Ni iki uzi ku ndwara zifata urwungano rw’inkari (infections urinaires) zikunze kwibasira cyane cyane abagore? Turabigusobanurira

Ange Eric Hatangimana

Antoinette NDACYAYISENGA

Indwara zifata urwungano rw’inkari (infections urinaires) ni indwara zikunze kugaragara cyane, kandi ahanini zibasira igitsinagore. Ni indwara ziburabuza kandi zibuza amahoro uzirwaye.

Ese ziterwa ni iki?

Abantu 97% bazirwara bitewe n’agakoko (bactérie) bita Escherichia Coli. Ibimenyetso by’izo ndwara ni ukubabara mu gihe umuntu yihagarika, gushaka kwihagarika buri kanya ariko hakaza udukari duke tubabaza, kubabara mu nda yo hasi (mu kiziba cy’inda)…

Agakoko (bactérie) bita Escherichia Coli

II Kuri WatsApp kanda aha Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Ku ipaji ya facebook kanda aha : https://www.facebook.com/professormaurice/

Bazirinda gute?

Kwirinda izi ndwara ahanini bishingiye ku kugira isuku y’imyanya y’ibanga, kunywa amazi meza kandi ahagije byibuze Litiro 2 ku munsi n’izindi ngamba mboneza buzima aho twavuga nko guhitamo neza ubwoko bw’utwenda tw’imbere umuntu yambara. By’umwihariko ubwoko bwa coton ni bwo bwiza kuko butabera microbe indiri zororokeramo.Ikibabaje ni uko abantu benshi bahitamo imyenda y’imbere bakurikije impamvu zidashingiye ku buzima buzira umuze, akaba ari na yo mpamvu usanga hari bamwe bahorana izo ndwara, zikababaho akarande n’ubwo banywa imiti ingana iki!

Soma nanone mu cyongereza: Why Cotton Fabric Underwear is the Best Choice

“Kwirinda biruta kwivuza”, ikindi kandi bisaba guhindura imyitwarire mu buzima, kugira isuku, guhitamo neza ubwoko bw’imyenda y’ imbere kandi tukayigirira isuku no kunywa amazi meza kandi ahagije.

Gusa hari itandukaniro ry’izi ndwara n’izindi bita imitezi cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Ese na zo nzazivugeho?

Antoinette NDACYAYISENGA: Wankurikira ku rubuga rwa WattsApp https://whatsapp.com/channel/0029VakUePE3rZZWzZU4ss0b no ku rubuga rwa internet https://andlelifestyle.blogspot.com/

426 thoughts on “Ni iki uzi ku ndwara zifata urwungano rw’inkari (infections urinaires) zikunze kwibasira cyane cyane abagore? Turabigusobanurira

  1. Hey there! I just wanted to ask if you ever have any issues with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing several weeks of hard work due to no backup. Do you have any solutions to prevent hackers?

  2. Do you have a spam problem on this blog; I also am a blogger,and I was curious about your situation; wehave developed some nice procedures and we are looking to exchangemethods with other folks, please shoot me an email ifinterested.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *