Niba uteganya gusaba ubuhungiro mu Bwongereza,uzacumbikirwa mu bwato bureremba mu nyanja mu kirwa cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu !

HAKIZIMANA Maurice

PORTLAND, ni ikirwa kiri iyo bigwa aho mu Bwongereza, aha niho bagiye kujya bacumbikira abasaba ubuhungiro, n’abandi bose batagira ibyangombwa, mu bwato bunini cyane bwubatse nk’inzu buzajya buba bureremba aho mu mazi yo mu kirwa kitaruye. Ni nko gufungwa kuko uzaba utemerewe gusohoka muri iyo nzu ireremba kugeza uhawe ibyangombwa cyangwa ubyimwe ugasubizwa iwanyu.

Mu cyumweru cyo kuwa 17 Nyakanga 2023, nibwo inzu ireremba yiswe  “Bibby Stockholm” yasanywe ikorwamo utwumba tw’uburyamo n’uruganiriro kugirango ibashe gucumbikira nibura abagabo 500 bari bonyine mu gihe cy’amezi 18 azakurikira gufatwa kwabo. Iyo nzu izajyanywa mu kirwa iyo bigwa ahitwa Portland.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

la barge Bibby Stockholm
Ngiyi barge yiswe Bibby Stockholm igihe yari igejejwe ku kirwa cya Falmouth kugenzurirwa ubuziranenge.
  • “Ntabwo ikirwa cyacu ari ikimpoteri cy’imyanda ….Babajugunya hano kuko bakeka ko twe abaturage bo mu kirwa nta gaciro dufite kandi ko tutazasakuza. Portland yacu irasuzugurwa” -Charles Richards, umwongereza w’imyaka 78.
Charles Richards
Charles Richards umwongereza wo mu kirwa cya Portland warakajwe n’uwo mugambi wo guhindura ikirwa cyabo cyiza “ikimpoteri ”
Le port de Portland.
Ku cyambu cya Portland.

Amafaranga azabatunga akita kuri ubu bwato

Inama njyanama y’Akarere ka Dorset kagenzura icyo kirwa yahawe amadolari y’amanyamerika 2 220 000 azakenerwa mu mezi 18 kugira ngo ubwato bugume ku cyambu cyabo.  Hazongeraho andi amadolari  493 000 yo kugaburira no kwita kuri abo basaba ubuhungiro n’abimukira mu byo bakeneye byose.

Un port
Inzu yiswe “Bibby Stockholm” izakira abaseribateri 500
  • “Twe abaturage bacu duhangayikishijwe n’abana bacu Aba bimukira se bazaba bakora iki? Bazajya basohokera he se? Ntituzi icyo bazakora, aho bazajya, abantu bazaganira nabo. Bazaba amabandi acuruza ibiyobyabwenge se? Rwose ntitubakeneye hano”–Charles Richards

“Ibikorwa remezo byacu natwe ubwacu ntibiduhagije” –Kathy Smith.

  • “Nibyo, nibashake ahandi babajyana….Iyi barge (iyi nzu y’ubwato) ntikwiriye kutwegekwaho hano … ibikorwa remezo byacu natwe ubwacu ntibiduhagije. Dufite ahantu hato,dusohokera ahantu hamwe tukinjirira ahantu hamwe mu kirwa. Amavuriro yacu natwe ubwacu ntaduhagije kuko nko kubona randevu ya dogiteri bidufata umwanya. None se abo bazaza hano bazaba ari bo bafite agaciro k’imbere kuturusha ?”-Kathy Smith,umwongerezakazi wo mu kirwa
Une péniche
Iki kizu n’ubundi kigeze gucumbikirwamo inzererezi n’abandi batagira aho baba.Kijya kinacumbikira abakozi batagira aho baba

Abategetsi b’Ubwongereza nabo basa nk’abadafite ibisubizo bihamye: umutegetsi muri Minisiteri y’umutekano avuga ko igihugu kiri muri “situation d’urgence” (kiri mu bihe bisaba gushaka umuti wihutirwa cyane),avuga ko abazatuzwa hano babanza gusuzumwa,bakabaza polisi kuri buri wese, abashinzwe abinjira n’abasohoka bakiga buri dosiye maze bakabona kubazana muri iki kizu.

Anavuga ko “bazashaka uturimo abazahafungiranwa bazajya bahugiramo kugira ngo batarambirwa kandi banatange umusaruro ”. Umugabo wari aho amwumva yahise asakuza agira ati:

  • “Muri ababeshyi kandi uri imbwa y’ikigwari ”
la barge Bibby Stockholm
Dore izi nzu zireremba zimaze kuvugururwa
  • “Nta n’ubwo abo bantu ari impunzi….Nta ntambara bahunga ahubwo baba bazanywe n’ubukene, bashakisha imibereho. Ibindi ni ibinyoma.-Byavuzwe n’undi muturage wo mu kirwa
Tim Munro
Tim Munro, wahoze ari meya wa Portland, avuga ko bahangayikishijwe n’uko kubarundaho abantu batazi

Imyigaragambyo mu kirwa cya Portland, Dorset, aho Bibby Stockholm iparitse kuva ku wa 18 Nyakanga 2023.  Ben Birchall/PA/AP. Bafite ibyangombwa byanditseho ngo “Impunzi nizize ariko nta kuzifungira muri za barges”.Bari kwamagana aya mazu areremba.

Abaturage b’Abongereza bo mu kirwa cya Portland ubwabo banga ko igihugu cyabo kibamenaho abimukira bakavuga ko ikirwa cyabo atari “ikimpoteri”. Nyamara bifuza ikindi gihugu cyo muri Afurika cyakwemera kubakirira abo bantu ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

4 thoughts on “Niba uteganya gusaba ubuhungiro mu Bwongereza,uzacumbikirwa mu bwato bureremba mu nyanja mu kirwa cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu !

  1. Hello i think that i saw you visited my weblog so i came to Return the favore Im trying to find things to improve my web siteI suppose its ok to use some of your ideas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *