“UKURI KWAMBAYE UBUSA” N’ IKINYOMA CYAMBAYE UKURI

HAKIZIMANA Maurice

Mujya mwumva imvugo ngo “ni ukuri kwambaye ubusa”! Byagenze gute ngo ukuri kwambare ubusa,ikinyoma cyo cyambare ukuri,kirimbe,gihabwe intebe? Tega amatwi:

Umunsi umwe UKURI kwatemberanye n’IKINYOMA,bigeze mu nzira Ikinyoma kiti :

“Mbega ikirere gikeye”!

Ukuri kurebye mu kirere kubona ubururu n’umweru! Kuratangara kwibaza ukuntu ikinyoma kivuze ukuri!!!

Birakomeza biragenda bigera ku kiyaga,Ikinyoma gikora mu mazi kiti

“Mbega amazi ashyushye!”

Ukuri gukozemo kumva koko arashyushye! Ukuri gutangira kwizera Ikinyoma kuko nacyo gisigaye kivuga ukuri!

Ikinyoma kiti “twoge!” ,

Gihita gikuramo imyenda no mu kiyaga ngo dumburi! Ukuri nako gukuramo imyenda no mu kiyaga ngo dumburi!

Ni uko ikinyoma kibonye ko Ukuri kwaryohewe kiracubira gihinguka aho byasize imyenda,gihita cyambara imyenda yacyo kirenzaho n’imyenda y’Ukuri kirigendera kigeze mu rusisiro bacyakira nk’Umwami kuko cyari cyambaye imyambaro y’Ukuri! (Wabyumvise? Imbere ni Ikinyoma ariko inyuma ari Ukuri).

Ukuri aho kuviriye mu mazi gusanga Ikinyoma cyagiye kare n’imyenda yose cyayambaye!

Ukuri gutaha kwambaye ubusa,ubusa buriburi!

Kugeze mu rusisiro gusanga Ikinyoma cyayobotswe!

Ikinyoma kivuze barakimenya n’ukuri kuvuze bati uku ni: “ukuri kwambaye ubusa”!

Ikinyoma cyarimbye kiramwara.

Sijye wahera!

Mbabwire se? Amaherezo ikinyoma kiramwara!!

Ibihe byiza,

Nitwa HAKIZIMANA Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

646 thoughts on ““UKURI KWAMBAYE UBUSA” N’ IKINYOMA CYAMBAYE UKURI

  1. Играйте Рё выигрывайте РЅР° автомате Ballon!: balloon игра – balloon игра на деньги

  2. Выигрывайте большие СЃСѓРјРјС‹ РЅР° автоматах!: balloon game – balloon игра на деньги

  3. Казино — это шанс РЅР° финансовую СЃРІРѕР±РѕРґСѓ.: balloon game – balloon казино демо

  4. Игровые автоматы делают вечер незабываемым.: balloon казино – balloon казино играть

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *