Abimukira bagera kuri 78 bapfuye uyu munsi barohamye mu nyanja baza i Burayi : barohamiye hafi y’Ubugiriki

HAKIZIMANA Maurice

Imirambo yamaze gutoragurwa ni 78,ku bantu batazwi umubare w’abarohamye mu nyanja uyu munsi ku wa gatatu tariki 14 kamena 2023 mu nyanja ya mediterane hafi y’Ubugereki (la Grèce) bari baje mu mato adashobotse apakiye abantu benshi.

Ku manywa y’uyu munsi, abantu 104 nibo barohowe (78 bapfuye)ariko umubare wuzuye w’abari muri ubwo bwato ntuzwi kugeza ubu.Niyo mpanuka ikomeye kurusha izindi zose ibaye hafi y’Ubugiriki kuva uyu mwaka watangira.

“Dufite ubwoba ko umubare w’abayiguyemo waza kwiyongera “,-umukozi wo muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu mu Nyanja .

Ubwato bwarohamye

Ubwato bwajyaga mu Butaliyani, ngo bwikanze kajugujugu y’ikigo cy’uburayi gishinzwe kurinda amazi yo mu nyanja uburayi buhuriramo(Agence Européenne de Garde-Côtes et de Gardes-Frontières (Frontex)) hamwe n’amato abiri yakoragamo irondo, baboneye kure nko mu birometero 75 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Pylos, mu majyepfo y’Ubugereki, nk’uko byatangajwe na Frontex.

Grèce: des dizaines de migrants meurent noyés dans l'un des pires naufrages

Babwiwe mu ndangururamajwi kuguma hamwe bakaza kubafata baranga baranangira ahubwo bahitamo kwirukanka ngo bakwepe abo bakozi ba Leta y’Ubugiriki bashinzwe kurinda amazi bari bababwiye ko hari amato agiye kubasanganira ngo abafashe.

Mu kwiruka,ubwato bwabo ngo bwiyubitse,bararohama bose.Ubwato bwari bwaturukaga mu mugi wa Tobrouk, muri Libiya, kandi ngo bwari bwikoreye abanyafurika benshi bakiri bato cyane.Abategetsi b’Abagiriki ntibatangaje imyirondoro yabo yuzuye,abarokotse bajyanywe mu mugi wa Kalamata.

Ubugiriki ni igihugu cyiza cyane kimeze nk’ikiraro kigeza abahakandagiye mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi (Union européenne),inzira imaze gucamo abasaba ubuhungiro n’abandi bimukira bishakira amaramuko batagira ingano baturuka cyane cyane muri Afurika, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati(Moyen-Orient).

Abenshi iyo bahageze amahoro bahita bakwirakwira aho bashaka hose banyuze mu birwa by’Ubugereki bakinjira muri Turukiya ako kanya,abandi bagakomeza umutsi bakaguma mu nyanja mpaka bageze mu Butaliyani bambukiranyije amaz y’Ubugiriki.

ONU (Umuryango w’Abibumbye) uvuga ko muri uyu mwaka wonyine(ugeze muri 1/2) abimukira n’abasaba ubuhungiro bagera ku bihumbi 72 (ni ukuvuga 72 000 ) ari bo bahashyitse amahoro ubu bakaba bari ku butaka bw’ibihugu by’iburayi nka Italie, Espagne, Grèce, Malte na Chypre. Hafi ya bose banyuze iyo mu Butaliyani bazanywe n’inyanja ya Mediterane.

Ese utekereza iki kuri izi mpanuka za hato na hato zibera muri Mediterane zikagwamo abimukira benshi cyane buri mwaka?

Ese ni ngombwa byanze bikunze kugera iburayi kugira ngo ubuzima bugende neza? Ese kuki abenshi biroha mu nyanja kandi hari ubundi buryo bwo kugera i Burayi bwemewe n’amatgeko kandi butarimo akaga?

Twifatanyije n’ababuriye ababo muri urwo rugendo rugana mu gukabya inzozi

Mugire ibihe byiza,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

1,235 thoughts on “Abimukira bagera kuri 78 bapfuye uyu munsi barohamye mu nyanja baza i Burayi : barohamiye hafi y’Ubugiriki