UBURAYA;mu gifaransa prostitution (mu Kilatini prostitutio) ni ubucuruzi bw’igitsina,ni uburyo bwo gushakira amafaranga n’ubutunzi mu mibonano mpuzabitsina: bitandukanye n’ibindi bikorwa byose byo guhuza ibitsina (rapports sexuels) cyangwa bw’ imibonano mpuzabitsina nshimishamubiri (relation sexuelle) » hagati y’abantu babiri bafitanye ibyiyumvo by’urukundo,cyangwa amarangamutima akwegana(« faire l’amour ») hagati y’abantu babiri badahuje ibitsina.
Uburaya bwo ni igikorwa cyo gucuruza,cyo gukora imibonano nta rukundo,nta marangamutima,nta rukuruzi yindi uretse iy’amafaranga. Abakora uwo mwuga bitwa “indaya” akenshi aba ari abantu babayeho nabi, bakennye, cyangwa bavangurwa, bigatuma abona ko inzira y’ubusamo yo gushakiramo amaramuko ari ukwicuruza.
Imibare igaragaza ko 80 % by’abakora uburaya ari abagore n’abakobwa,naho abasigaye bake(20%) bakaba indaya z’abagabo. Abakiliya 80% b’indaya(z’abagore n’abakobwa) ni abagabo naho 20% by’abakiliya b’indaya z’abasore n’abagabo(mu Rwanda bita abapfubuzi) ni abagore (byavuye mu gitabo cy’ubushakashatsi Female Prostitution, Customers, and Violence,February 2004,cyanditswe na Martin A. Monto wo muri University of Portland).
Usibye ababyijyanamo ariko, muri iyi si yo gushaka inyungu,hari abategetsi yewe ndetse n’abandi bakire bacuruza abagore, mu buraya,bakaba ari bo babyungukiramo cyane. Habaho n’abakoreshwa uburaya ku ngufu, bagakoreshwa mu iterabwoba, mu ishimuta, mu butasi, mu kwiba ibyangombwa, mu kwihesha cyangwa guhesha undi ibintu by’abandi, n’ibindi.Akenshi kuko babikoreshwa ku bw’inyungu z’abakire,bakoreshwa nk’ibikoresho,babanje guhabwa ibiyobyabwenge.
Raporo y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’Ibyaha yo muri 2007 ivuga ko uburaya bw’umwuga bwiganje cyane mu isi buba kukigero cyo hejuru muri Thaïlande, mu Buyapani, Isiraheli, Ububiligi, Ubuholandi, Ubudage , Ubutaliyani, Turukiya na Leta zunze Ubumwe za Amerika kurusha ahandi. Abenshi mu bagore bacuruzwa, baba ari abimukira muri ibyo bihugu.
Hari n’abana bakoreshwa uburaya.Iyi foto ikurikira ni iyo muri Bangladesh aho utwana tw’udukobwa dutoragurwa hirya no hino mu mihanda no mu buturage aho tuyabeyo nabi tukajyanwa gucuruzwa buraya mu mahoteli y’imbere mu gihugu ndetse abasagutse bagasagurirwa amasoko yo mu mahanga. Hotel nka Datlauda yo mu nkengero z’umurwa mukuru, Dacca ifite indaya 2,000 zihabwa abakiliya bazikeneye, kandi bari mu kigero cy’imyaka yose.Usangamo utwana tw’imyaka 15 (twamenyemo abitwa Rashide na Auer bafite imyaka 15). Ababacuruza batera abana imisemburo ituma basa nk’abakuze, ku buryo ubareba atarabukwa.
Indaya z’abana biyise “Sunika simbabara” bo mu Rwanda
Mu Karere ka Bugesera,mu ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda,ho hari kuvugwa ikibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bakora cyangwa bakoreshwa mu mwuga w’uburaya.Iryo tsinda ry’abo bana bakiri bato cyane,bagombye kuba bari mu ishuri ngo baba bariyise cyangwa bariswe akazina k’ubutore ka “Sunika simbabara”.
Aba bana ngo bigurishiriza mu Bugesera, cyane cyane mu murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza muri santere ya Riziyeri. Bagaragara kandi mu murenge wa Gashora,nk’uko byemezwa n’umunyamakuru wakurikiranye iby’iki kibazo.
“Ubundi n’uburaya si umuco mwiza ariko noneho kuba byakorwa n’abana batari bageza imyaka biba bibabaje, biba bibaye inshuro ebyiri; harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana. Icyo gihe uwahaje ntabwo abarwa nk’uwagiye mu buraya aba yasambanyije umwana, turafatanya ayo makuru tukayashingiraho abagabo bajyayo bakabihanirwa.”–Mutabazi Richard,uyobora Akarere ka Bugesera
Gukoresha uburaya abana ni icyaha gihanwa n’amategeko
Gukoresha abana mu buraya bimaze gukwira isi yose
Uburaya bw’abana muri Bangladesh bukorerwa ahagaragara
Mu Buhinde,uburaya bw’abana bato bwarahagurukiwe
Mu Rwanda uburaya bwo ku mugaragaro ntibwemewe
Inkuru yamamaza igitaramo cy’uburaya mu Rwanda aho indaya yitwa Teta (niryo zina ryabashije kumenyekana) yamamazaga igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ (sinabasha kubishyira mu kinyarwanda). Itangazo rye ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga ryagiraga riti:
“Kugura amatike biratangira uyu munsi […] ushaka itike wampamagara tukavugana. Uzajya umenya aho kizabera wishyuye kuko ni ibirori byihariye. Ibizakorerwamo byo ni byinshi uzishima birenze mu buryo bwose bushoboka…… Uzanywa, urye, ubyinirwe ndetse nuba wishyuye mu myanya y’icyubahiro uzaba ufite umukobwa wawe muzasambana. Abakobwa turabifitiye ariko unamufite wamusohokana.”
Ifoto yamamaza igitarama cy’uburaya mu Rwanda ( aha ni mu mwaka wa 2018)
Ubona ikibazo cy’uburaya mu bagore n’abakobwa ndetse no mu twana duto iwanyu giterwa n’iki? Ese cyacika gute? Ese guca uburaya udaciye abakiliya babwo birashoboka?
IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk
HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne ya Whatsapp, Facebook, Twitter na Instagram
Kugirango uburaya bucike kereka bagiye bafunga aba clients kuko aba clients babuze bwahagarara.
I completely agree with your points. Well said!