiri mu masangano hagati y’imigabane itatu (…). Uyu munsi, ibihugu by’Abarabu na Afurika bihurira hamwe muri Djibouti. ”
Mu kiganiro na AFP mu Kuboza gushize, Mahmoud Ali Youssouf yavuze ku “kibazo cy’imiyoborere” mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, yerekeza cyane cyane ku byahungabanyijwe mu myaka yashize na za coup d’Etat.
Niba uyu umudipolomate w’umwuga aramutse atowe, ateganya ibintu bitatu byihutirwa: gukomeza ivugurura ry’imbere mu muryango w’ubumwe bw’Afurika, amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ubucuruzi n’ubuhahirane mu mugabane wa Afurika (Zlecaf).
43722-file-Djibouti-Mahmoud_Ali_Youssouf-CV-FrenchDownload
(3) Richard Randriamandrato (Igihugu cye: Madagascar)
Uyu mugabo ni uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Madagasikari akaba yarakoze ubukangurambaga no kwiyamamariza uyu mwanya abyitondeye cyane n’ubwo yatanze kandidatire ye ku munota wa nyuma muri Kanama 2024. Richard Randriamandrato w’imyaka 55, yari afite umwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Madagasikari kuva muri Werurwe kugeza Ukwakira 2022, avaho ubwo yirukanwaga nyuma yo gutora icyemezo cy’umuryango w’abibumbye cyamagana ko Uburusiya bwigarurira igihugu cya Ukraine mu gihe Madagasikari ivuga ko ari igihugu kidafite aho kibogamiye.

Richard Randriamandrato kandi yigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu n’Imari mu kirwa kinini kurusha ibindi byose cyo mu nyanja y’Ubuhinde (Madagasikari) hagati ya 2018 na 2021. Ikirenze byose, ni umunyapolitiki wabigize umwuga unabifitemo uburambe cyane cyane mu kuba no mu gukorana n’amashyirahamwe n’imiryango mpuzamahanga. Yakoze mu Muryango Mpuzamahanga w’Abakozi, akora muri Banki y’Isi kandi aba umuyobozi mu Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Comesa).
Ati: “Ntekereza ko kuba umuyobozi w’ishyaka rya politiki ari akarusho. Sindi mu birata ko maze imyaka makumyabiri nkina politike y’amacenga, nandika amatangazo y’amagambo cyangwa mvuga za disikuru zuzuyemo siyasa gusa hirya no hino. “Ndi umugabo ukorera muri rubanda,mu kazi (…) Ntabwo ndi umukandida wicaye muri salo gusa kandi ndatekereza ko ari akarusho.”–”Richard Randriamandrato kuri RFI.
Naramuka atowe ngo arashaka, mu ngamba ze, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Zlecaf (Gahunda y’ubucuruzi n’ubuhahirane ku mugabane wa Afurika), guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere ku mugabane wa Afurika, no kwta ku bidukikije mu kurwanya ubushyuhe bw’isi.
44299-file-Madagascar-Richard_james_Randriamandrato-French_CVDownload
Moussa Faki Mahamat umaze imyaka 8 kuri uwo mwanya asoje manda ze nta kintu gifatika agezeho!
2025 harangiye manda ebyiri za Moussa Faki Mahamat, ku butegetsi bwa Afurika yunzeu ubumwe bw’imyaka umunani. Uyu wanahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tchad asize amateka atandukanye, ariko yiganjemo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga n’ibibazo by’ubuyobozi bw’umugabane wa Afurika.

Perezida wa AU ucyuye igihe bwana Moussa Faki Mahamat, photo 1er novembre 2023(AP Photo/Jacquelyn Martin)
Manda ya Moussa Faki Mahamat yaranzwe cyane no gutsindwa kwe no kuba inkorabusa. Uyu muperezida wa komisiyo yananiwe kuvuga n’ijwi rikomeye ngo akemure amakimbirane n’intambara muri Sudani kandi araruca ararumira mu ntambara ubu iri kubica bigacika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ikindi yatsinzwe, muri 2021, ni ugushinja inzibacyuho yo muri Tchad, raporo yashyigikiye cyane ariko nawe ntabashe kuyivugaho rumwe na Komisiyo ayoboye.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
“This is exactly what I was looking for, thank you!”