Mujye mugurira bene aba bantu bazunguza utuntu kandi mububahe!

HAKIZIMANA Maurice

Kuki dukunda gusuzugura “abazunguzayi” n’izindi mbabare ziba zishakira imibereho?

Nuko umupapa mwiza,[umusirimu],aba abonye umubyeyi uhetse umwana wikoreye agataro arahagarara,amanura ibirahuri by’umuryango w’imodoka ye, aramubaza atanamusuhuje, ati:

Iyo mineke yawe ni angahe zunguza?

Umubyeyi: Iseri ni 500 Nyakubahwa!

Umusirimu: Nta soniiiii? Ndafata ayo maseri yose uko ari 5 kuri 300 rimwe rimwe,niba kandi utabishaka ikomereze,uyirire!!

Umubyeyi: Boss,mpa 400 ku iseri niba utwara amaseri 5!

Umusirimu: (aba yakije ikimodoka cye): ati “ni 300 nta yandi,niba ubyanze jyana imineke yawe!!

Umubyeyi: “Akira yitware nta kundi nabigenza! •••Niriwe niruka kuva mu gitondo….sinigeze ngurisha n’iseri na rimwe! Iraye ejo yazaba yangiritse….kandi abana banjye sinabona icyo mbagaburira! Yitware n’ubwo ari ku kiranguzo.•••Uyu munsi wambereye mubi,nirukiye ubusa”!

Umusirimu:[Aba ateruye agataro kose,uduseri twose twari 5,amuhera 300/iseri,arangije amunagira amafaranga ye hasi,imodoka ayikubita ikiboko,ibyotsi biba bizibye amazuru y’akana ahetse,ariko arihangana atoragura udufaranga twe,turuzuye nta n’igiceri kirenzeho cyangwa kiburaho!]

Umusirimu wacu aba arakomeje….ariko agana kuri restora(restaurant) guhura n’incuti ze 2 zigiye kwiyakira….bazisezera kuko zimukiye muri Amerika….Bahageze,batumiza ibyo buri wese yifuza, bararya,baranywa,batiriwe babanza kubaza igiciro cyangwa guciririkanya….barangije basaba fagiture!

Fagiture yabo bose? Ibihumbi 95.Umusirimu wacu aba yishyuye 100.000 nta kujijinganya, anabwira uwabaserivye(serveuse) ngo “keep the change”(ntungarurire) kuko utwo 5000 ni agahimbazamusyi ke (pourboire/tip) amwihereye atanagasabye!

Inkuru nk’izi urazizi…wenda ubyiyiziho….ubizi ku bandi….nanjye ni uko,mbyiyiziho kandi hari igihe(n’ubwo ari gito cyane) nanjye nazunguje utuntu ngo mbeho!! Ni histoire ndende!!!

Harya ubu uyu musirimu (utanasiba muri korari/mu misa/mu isabato/mu materaniro/mu misigiti…..) ko numva ari umuntu mwiza ujya resitora ntabaze ibiciro ntaciririkanywe kandi akibuka guha ka tip umuserveuse….Yahoye iki uriya mubyeyi uzunguza utuneke ngo arebe ko bwacya kabiri? Basi se kuki ataguze utuneke twe ku giciro yamubwiye atamugushije mu gihombo?

Kuki [du]suzugura abakene bishakishiriza,ariko twagera mu maduka,za hoteli na za resitora z’abagashize(“agahinda”) tukabubaha,tukabaha amafaranga yacu nta guciririkanya kandi tukanabasigira udushimwe? Simbyumva!!

Hari umuntu [kandi nawe ni umusirimu rwose] wigeze kwandika hano ati:

“Data yakundaga kugura ibintu mu bacuruzi bo ku muhanda kandi yari umukire,kubera ko yifuzaga ko n’abakene bakorana umwete babona ibyo bakeneye, kandi iteka yabahaga amafaranga arenze ayo basabye, ndetse hari n’ubwo yaguraga ibyo adakeneye,mbese byo kubifashiriza gusa. Umunsi umwe namubajije impamvu,arambwira ati: ” Mbikorera kubafasha ariko ntabakojeje isoni,kuko baba bagakoze(“a charity wrapped with dignity”)

Sinzi niba isomo nshatse gutanga hano ryumvikanye ariko rwose, bene aba bantu bagurisha utuntu ngo baramuke kabiri,bagaburire abana babo,tujye tububaha, tubagurire,ntiduciririkanywe nk’uko tubigenza muri super markets(bya bisoko by’abaherwe), za hotels na za resitora.Jye rwose ntiwambuza kugurira aba bantu ngo mbishobore. Niba wowe utabashaka, bahe igishoro bajye mu masoko, bave mu nzira,cyangwa bahabwe ibyo bakenera kugira ngo bite ku bana babo.Sinagura mu bagashize nsize imbabare ku muhanda.

Nta wamenya,nawe wazisanga uzunguza ibitunguru,imbuto,n’imitobe mu mihanda cyangwa ndetse mu nkambi….kuko ubuzima ntibugira inzira igororotse!!

Murare aharyana/mwirirwe abakiri ku manywa!

Nitwa Hakizimana Maurice

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

982 thoughts on “Mujye mugurira bene aba bantu bazunguza utuntu kandi mububahe!

  1. IMAna iguhe umugisha cyane,birakwiye rwose kujya twita kubantu nkaba , cyane cyane mu gihe tunabagurira,nanjye nsinagurira mwiduka ndeba mwene nkuyu pe.

  2. Thanks for your ideas. One thing I’ve got noticed is banks plus financial institutions know the dimensions and spending behaviors of consumers and as well understand that most people max away their real credit cards around the getaways. They correctly take advantage of that fact and begin flooding ones inbox along with snail-mail box having hundreds of Zero APR credit card offers just after the holiday season comes to an end. Knowing that if you’re like 98 of all American public, you’ll get at the chance to consolidate card debt and transfer balances towards 0 interest rate credit cards.

  3. This is top-notch! I wonder how much effort and time you have spent to come up with these informative posts. Should you be interested in generating more ideas about Bitcoin, take a look at my website Seoranko