“YARAYE RWANTAMBI”(insigamugani): RWANTAMBI NI HE? UWO MUGANI USOBANURA IKI?

HAKIZIMANA Maurice


Uyu mugani baca ngo: “Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n’uwaraye rwantambi”,
wakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare); ku ngoma ya Cyilima Rujugira,
ahayinga umwaka w’i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe
w’inzara n’inyota ni bwo bavuga, bati: “Naka arasa n’uwaraye Rwantambi”


Iryo zina Rwantambi, ni iry’umugezi wo mu Burundi wabaga hafi y’urugerero rw’Abarundi rwari
ruteganye n’urw’Abanyarwanda rw’i Gaharanyonga ari yo Nyaruteja ya Butare (Gaharanyonga
iyo, ni yo bacyurira abana bakubirije baka amata imburagihe, bakabatwama bagira, ngo: “Mbese
uraka amata nk’uziviriye i Gaharanyonga kuzihakirwa
).


Umugani rero wadutse ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ubwo Abarundi bari bateye inkiko z’u
Rwanda mu gitero bise icy’ “inzora“. Bari basezeranye gutera u Rwanda barebye inzora y’ukwezi.
Bati: “Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere mu Rwanda” ubwo hari ku ngoma ya
Cyilima Rujugira.


Nuko Abarundi bahuza umugambi, ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n’i Burundi.
Batera iy’Indilira mu Buyenzi, batera iya Mututu mu Mayaga, batera iya Nyaruhengeli n’iya
Bashumba. Ubwo Abarundi baneshwa impande zose z’inkiko bateye; ni bwo umugaba w’ingabo
z’i Burundi witwaga Makungu, umunyarwanda witwa Rugimbana amutsinze kuri Nyakizu mu
Bashumba. Ubwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka
yirabye ingwa ya Nyakizu
(ikigugu cy’ingwa yera cyane kugeza n’ubu).

Urugerero rw’i Nyaruteja rero runesha Abarundi, Abanyarwanda barabirukana babarenza umupaka; babacisha no ku Rugerero rwabo. Babonye babacishije ku Rugerero rwabo barahimbarwa bagumya
kubirukana. Abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka i Rwanda.Ubwo Abarundi birukanwaga n’umutwe w’ingabo z’u Rwanda witwaga Imvejuru. Bakomeza kubiruka inyuma iminsi ibiri. Bigeze aho, Abarundi barabahindukirana kuko babonye hasigaye Imvejuru mbarwa, kubera ko bamwe bagiye barambirwa bakisubirira inyuma.

Ni n’aho hakomotse wa mugani baca, ngo: “Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba”, n’undi ngo:
“Ubugabo butagaruka babwita ububwa!”


Abarundi rero barongera bambikana n’Imvejuru barazitatanya; bamwe barabica, abasigaye
bihisha mu bihuru, abandi barambuka baza mu Rwanda. Bageze mu Rwanda, abasigaye
bakababaza bati: “Naka ari he ?” Bati: “yarapfuye!”


Ubwo hariho umukecuru mu Mvejuru witwaga Nyakazana, yari afite umuhungu w’intwari
witwaga Sekayange; araza abaza abatabarutse, ati: “Ingogo, ari he? (ikivugo cya Sekayange).”
Bati: “Ubanza yarapfuye!” Ati: “Yagiye afite iki?” Bati: “Yari afite umuheto yiruka agana
ishyamba.
Nyakazana, ati: “Nzamuheba rihiye!” Ubwo yavugaga ko ubwo yacikanye umuheto
agana ishyamba nta murundi wamuhangara awufite; ni cyo yavugiye, ati: “Nzamuheba rihiye”

Nuko biba aho; haciyeho iminsi Sekayange arabunguka. Nyakazana amukubise amaso,
amusangana inzara ndende; aratakarwa n’ibyishimo ati: “Nimuze murebe uko Ingogo asigaye
angana!”
Ati: “Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi ni uko musa!” Abari aho baraseka
bumva ubudabagizi bw’uwo mukecuru.

Ni iby’ijambo rivugiwe mu rwenya rw’abahungu rero,babona umuntu wese ushonje inzara ndende, bati: “Yaraye Rwantambi”, cyangwa, bati: “Uno muntu arasa n’uwaraye Rwantambi!”


Kurara rwantambi bihinduka umugani gutyo,bigasobanura kumererwa nabi kubera umukokwe w’inzara n’inyota.

Mugire ibihe byiza,

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

975 thoughts on ““YARAYE RWANTAMBI”(insigamugani): RWANTAMBI NI HE? UWO MUGANI USOBANURA IKI?

  1. balloon казино balloon игра Баллон — это автомат для настоящих любителей.

  2. Играйте РЅР° деньги Рё получайте удовольствиe.: balloon game – balloon казино демо

  3. Играйте Рё выигрывайте РЅР° автомате Ballon!: balloon game – balloon game

  4. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  5. Играйте РІ Ballon Рё наслаждайтесь процессом.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  6. Игровые автоматы делают вечер незабываемым.: balloon казино – balloon game

  7. Игровые автоматы доступны всем желающим.: balloon game – balloon игра на деньги

  8. ¡Hola cazadores de adrenalina!
    Consigue 10€ gratis para jugar en los mejores casinos online. genesis casino 10 euros gratis No necesitas hacer ningún depósito. Solo crea tu cuenta y el bono será tuyo. Juega, diviértete y gana sin gastar un solo euro.
    Recibe 10 euros gratis al registrarte en un casino online. Sin depГіsito, sin riesgos. Prueba juegos emocionantes y gana desde el primer momento.
    Toda la información en el enlace – п»їhttps://10eurosgratissindepositocasino.xyz/
    ¡Que tengas buenos ganancias!

  9. ?Hola aventureros del azar
    Aprovecha esas promociones para probar nuevas estrategias.
    Los mejores bonos de bienvenida se encuentran muchas veces en plataformas sin licencia espaГ±ola. MГЎs giros gratis, menos condiciones.
    GuГ­a rГЎpida de casas apuestas sin restricciones legales – п»їhttps://casasdeapuestassinlicenciaespana.xyz/
    ?Que tengas excelentes slots!

  10. ?Hola apostadores apasionados
    Gracias a plataformas como casasapuestassindni.xyz, ahora es posible apostar sin dni incluso en vivo, en deportes como fГєtbol, tenis, baloncesto o eSports. La acciГіn no se detiene nunca.
    apuestas online sin registro sin verificaciГіn – apuestas deportivas sin dni
    ?Que tengas excelentes partidas!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *