INKURU Y’UMWAKA: Isaluti kuri Achraf Hakimi,umusore w’umuhanga. Bakobwa mukorere amafaranga yanyu, mwafatiwe imyanzuro

HAKIZIMANA Maurice

INKURU Y’UMWAKA ni inkuru iri kuvugwa hose yihariye murandasi n’imbuga nkoranyambaga uyu munsi ku buryo n’indi nkuru wazana yose itatambuka iyi. Ni GATANYA hagati ya – Hiba Abouk,na Achraf Hakimi, wari umugore we.

Bari bamaze ibyumweru bike batandukanye gusa(separation) ariko nta gatanya irimo, none umugore yagiye gusaba gatanya ya burundu (divorce) n’umugabo we bwana Achraf Hakimi umukinnyi wa PSG,baba bari gushaka gushyiraho ikidosiye cyo gufata ku ngufu(viol).Uyu mugore bafitanye abana babiri.Yibwiraga ko namara kubona gatanya,azatanga ikindi kirego asaba kugabana imitungo yose n’uwahoze ari umugabo we bakanganya maze nawe akaba abaye MILIYARIDERI atarushye abihawe gusa n’uburanga bwe,gutereka amaso no kugaragaza ikimero n’amabere manini atajya ahisha.

NTA N’URUMIYA RUMWE AZAHABWA KUBERA KO IMITUNGO YOSE YA ACHRAF HAKIMI YANDIKWA KURI MAMA WE AKUNDA CYANE

Mu gihe iri hogoza ryiteguraga kuba miliyarideri ariko,haje kumenyekana ko amafaranga yose HAKIMI atunze hamwe n’imishahara ye yose n’imitungo itimukanwa yose byose byose biri mu mazina ya mama we,umugore umwe rukumbi akunda urukundo ruhebuje,rudashaka inyungu zarwo,urukundo rufite imizi mu maraso amutemba mu mitsi.Ndetse basanze nta na konti agira zimwanditseho,ko n’ikarita za banki agendana ari iza nyina.We ni umuragwa,naho nyina akaba nyirabyo.

Mbega ubwenge bahungu mwe? Mbega umusore w’ikosora!

Abafana be biyongereye bamaze kumva iyi nkuru.Bamwe bahose bandika kuri Twiter bati Achraf Hakimi atwibukije twese abahungu n’abagabo bo mu isi yose ko : umugore udashobora kuguhinduka ari umwe gusa-mama wawe. Undi nawe ati “Iyi nkuru ya Achraf Hakimi yagombye kwigishwa mu isi yose … bahungu,basore,bagabo, niba hari i.nana(ihogoza) ikwihambiriyeho nyuma y’uko umaze kurigwiza,ugomba kugira icyo twita plan B”. Ugomba kumenya ko abakobwa b’ubu babyuka bakoza akarenge bakigira beza aha ngo bazaduterekera amaso nibamara kwicara mu byo twaruhiye badutere uw’inyuma basigare baryoha mu byacu. Ubu intero yagombye kuba NDI HAKIMI.

Iyi ngingo warayisomye? UKO WAMENYA ITANDUKANIRO HAGATI Y’URUKUNDO NYARWO (AMOUR) N’URUKUNDO RW’AGAHARARO (BÉGUIN)!!

Icyo twashimira HAKIMI ni uko ijambo rye yabwiraga Hiba Abouk mu myaka ine bamaranye atamubeshyaga,yamuteraga umutoma amubwira ngo “uri byose ngira muri iyi si,nta kindi nyifitemo uretse wowe gusa”. Ntiyamubeshyaga kuko imvugo ni yo ngiro. Habe n’urumiya agira muri iyi si. Byose biri mu mazina ya nyina.

Ikindi twamushimira ni uko abana babiri babyaranye ari bo Amin (wavutse mu kwa 2/2020) na Naïm (wavutse mu kwa 2/2022) bombi atabihakanye kandi avuga ko azabagumana bakaryoherwa n’imitungo ya nyirakuru nako ye yanditse kuri nyirakuru w’abana be.Tubibutse ko ku kwezi kumwe gusa HAKIMI ahembeshwa igitiyo umushahara ungana na MILIYARI IMWE y’amanyarwanda ni ukuvuga miliyoni igihumbi (miliyoni imwe y’amayero). Ariko yose ashyirwa kuri konti ya MAMA WE AKUNDA CYANE.

HAKIMI YAGEZE IKIRENGE MU CYA DJIBRIL CISSE MURI 2012

Muri uwo mwaka ibintu nk’ibi byabaye ku mugore w’umwongerezakazi witwa Jude Littler nawe wahengereye umugabo we nawe wari umukinnyi w’ikirangirire witwa Djibril Cisse ari gusoza umwuga we wo guconga ruhago ni uko asaba gatanya(divorce) kugira ngo nawe yirire inoti z’amapawundi: yasabye urukiko gutegeka ko imitungo yose ya DJIBRIL igabanywamo kabiri bakanganya maze akiberaho uko abyifuza.Wagira ngo nicyo cyari cyaramuzanye mu rushako. We bari bafitanye abana batatu ari bo Cassius, wavutse muri 2006, Prince Kobe, wavutse muri 2008, na Marley Jackson wavutse muri 2010.

Ariko nyamugore yakubiswe n’inkuba,urukiko rwamubwiye ko: nta mutungo na muke afite umwanditseho,habe n’urupfusha. We yari yarabyanditse byose ku babyeyi be bombi, ndetse ibindi abyandika kuri bamwe mu bavandimwe be: yaba amazu,ibimodoka, imitungo itimukanwa na za konti za banko zuzuyeo akayabo ka za miliyoni z’amapawundi. Byari ibye ariko imbere y’amategeko atari ibye. Babyita ubwenge. Ikintu kimwe iryo hoho ryatahanye ni ukujya ahabwa iposho na bwo ku bugiraneza bwa Djibril gusa. IhohoJude Littler icyura umunyu gutyo.Abana bakomeje kwitabwaho na Se kuko atigeze abihakana.Umugabo nyamugabo NTIYIHAKANA ABANA BE. Mwahurira?

Soma n’ibi: “Aho urukundo ruri,ubukungu n’intsinzi birinjira”.

Ese ACHRAF HAKIMI yaba ari umwigishwa wa DJIBRIL cyangwa byarahuriranye gusa? Uko byaba biri kose, abahungu n’abagabo bazi ubwenge bashatse bose bakwigira kuri aba bana bacanye ku maso. Niba izi nkumi zigize inyaryenge zitegera abagabo hagati y’amaguru kugira ngo zibarye utwabo,abo bahindure amayeri,bige ubu HAKIMI n’ubu DJIBRIL. Tubatereye isaluti aba bavandimwe.

BAKOBWA BAGORE BEZA BITE BYANYU?

Niba mukurikira ibyo nandika nababwiye kenshi ko niba mushaka kwihesha agaciro koko,mureke kurisha inyuma nk’uruyuki,mukure amaboko mu bitenge mukore,mugire konti zanyu bwite za banki,mwiyishyurire byose mudateze amaboko abahungu n’abagabo,nibwo muzajya muryama mugasinzira mukumva ko mufite agaciro koko. Nimunakunda,bizabe ari urukundo koko atari uguhunga ubukene ari nabyo bituma mushaka nabi kuko muba mujyanywe n’inzara no gushaka uzajya abishyurira byose. Harya ngo mufunga amaso mugashaka n’abagabo b’ibikuri,bahengamye iminwa,bashiririye amenyo, badafite agasura keza,ba bandi mutaha n’umukono wanyu baramutse badafite ikofi ibyimbye aha ngo ni ugukurikira cash?Mwararushye bakobwa ba mama! Abagabo banyu n’abakunzi banyu si ibyuma bya ATM bakandaho ifaranga rikisuka. Mugire ubwenge. Muzangaye ikindi,ntacyo mbahisha!

Iyi ngingo mwarayisomye? BAKOBWA:KUGUMIRWA BITERWA N’IKI? ESE NI NGOMBWA GUSHAKA KUGIRA NGO TWISHIME? MWIGIRE HINO MBABWIRE!

Ibihe byiza mwese, intero ni imwe: NDI HAKIMI

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Izindi ngingo nanditse zirebana n’urukundo n’urushako (kanda hano uzisome):

“Yanze ko dusezerana mu myaka 9 ishize,none najye ndi kubyanga! Abagabo muri abana babi”-Maureen.

BAKOBWA:KUGUMIRWA BITERWA N’IKI? ESE NI NGOMBWA GUSHAKA KUGIRA NGO TWISHIME? MWIGIRE HINO MBABWIRE!

Ese gukora ibirori by’ubukwe bihambaye bikagusigamo amadeni birakwiriye?

“TANDUKANA N’UMUKUNZI WAWE UTAMWANDAGAJE” MUTANE GISIRIMU !Profeseri Hakizimana Maurice

“ISHYINGIRANWA (MARRIAGE)NI IKIGEGA CYUZUYE UMUNEZERO”-Nibyo? Sibyo? Profeseri Hakizimana Maurice

UKO WAMENYA ITANDUKANIRO HAGATI Y’URUKUNDO NYARWO (AMOUR) N’URUKUNDO RW’AGAHARARO (BÉGUIN)!!

WAHEMUKIWE N’UMUKUNZI WAWE? SINZI IKIKIKUBABAJE KUGEZA UBU….NDAKUBWIZA UKURI, NTIWAMUHOMBYE NIWE WAGUHOMBYE!!

Ihinduramyumvire: “gushaka” ntibisobanura “kubyara”, kandi kubyara si ukwiteganyiriza! Soma byinshi kurushaho!

“Aho urukundo ruri,ubukungu n’intsinzi birinjira”.

615 thoughts on “INKURU Y’UMWAKA: Isaluti kuri Achraf Hakimi,umusore w’umuhanga. Bakobwa mukorere amafaranga yanyu, mwafatiwe imyanzuro

  1. Ballon — это РёРіСЂР° СЃ удивительными графиками.: balloon game – balloon игра на деньги

  2. Казино предлагает множество игровых автоматов.: balloon game – balloon game

  3. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon game – balloon game

  4. Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.: balloon казино – balloon казино демо

  5. Заходите РІ казино, чтобы испытать удачу.: balloon игра – balloon казино играть

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *