Dore inama nagira abakozi bakorera umushahara,mbese abakorera abandi bose

HAKIZIMANA Maurice

Za Leta n’amasosiyeti akomeye byishimira kuduha akazi, tugahabwa imishahara buri kwezi,yaba ihagije cyangwa ari intica ntikize;tugakomeza kubakorera kugira ngo tubeho,ariko mu by’ukuri tutariho,ahubwo dukiza ba nyiri ibyo bigo dukorera na za Leta,abantu bake cyane bagashize batwifatiye mu tuganza twabo. Niba nta kundi wabigenza ngo ubigobotore; ndaguha izi nama z’ukuntu wabeshwaho n’umushahara wawe kandi ubuzima ukabushushanya neza.

1.Ubaka cyangwa ugure inzu yawe hakibona

Nishake ibe inzu yo mu cyaro cyangwa ibe iyo mu mugi, ariko iramaze. Ntugategereze kuyubaka warengeje imyaka 50. Izi nzu za Leta cyangwa zo ku kazi abenshi tubamo ziradusinziriza, ariko uwo munyenga ziduha uteje akaga. Nta cyasimbura kugira aho wita iwawe,aho uzidagadurira nyuma yo kwirukanwa ku kazi cyangwa kugasezeraho wowe ubwawe.

2. Akazi ntikaruta umuryango wawe,wushyire imbere.

Umwaka ntugashire ngo undi utahe utagarutse iwawe aha ngo uri mu kazi. Nibishoboka ujye ukora utaha iwawe. Erega uramutse upfuye uyu munsi ku kazi ubuzima bwakomeza, wahita usimburwa ako kanya. Ntibakakubeshye ko ari wowe gusa ushoboye. Jya utaha iwawe,uhobere abana bawe n’uwo mwashakanye,mukine,mwishimane,nibwo buzima. Akazi ntigasimbura abawe.

3. Jya ukora akazi neza,ugakore utikoresheje,ugashyireho umutima.

Ntukavunge ngo “karushya isaba”! Kora utikoresheje, shyira umutima ku byo ukora, wikora ushaka kwibonekeza no kuzamurwa mu ntera.Kora,nuzamurwa mu ntera ni byiza,nibitabaho,wikwirakaza,kora akazi wasabye, burya imirimo myiza iragaragara nidahise igaragara izagaragara hanyuma.

4. Irinde amazimwe n’amatiku yo mu kazi

Jya wirinda kujya mu bintu byahindanya izina ryawe. Jya wirinda amazimwe n’amatiku yo mu kazi, n’udutsiko tw’abantu bajora abakoresha babo cyangwa abandi bakozi mukorana. Bigendere kure. Jya wica amatwi,kandi wigendere,utavuze.Sicyo cyakuzanye mu kazi.

5. Ntukagirire ishyari abo mukorana cyangwa umukoresha wawe

Ni bibi cyane.Waje mu kazi,ntiwaje mu irushanwa.Ntiwaje gusimbura bagenzi bawe cyangwa kwicara mu mwanya w’umukoresha wawe. Hari benshi bagiye batakaza akazi kubera bene iyo myitwarire.

6.Ntukanyurwe n’umushahara gusa,gira utundi tuntu ukora ku ruhande

Abadukoresha bazi neza ko imishahara baduha nta cyo izatugezaho kugira ngo tutabacika. Ubishatse kandi ubishoboye,wafata igice kimwe cy’umushahara wawe ukagishora mu tundi tuntu twunguka,mbese umushahara ukakubera igishoro gihoraho,ukungukira ahandi. Shakisha ibyo wakorera aho utuye bikunguka: ubuhinzi ? ubworozi? gukora imigati na za keke/gato? gukora tagisi? gucuruza? kubaka amazu yo gukodesha cyangwa kugurisha?

Muri make,menya ko umushahara ushobora guhagarara mu ijoro rimwe gusa kubera ukuntu ubukungu bujya bugwa bitunguranye,kugabanya abakozi giturumbuka, n’izindi mpamvu. Iyi nama yagufasha kubaho na nyuma yo gutakaza akazi.

7. Nugira undi mushinga ukora,ntugahite uhagarika akazi kaguhaga umushahara

Bibangikanye nibura mu gihe runaka,kugeza ubwo uzaba utagikeneye gukorera abandi no kubeshwaho n’umushahara. Numara kubona ibyawe bihamye neza ku buryo ahubwo nawe watanga akazi,uzasezere ubucakara bw’umushahara. Abenshi babibangikanya ,iyo bihaye kuva mu kazi kamuhaga umushahara giturumbuka batarakomera,babura intama n’ibyuma.

8. Jya wizigamira amafaranga udakoraho mu buryo buhoraho

Ntukivugishe ngo « nakwizigamira ayawe he ntagira se ko n’umushahara utampaza ». Uribeshya, nta mafaranga aba make, jya uzigama n’iyo yaba make cyane ariko bihoraho. Byaba byiza ufunguje konti idakorwaho igice kimwe cy’udufaranga twawe kikajyanwaho buri kwezi kitarakugera mu ntoki.Bivuganeho na banki icishwaho umushahara wawe.

9. Irinde gufata inguzanyo za Banki ushaka kubaho nk’abagashize kandi ntaho uragera

Gufata inguzanyo ya Banki ushaka kubaho nk’abagashize no kwereka abandi ko wabasize,ni bibi cyane. Niba inguzanyo ya Banki ikenewe koko,ibe ari iyo gushora mu byunguka.Ubundi abazi ubwenge barya mu nyungu,ntibakora mu gishoro.

10. Gira ubuzima bwite uwo mwashakanye n’abana bawe

Ntukavange urugo rwawe mu by’akazi, akazi ni akazi urugo ni urugo.Si na ngombwa ko bamenya ibyo ukora byose,wibikoreza imitwaro yawe yo ku kazi.

11. Jya wigirira icyizere

Kwikundwakaza ku mukoresha wawe cyangwa kumugira incuti bigaragaza ko utigirira icyizere cyangwa ko burya udashoboye akazi. Ikindi kandi bishobora gutuma abandi bakozi mukorana bakeka ko uba ubagambanira cyangwa bakakugirira ishyari. Erega umukoresha ashobora kuguhinduka cyangwa we ubwe agahindurwa. Iyo bagiye kugabanya abakozi bahera ku badashoboye.

12. Jya ujya mu kiruhuko cy’iza bukuru utarasaza,wenda ku myaka 50 ariko mbere ya 60

Ni byiza kuva mu kazi utarasaza cyane,utaragira intege nke,nibwo uzabona uko wikorera imishinga yawe, ukikorera utwawe ugishoboye, ukaryoherwa n’ubuzima. Nuzajya ufata za konji zisanzwe, ujye uzikoresha iby’ingirakamaro,wenda nko gukurikirana uko inzu yawe yubakwa, ubucuruzi bwawe, ubuhinzi bwawe , ubworozi cyangwa ibindi. Uko ukoresha konji zawe nibyo bigena uko uzakoresha ikiruhuko cy’izabukuru. Erega konji si ukwicara imbere ya televiziyo ngo urebe ama film y’amaseri.

13. Ntugategereze kuba umutwaro ku kazi ngo bakwirukane cyangwa ngo ujye mu kiruhuko usunikwa mu kagare

Ni byiza kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru ukiryoherwa n’ubuzima,ukifatira agakawa kawe,ukisohokera ku mazi kota akazuba, ugikurikirana inyungu z’amakampani washinze, ukibasha kujya gusura ahantu nyaburanga ukunda,ugifite imbaraga zo kwita ku bana bawe no kwishimana na famiye. Abihambira mu kazi kugeza batacyihagurutsa aho bicaye nibo usanga n’ubundi bamara 95% by’igihe cyabo bagishakisha ukuntu babona ibibatunga, bakongera bagashaka akandi kazi, cyangwa bagasabiriza, kugeza bapfuye.

14. Ntukange ikiruhuko

Erega uzasimburwa, imyaka yihuta kubi, wabishaka utabishaka uzasezererwa ujyanywe mu kiruhuko cy’izabukuru.Ikibazo: Ese witeguye ute ubuzima bwa nyuma y’akazi k’umushahara?

15.Udufaranga twa pansiyo

Udufaranga twa pansiyo si utwo gutangiza umushinga utatangije ugikora, si utwo kubaka inzu,si utwo kwishyurira abana n’ab’abuzukuru amafaranga y’ishuri.Ni udufaranga two gusunika ubuzima ukabona icyo kurya, no kwiyitaho mu busaza.

Ngaho rero,bantu banjye,mukore mutikoresheje igihe mugifite imbaraga, ariko ntimukibagirwe kwita ku buzima bwanyu, umuryango wanyu, kwiteganyiriza igihe kizaza, kandi mutibagiwe Imana yanyu. Ubuzima ni bugufi cyane, bisaba ubwenge bwinshi kububamo uko bikwiriye.

Mugire ibihe byiza,

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

758 thoughts on “Dore inama nagira abakozi bakorera umushahara,mbese abakorera abandi bose

  1. Nibyo da! Kubyinira agashahara nk’akazahoraho ni ubuswa bikomeye! Umuntu aba agomba gutekereza hanyuma y’ubwo buzima bwa Sipiriyani! Nitube nka wa wundi wicishije inkware ukwaha,….