Hakizimana Maurice
Ubu ndi muri Gineya Bisawu,mu bwoko bwitwa Bijago,ubwoko bwonyine budakeba (budasiramura) abahungu,kandi ntibukate( l’excision) imyeyo y’abakobwa! Biyemeje kuguma uko baremwe!!
¶ Hano ni umugore/umukobwa wirambagiriza umusore/umugabo yifuje! Iyo yakubengutswe, ajya guhiga aho akura ibinyamujonjorerwa byo mu nyanja, agategura amafunguro meza cyane, akayazana kuwo yabengutse agatereka ku muryango! Iyo uriye,uba wemeye, uba uteye ivi gakondo.Ubukwe butangira guhumura!
Undi mugore w’ikizungerezi yongeyeho ati:
¶N’abahungu/abagabo bajya batubenguka, ariko ntiyemerewe kugira icyo avuga, kirazira.Hano iwacu, umusore arakunda agafunga umwuka! Yibeshye agasaba urukundo umugore/umukobwa byaba ari amahano!! Abagore nibo bemerewe kwihitiramo uwo bashaka.
✓Ikindi kidasanzwe muri ubu bwoko ni uko mu muco wabo nta masonisoni,nta magambo atavugwa,ndetse n’ayerekeza ku gitsina ntibayatsinda.Babivuga nk’ibisanzwe, ntibabyita “ibishitani”!
•••Si ukubivuga gusa kandi,muri uyu muco, imibonano mpuzabitsinda ikorwa nko kunywa amazi! Kandi iteka,ubanza ni umugore!•••
Ubwoko BIJAGO muri Gineya Bisawu, umugore ni umugabo!!
Bavuga ko abagabo ari nk’abana ko batagomba kuvunishwa ko ari abo guteteshwa gusa
“Agahugu umuco akandi uwundi”! Ese kuri wowe ni umuco cyangwa ni ico?
Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram
Wow, fantastic blog structure! How lengthy have you
ever been running a blog for? you made running a blog
look easy. The whole look of your website is wonderful, as well as the content
material!