Bibiliya-Igitabo cyihariye (||):Ese Koko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Gute?

HAKIZIMANA Maurice

Mu gice cya I twabonye ko Bibiliya ari -igitabo cyihariye.Ko nta kindi gitabo gikunzwe nka cyo,cyanditswe n’abantu benshi,cyanditswe imyaka myinshi kandi kirimo amakuru ataba ahandi,hamwe n’izindi ngingo.Soma iyo ngingo niba yaragucitse.

Muri iki gice,tugiye kurebera hamwe iki kibazo:

Ese Koko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Gute?

2Tim 3:16-17 Bibiliya ubwayo yivugaho igira iti: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe (inspirée/inspired) n’Imana……kandi bifite umumaro….”

Byakozwe bite? Igisubizo kiri muri 2 Petero 1:21 hagira hati:“Abantu b’Imana bavugaga ibyavaga Ku Mana,bayobowe n’umwuka wera”

Abantu b’Imana bagera kuri 40 nibo Imana yahaga ibyo bandika(sous/under inspiration).Uw’ikubitiro ni Mose(Musa) mu wa 1513 mbere ya Yesu uwaherutse ni Intumwa Yohana muwa 98 Nyuma ya Yesu.

Dufate urugero:Umuyobozi w’ikigo runaka cy’ubucuruzi akenshi agira umunyamabanga(Secretary) nanone witwa(ga) “Umukarani”.Iyo amubwiye kwandikira ikindi kigo(umuntu..) ibaruwa,ashyiramo ibitekerezo by’umuyobozi we,si ibye bwite.Uwandikiwe ibaruwa iyo imugezeho aba azi neza nyirayo.

Mu buryo nk’ubwo,abakarani 40 banditse imizingo yaje kuvamo Bibiliya, bandikaga ibyavaga ku Mana.Bityo rero Bibiliya yose ni “Ijambo ry’Imana”(Umuyobozi wabo)(1Tesal 2:13)

Bahumekerwaga gute?

1.Hari ababwirwaga ijwi nyajwi(dictée) n’Umumarayika w’intumwa(messenger)

2.Hari aberekwaga bya nyabyo nuko bagasabwa kubyandika

3.Hari abarotaga “inzozi” zidasanzwe nuko bagasabwa kubyandika.

4.Hari abiyumvagamo “imbaraga”(inspiration) bagakusanya amateka bakiyandikira barangiza bagasabwa n’Imana kubishyira ahashyirwaga” imizingo”yavuye Ku Mana.

5.Hari n’amabaruwa(inzandiko)yandikwaga n’Intumwa mu murimo wazo usanzwe wo gutera inkunga,gucyaha,no gushyira ibintu mu buryo (Oeuvre pastorale apostolique) nuko ayo mabaruwa(si yose) agakwirakwizwa mu matorero (assemblées locales),kandi ku bushake bw’Imana akabikwa nk’umutungo w’Imana.

Ibyo byose nibyo byaje kuvamo Bi•bli’a(mu kigereki) naryo rikomoka kuri Bi’blos(uko bitaga imizingo kera).

Uwitwa Jerome(historian) yagize ati “Izi nyandiko(imizingo yose hamwe) ni Bibliotheca Divina (Bibliothèque divine/Divine Library).

Koko rero Bibiliya ni igitabo cyihariye kurusha ibindi byose byabayeho.

Ese wari uzi ko:

√Bibiliya igizwe n’imizingo(ibitabo bito) 66?

√Bibiliya igizwe n’Ibice(chapters) 1,189 ikagira imirongo(verses) 31,102?

√Ibice n’imirongo byakozwe kugira ngo byorohere abasomyi kuko mbere(original writings) byandikwaga bihurutuye?

√Bibiliya ya mbere irimo ibice n’imirongo yasohowe na Robert Estienne mu wa 1553 kandi ko yari mu Gifaransa? Reba ingingo ivuga ngo Ni nde washyize ibice n’imirongo mu gitabo cyaje kwitwa Bibiliya?

(Mu ngingo y’ubutaha:Hari abavuga ko Bibiliya ubwayo yivuguruza bityo ko nta gaciro yahabwa.Ese nibyo?)

Mugire amahoro,

Ingingo zagucitse: Isura ya Yesu: yasaga ate mu by’ukuri?

Indi ngingo bisa: | Ese Yesu yabayeho koko?

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

968 thoughts on “Bibiliya-Igitabo cyihariye (||):Ese Koko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Gute?

  1. This is really interesting, You’re an excessively professional blogger.

    I’ve joined your feed and look ahead to looking for more of
    your great post. Also, I have shared your site
    in my social networks

  2. Hi there! I could have sworn I’ve been to this site before but after browsing through some of
    the post I realized it’s new to me. Anyhow, I’m definitely glad I found
    it and I’ll be bookmarking and checking back frequently!

  3. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon game – balloon казино демо

  4. Играть РІ казино — всегда интересное приключение.: balloon казино демо – balloon игра на деньги

  5. Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.: balloon игра – balloon казино демо

  6. balloon игра на деньги balloon game Играйте РІ казино Рё забудьте Рѕ заботах.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *