Kera,abana b’umwami bigiraga ku rugamba, ndetse rimwe na rimwe bagatabarira igihugu. Ntabwo boherezagayo aba rubanda gusa, ngo ababo babagume iruhande cyangwa basigare baryoshya.

HAKIZIMANA Maurice

Reka mbagezeho agace k’inkuru yo mu mateka(extrait) y’ukuntu “u Rwanda rwa Gasabo” rwarwanye n’ “Abanyoro” mu gitero cyabo cya mbere.

Ifoto yo kuri interineti igaragaza umunyarwanda n’umunyoro

« Muri iki gitero cy’Abanyoro rero,cyakomerekeje cyane Sekarongoro ka Kigeli I Mukobanya .Yari yoherejwe na se kujya gutabarira igihugu we ubwe, nk’uko bihishurwa mu gisigo “Umunsi yuhiza inka uburanga” cyahimbwe nyuma n’umusizi Mirama ya Rutwa.(…….)

Abanyoro bageze mu bwatsi bw’ “u Rwanda rwa Gasabo”, bateye ibitero bibiri icyarimwe, kimwe kimanukira mu Buriza, Kajevuba,Nyacyonga uwo mubande wose Karuruma kigeze mu Gatsata ka Jari gihura n’ingabo za Mukobanya bateze igico zirabatikiza izirokotse zisubira mu Buriza.

Hari ikindi gitero cyabo cyari cyaciye iy’u Buganza (Umutara) kiza cyogoga Rwamagana kigera mu Bwanacyambwe (Kigali) nacyo gisanga Sekarongoro (umuhungu bwite w’umwami Mukobanya) aziteze igico mu rugamba rukaze cyane rwabereye hariya i Musave ugana Rubungo,Abanyoro barasa umwambi Sekarongoro mu gahanga, amaraso aradudubiza afata amaraso ye yuzuza ibiganza arayabatera ariko n’ubundi Abanyoro bafata Kigali ahari umurwa wa Kigeli I Mukobanya,Mukobanya arahunga yambuka Nyabarongo ahungira I Runda we n’ingabo ze zasigaye baba ari ho bisuganyiriza.

Abanyoro bamaze gufata “u Rwanda rwo hakuno ya Nyabarongo” no kunyaga inka nyinshi, barashyekerwa bambuka na Nyabarongo ngo bacakire Mukobanya batsinde burundu urwo Rwanda.

Abanyoro bambutse Nyabarongo banyuze ku byambu byo mu Nzovi,Nyaruteja(yo ku Muganza). Bahingukiye ahitwa ku Ishinjagiro rya Gihara haje kwitwa ku “Ishinjagiro ry’Abanyoro”. Zigeze ku Muganza hariya i Runda (haje kwitwa ku Muganzacyaro, bivuga “kuganza” gutsinda icyaro “amahanga”) ingabo za Mukobanya zari ziteguye Abanyoro kuko uko bambukaga barabarebaga neza barabatega babafatamo mpiri ,abafashwe bose babaca intoki n’amano,babica urubozo.

Gusa Kigeli I Mukobanya ubwe ntiyari ku rugamba, uretse wa muhungu we Sekarongoro waharasiwe mu gahanga ariko ntapfe.

Ku bw’imitsindo ya gipfumu, ngo Kigeli I Mukobanya yohereje umukobwa w’impenebere kujya ku rugamba yambaye ubusa akarwitegereza rwose,agarutse Kigeli amusaba kuvuga amacumu uko urugamba rumeze iyo epfo,undi ati

“Bararwana bakomeje, hari akagabo kagufi gasanganyije uruziga kabiciye bigacika”
Kigeli I Mukobanya ati
“ Uwo nta wundi ni Bwami bwa Muramira w’i Kanyinya ka Nyamweru”.

Impenebere yongeraho iti
“Hariho n’undi mugabo muremure cyane,yazengereje Abanyoro,yabamaze”
Kigeli I Mukobanya ati

“ Uwo nta wundi ni Turagara rya Nyankaka,ari gutanga icyiru” (bivuga ko yarwanaga nk’igihano yakatiwe).

Impenebere irakomeza iti
“Hari n’undi muremure w’ikiyobe,warwananaga uruguma”

Kigeli I Mukobanya ati
UWO WE ASHISHIKARIYE UKURI KUKO ARI GUHINGA MU KWE”.

Kigeli I Mukobanya ariko yagombaga gukora ku buryo iyo mpenebere (amazina ye ni Nyiragasi ka Nsoro y’i Bugesera) isubizwa ku rugamba ikagwayo biti ihi se bagatsindwa n’Abanyoro. Yasubijweyo shishi itabona,ashyirwa imbere araraswa arugwaho,ngo amaraso atera umwaku Abanyoro baratsindwa koko,ndetse abatarafashwe mpiri barapfuye,abatarapfuye basubiye iwabo batarora inyuma, Kigeli I Mukobanya asubira mu gihugu cye hariya Kigali ya Bwanacyambwe,Sekarongoro yitwa izina ya kabiri rya “Mutabazi” kuko yatabariye ingoma ya se, ni naryo ryamuhamye gusumba andi mazina ye yose. »

Amateka arandyohera cyane. Nakunze aho Umwami Kigeli I Mukobanya yagize ati

✅“UWO WE ASHISHIKARIYE UKURI KUKO ARI GUHINGA MU KWE”.

Ba sogokuruza bahingaga bakundaga guca umugani uvuga ngo “UHINGA MU KWE NTASIGANA”!

Source photos:internet/abahungu ba perezida b’u Rwanda na Uganda mu myambaro y’urugamba.

Narangije,
Murare aharyana.

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuriIYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri :chaîne  ya WhatsappFacebook,Twitter na Instagram

1,185 thoughts on “Kera,abana b’umwami bigiraga ku rugamba, ndetse rimwe na rimwe bagatabarira igihugu. Ntabwo boherezagayo aba rubanda gusa, ngo ababo babagume iruhande cyangwa basigare baryoshya.

  1. That’s why it’s all the more important to us that you are well informed! But Cam2Cam is not everything and you should also take a closer look at the other free adult webcams. For example, you can record the camsex shows with the sexcam recorder and even control a dildo live in the chat with the cam girl!