“Naguze byose ariko nabuze aho bagurisha TOTAL”

HAKIZIMANA Maurice

Umudamu wo mu bipangu yatumye umuyaya we guhaha,amuha amafaranga hamwe n’urutonde ruriho ibyo agomba guhaha amutuma ku gasoko.Dore ibyari byanditse ku rutonde:

Umuceri 2000fr

Inyama 5000fr

Ibishyimbo 3000fr

Total: 10.000frs

Umuyaya yaragiye aherayo,nyuma y’amasaha 4,madamu ararakara cyane ariko nanone arahangayika yibaza icyaba cyamubayeho. Yiyemeje kujya kumushaka.

Ku bw’amahirwe, yamubonye yicaye ahantu mu nguni y’iduka rimwe ry’aho ku gasoko,yihebye cyane;dore ikiganiro bagiranye:

Madamu: Urakora iki hano? Ni iki cyatumye udataha?

Umuyaya: Mabuja, nahashye ibintu byose wantumye kare, ariko hari kimwe nabuze. Nagiye muri buri duka ryose, mu isoko hose,ndaheba. Nagiye no gushakira mu yandi masoko,ibirenge byahiye. Nahebye. Nicaye hano ngo nduhukeho gato nkomeze nshakishe.

Madamu: Wabuze iki,ni ikihe kintu nagutumye kitaba hano mu isoko?

Umuyaya: Mabuja, reba ku gipapuri wampaye.Iki wanditse hano ngo ni TOTAL,nabajije mu maduka yose no mu masoko yose, nabuze aho bagurisha TOTAL.

Madamu yarashwanyutse araseka iby’umujinya birangirira aho.

Iwanyu haba TOTAL? Igura ite?

Ibihe byiza,

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share

Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Murakoze murakarama

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

2 thoughts on ““Naguze byose ariko nabuze aho bagurisha TOTAL”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *