Isura ya Yesu: yasaga ate mu by’ukuri?

HAKIZIMANA Maurice

ISURA YA YESU:Muri make nta muntu n’umwe wigeze afotora Yesu,ntawe utunze ifoto ye, kandi nta n’umuhanzi cyangwa umunyabugeni wo mu gihe cye nibura wamwitegereje ngo amushushanye cyangwa amubumbe mu ibumba (monument) akiri ku isi. Amashusho yose tubona,n’ibisa n’amafoto ye byose bicapwa mu bitabo byinshi mubona si nyakuri. Wenda yaba ari imfashanyigisho gusa.

Inkuru byenda gusa: BIBILIYA| Ese Yesu yabayeho koko?.

None se ayo mashusho aba yenda gusa bayakora bagendeye ku ki? Bagaragaza ishusho ya Yesu bagendeye ahanini ku muco wabo, imyizerere yabo n’ibyifuzo by’ababasaba kubakorera amashusho. Icyakora, ayo mashusho ashobora gutuma abantu bafata Yesu uko atari cyangwa agapfukirana inyigisho ze.

Amwe mu mafoto n’amashusho ya Yesu atanahuje n’isura yegereye isura y’abayahudi bo mu gihe cye ni nk’amugaragaza nk’umuntu w’amagara make, wishwe n’agahinda n’intimba,ufite imisatsi miremire nk’iy’abagore n’ubwanwa bugufi. Hari n’andi mashusho yagiye amugaragaza ari umuntu wihariye, utamirije ikamba ku mutwe kandi wigunze.

Ese uko ni ko yaba yari ameze koko? Twabwirwa n’iki nibura uko yari ameze?

Gusuzuma amwe mu magambo yavuze ari muri Bibiliya, biradufasha kumenya uko ashobora kuba yarasaga no kumubona uko yari koko.

UMUBIRI WE WATEGUWE N’IMANA MU BURYO BWIHARIYE

1.“WANTEGURIYE UMUBIRI”

Yesu ashobora kuba yaravuze ayo magambo mu isengesho igihe yabatizwaga (Abaheburayo 10:5; Matayo 3:13-17). Ayo magambo agaragaza ko yasaga ate?

Imyaka 30 mbere yaho, marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ati: ‘Dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu. Azitwa Umwana w’Imana’ (Luka 1:31, 35). Niba hano yiswe “umwana w’Imana” kandi ‘umubiri we uakaba warateguwe n’Imana ubwayo’ byumvikanisha ko yari atunganye (perfect), nk’uko Adamu yari ameze akiremwa ,atunganye,(nawe umubiri we wateguwe n’Imana kandi yiswe Adamu w’Imana, “umwana w’Imana” (Luka 3:38; 1 Abakorinto 15:45).

Agomba kuba yari umugabo uteye neza, wenda akaba yarasaga na nyina Mariya wari Umuyahudikazi.

2.UBWANWA N’IMISATSI

Kimwe n’abandi Bayahudi, Yesu na we yagiraga ubwanwa. Bari batandukanye n’Abaroma. Ubwanwa bwatumaga umuntu yubahwa kandi agahabwa agaciro. Ariko bwabaga ari bugufi kandi bwitabwaho. Ubwanwa bwa Yesu bwabaga bugabanyije kandi buconze neza.

Imisatsi ya Yesu ntiyatenderaga: abantu baterekaga imisatsi nk’abagore ni Abanaziri gusa,urugero nka Samusoni.—Kubara 6:5; Abacamanza 13:5.

Gutunga imisatsi miremire inatendera ku bitugu reka reka si iby’abagabo bo mu bihe bya Yesu,ndetse binanyuranye n’umuco w’abantu b’Imana.Abagore ni bo bonyine bemerewe gutunga umusatsi washaka ukagera no mu bitugu.

Bibiliya ntagatifu ubwayo igira iti: “N’ubusanzwe biteye isoni ko umugabo atendeza imisatsi, nyamara ni ishema ry’umugore ko ayitunga atyo, bikurikije kamere yabo bombi, kuko umugore yayiherewe kumutwikira. Ahasigaye ushaka guhariranya, amenye ko atari umuco wacu…”(1 AbanyaKorinti 11: 14).

3.NTIYARI MAGARA MAKE

Igihe Yesu yari afite imyaka 30, yari umubaji ukoresha ibikoresho bitameze nk’iby’ubu (Mariko 6:3). Ibyo bigaragaza ko yari afite imbaraga. Uriya murimo nta mugabo w’amagara make wawubashaga.Yari afite amaboko akomeye,ari umusore ufatika.

Yari afite igihagararo n’igitinyiro:igihe yari afite imyaka 30 agitangira kubwiriza mu ruhame mu buryo bwuzuye,‘yirukanye mu rusengero abagurishirizagamo intama n’inka, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo’ (Yohana 2:14-17). Zirikana ko ibyo yabikoze wenyine. Iyo aza kuba adafite imbaraga nyinshi,agaragara nka magara make usukuma,ntiyari kubitinyuka kandi n’abari aho ntibari kumuhabuka.

Yari afite imbaraga bigaragara: Yigezez kuvug ati: “Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Kugenda Palesitina yose n’amaguru atangaza ubwo butumwa, byamusabye ingufu zidasanzwe.Nta modoka nta moto yewe nta n’indogobe n’ifarashi yagiraga.Uyu mugabo yari umusore w’imbaraga,uhamye.

YESU NTIYARI UMURAKARE,YARI AKEYE MU MASO

4. YARI AKEYE MU MASO: YEMWE ABARUSHYE N’ABAREMEREWE,NIMUZE MUNSANGE, NDABARUHURA

Abantu ‘bagoka(barushye) n’abaremerewe’ bagomba kuba barihutiye gusanga Yesu, bitewe n’imico myiza yari afite (Matayo 11:28-30). Urugwiro n’ineza yagiraga, byijeje abifuzaga kumwigiraho ko bazabona ihumure nk’uko yabibasezeranyije. Abakiri bato na bo bifuzaga kumusanga. Hari aho Bibiliya igira iti: “Aterura abo bana.”Mariko 10:13-16.

Ndakurahiye nta mugabo wariye umwanda,urebana isesemi,ufunze isura,cyangwa ugaragara nk’uwijimye mu maso cyangwa nk’urushye abana baza birukira,abagore bazanira abana babo,abantu bose bakurikira, baryohewe n’amagambo ye meza,n’ubugwaneza bwe.

Nubwo Yesu yababajwe mbere yo gupfa, yagaragaje ko atari umurakare. Urugero, yagize uruhare mu birori by’ubukwe bw’i Kana, ahindura amazi divayi (Yohana 2:1-11). Mu bindi bihe, yagiye atanga amasomo atazibagirana.—Matayo 9:9-13; Yohana 12:1-8. Uyu mugabo yari afite isura ikeye mu maso,abantu bareba bakamwegera (sympathique).

Indi nkuru wasoma: Ese ibitwaro bya kirimbuzi ni byo bizazana Harimagedoni? None se Harimagedoni ni iki mu by’ukuri?

5.YARISHIMAGA AKIZIHIRWA: Nanone, Yesu yigishaga neza bigatuma ababaga bamuteze amatwi baryoherwa. (Yohana 11:25, 26; 17:3). Igihe abigishwa be 70 bamubwiraga uko umurimo wabo bakoze wo kuvuga ubutumwa wagenze neza cyane, yagize “ibyishimo bisaze” maze arababwira ati: “Mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”—Luka 10:20, 21. Uyu mugabo yarishimaga,agaseka, agakwenkwenuka,akanezerwa.

KU ISURA,NTIWASHOBORAGA KUMUTANDUKANYA N’ABANDI BAGABO

6.YASAGA NK’ABANDI BAYAHUDI BOSE B’AMAGARA MAZIMA,NTIYASAGA UKWE KWIHARIYE

Yesu we yabaga yibereye muri rubanda, ku buryo hari n’igihe abantu batamumenyaga.

Bibiliya igira iti: Ariko abavandimwe be bamaze kujya mu minsi mikuru, na we ajyayo, atari ku mugaragaro, ahubwo asa n’uwihishe.Nuko Abayahudi bamushakira muri iyo minsi mikuru bavuga bati “wa muntu ari he? (Yohana 7:10, 11).

N’igihe yari kumwe n’intumwa ze 11 zizerwa(Yuda Isikariyota yasohotse), baramuyobewe. Kugira ngo abari baje kumufata bamumenye, Yuda wari wamugambaniye yaramusomye, kuko ari cyo ‘kimenyetso bari bumvikanyeho.’(kugira ngo batamwitinyiranya)—

Bibiliya aho igira iti: Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho, ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate mumujyane, ntabacike.” Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati “Rabi!” maze aramusoma”. Mariko 14:44, 45.

YABA YARI AFITE IBARA RY’URUHU RWERA,CYANGWA YARIRABURAGA?

7. YESU NTIYARI UMUZUNGU KANDI NTIYARI UMWIRABURA

Yesu yavukiye i Bethléem mu gihugu cya Yudaya (ni muri  Cisjordanie y’ubu). Abamugaragaza ari umuzungu usaba nk’abanyaburayi n’imisatsi isa nk’iyabo baribeshye cyane,cyangwa bari bibereye mu icengezamatwara n’icengezamuco mvaburayi. Yesu akomoka mu Burasirazuba(orient) aho nta handi ni ahagana muri Aziya,mu Burasirazuba bwo hagati. Bibiliya n’Amateka byose bihuriza ku nkomoko n’ubwoko bwa kiyahudi bwa Yesu(sa judéité). Ururimi Yesu yavugaga kavukire rushobora kuba ari igiheburayo (ururimi rw’abayahudi) hamwe cyangwa ruvanzemo Icyarameyi (araméen), ururimi ruvugwa muri Siriya y’ubu.Icyo tuzi cyo ni uko ikiremwamuntu ari ubwoko bumwe,ubwoko muntu nyine.Bityo niba Yesu yarabayeho ari “umuntu” birahagije.Ni “umwana w’umuntu”,ni mwene wacu twese waba wera, wirabura,uri umuhondo,ibara ryawe iryo ari ryo ryose.

UMWANZURO

N’ubwo tutazi neza neza uko Yesu yasaga,ifoto ye,isura ye,ariko icyo tuzi ni uko amashusho menshi y’abanyabugeni yagiye amugaragaza binyuranye n’uko yari ameze. Kubera iki isura ye itahishuwe neza neza? Buriya ni uko icy’ingenzi atari ukumenya uko yasaga cyangwa gutunga ifoto ye, ahubwo ni ukumenya agaciro ke,umwanya we,uruhare rwe,n’inshingano ze.

Ni byiza kandi birakwiriye ko ubona Yesu nk’“Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware,” Umwami w’Ubwami bw’Imana uzanesha abanzi b’Imana, baba abadayimoni cyangwa abantu, n uko ibyo Imana ishaka bigakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuruIbyahishuwe 19:16; 21:3, 4.

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

644 thoughts on “Isura ya Yesu: yasaga ate mu by’ukuri?

  1. Bjr prof icyo nakubwira nuko Ari ukumwemera mu mutima yacu naho ibindi ni imfashanyigisho z’ amadini Ese ko twizera Imana??? Hari aho twayibonye se???

  2. Arko iyo usomye muri YESAYA 33:1(…..)naho usanga bakubwira ko Yesu yarafite isura isuzuguritse .

  3. Hey I know this is off topic but I was wondering if
    you knew of any widgets I could add to my blog that
    automatically tweet my newest twitter updates. I’ve been looking for a plug-in like this for quite
    some time and was hoping maybe you would have some experience
    with something like this. Please let me know if you run into anything.

    I truly enjoy reading your blog and I look forward to your new updates.

  4. A motivating discussion is worth comment. I do think that you need to publish more about this
    issue, it might not be a taboo matter but usually people do not talk about
    these subjects. To the next! Best wishes!!

  5. Hi there terrific website! Does running a blog like this
    take a great deal of work? I have virtually no knowledge
    of programming however I was hoping to start my own blog in the near future.
    Anyways, if you have any ideas or tips for new
    blog owners please share. I know this is off subject but I
    simply needed to ask. Appreciate it!

  6. Link exchange is nothing else except it is simply placing the other person’s blog link on your page at proper place and other person will also do similar in support of you.

  7. I have been surfing online more than three hours today,
    but I by no means discovered any fascinating article like yours.
    It is beautiful price enough for me. Personally, if all web owners and bloggers made just right content
    material as you probably did, the web can be much more helpful than ever before.

  8. I think this is one of the most vital info for me.

    And i’m glad reading your article. But should remark on few general things, The web site
    style is wonderful, the articles is really great : D. Good job, cheers

  9. Thanks for a marvelous posting! I certainly enjoyed reading it, you are a great author.I will remember to bookmark your blog and definitely will
    come back at some point. I want to encourage you to continue your great work,
    have a nice morning!

  10. Wow, superb blog format! How lengthy have you been running a blog for?
    you made running a blog glance easy. The total look of
    your website is fantastic, let alone the content material!

  11. We are a bunch of volunteers and starting a brand new scheme in our community. Your website offered us with useful info to paintings on. You have performed an impressive job and our entire community can be grateful to you.

  12. High5 Casino and WOW Vegas also offer excellent apps with plethora of free to play slots for real money. At the end of the day, it all comes to your personal preferences, and the list below is the perfect way to start the search for your next favorite fee slots app. Also note that, each of these free casino apps offer no deposit bonus, so you can explore them without investing any money. Flashscore: Follow the fastest live scores & results on Flashscore!BoVegas casino is known for its sleek design and easy navigation, making it a favorite among newcomers and experienced players alike. The theme of the casino evokes the glitz and glamor of Las Vegas, providing an exciting experience right in your own home. Obviously, every slot player walks into a casino or opens a free slot platform like Jackpot Party hoping to book a winning session. The casinos always have an edge, however, and it’s important to realize that – whether playing in a live casino or playing online. However, here are four strategies you can keep in mind to offer the best chance to win.
    http://www.hsfarm.co.kr/bbs/board.php?bo_table=free&wr_id=38142
    Particularly noticeable among the amazing features is the amazing visual effects and the enjoyable sound. Planet 7 Casino offers constant support that is of highest quality at every minutes of the day to players. This is an online casino that was created to ensure the most enjoyable fun and highest quality time is easily accessible to all players. And all features guarantee a splendid time for all lovers of the online game. We’ve heard Planet 7 Casino described as an out of this world gambling site. We thought that was just a pun or a play on words of some sort. After all, a lot of online casinos are pretty much the same, just themed around one idea. But we took Planet 7 for a spin and we were proven wrong. This casino does go above and beyond, especially when it comes to bonuses. Keep reading and have a look for yourself.

  13. Spin Casino’s Android-powered APK brings you all the games available on the mobile version of our site in a convenient app-like environment. You’ll get a better user experience and have better access to our selection of games than through the Play Store app alone. Absolutely! Given that Spin Casino holds a gambling license in Kahnawake, players from Canada are warmly welcome there. Currently, its website is available throughout the country, so players can enjoy its services regardless of their province. However, there is one exception: gamblers from Ontario are restricted, as this province with a regulated market has not issued a permit for Spin Casino yet. For all other players, the website offers targeted services with special promotions, well-adapted banking, and a game lobby that caters to their interests.
    https://directoryprice.com/listings392141/mostplay-bet-bangladesh-app
    This website is using a security service to protect itself from online attacks. The action you just performed triggered the security solution. There are several actions that could trigger this block including submitting a certain word or phrase, a SQL command or malformed data. Understanding no deposit offers at Stake7 is pretty straightforward. These aren’t your run-of-the-mill bonuses that ask you to open your wallet first. No deposit bonuses are like a free sample at your favorite bakery—tempting, satisfying, and totally free. They come in various forms, from a handful of free spins to a nice stack of credits, all ready to give you a taste of what Stake7 has to offer. Online casinos in South Africa offer numerous advantages, especially with no-deposit free spins: The free no deposit casino bonus, as the term suggests, is available for free, literally; you do not have to make a deposit to avail this bonus. There are different types of no deposit bonuses, the common thread being the fact that it is available even before you deposit funds into your account. On this page we take a look at the no deposit bonuses available for South African players.

  14. With havin so much content and articles do you ever run into any issues of plagorism or copyright violation? My site has a lot of unique content I’ve either created myself or outsourced but it looks like a lot of it is popping it up all over the internet without my authorization. Do you know any techniques to help stop content from being ripped off? I’d certainly appreciate it.

  15. I am very multifaceted, from sweet to free show room, everything is possible with me! Are you submissive? Then don’t be afraid to give me a call. I’ll take your breath away with my dominant nature. Don’t hesitate for long and give me a call. I look forward to seeing you!

  16. Great beat ! I would like to apprentice while you amend your web site, how could i subscribe for a blog site? The account helped me a acceptable deal. I had been a little bit acquainted of this your broadcast provided bright clear concept

  17. Thank you for your post. I really enjoyed reading it, especially because it addressed my issue. It helped me a lot and I hope it will also help others.