UKO WAMENYA ITANDUKANIRO HAGATI Y’URUKUNDO NYARWO (AMOUR) N’URUKUNDO RW’AGAHARARO (BÉGUIN)!!

Hakizimana Maurice

UKO WAMENYA ITANDUKANIRO HAGATI Y’URUKUNDO NYARWO (AMOUR) N’URUKUNDO RW’AGAHARARO (BÉGUIN)!!

I. Muri make,ibi bikurikira si amour(urukundo) ni béguin(agahararo).

× « Kumubona ugahita umutikira ako kanya » bimwe mu kizungu bita “coup de foudre”,ukarerembura amaso 🙄ugatwarwa💖ako kanya, ukarara utagohetse,…

×Kurwara indege🔥

×Kumusaba kugufasha mu bibazo by’amafaranga 💸💰 mukimenyana ako kanya💸💸💰 (ibyinyo ukabimaramo)!Ukitomborera ATM machine….

×Kumusaba 👄👙ku bintu👙👄 mutaranamenyana…mutaramarana kabiri

×Agakungu n’agahararo,💃urukururanoooooo🕺👩‍❤️‍👩

×Kumva utabaho atariho,no kugira ishyari no gufuhira igihe amarana n’abandi

×Urukundo rugurumana nk’umuriro w’amashara🔥(relation éphémère)ugenda uzima buhoro buhoro uko mugenda mutandukana bitewe wenda n’intera (kure y’amaso) ✈️asigaye abaho 🚗kubera 🧑‍💻akazi💂, ishuri🧑‍🎓

×Kuba nutongana mutaramarana kabiri kuko mutabona ibintu kimwe iyo mutangiye kuganira ku gihe cyanyu kizaza….

×Gushwana burundu no kwandagazanya bigapfa byose……mugahinduka za ex kandi mwararyanye!!!

¶Ntibyari urukundo (amour) byari agahararo(béguin)!

II.Muri make,ibi bimemyetso bikurikira ni amour(urukundo nyarwo) si béguin (urukundo rw’agahararo):

✓Kubona inenge(défauts) z’umukunzi 💃🕺wawe mushya ariko ukamukunda kuko nawe ugira inenge….

✓ Kudasaba umukunzi wawe ikintu icyo ari cyo cyose kuko utifuza ko urukundo rwanyu ruvamo kwishakira inyungu💰 n’indonke 💸(ni incuti yanjye si ATM machine,si Bank mbikuzamo)

✓Kutamutinyuka ako kanya👄 mukimenyana ngo wumve yahaza ibyifuzo byawe👙 n’irari ryawe. …

✓Kutareka incuti ze za kera basketball 🤼🏌️🚵🏋️🧘⛹️🏄🪂🏊🧚kubera wowe ahubwo akazikwereka…

✓Urukundo ntirugurumana nk’ibishangara🔥 ahubwo ruba ruvumbitse,ruza gahoro gahoro,rukagenda rukura,muganira gake gake,ntimukururana…..

✓ Kumenyana no kwizerana biriyongera ku buryo uko kwizerana kugabanya ifuhe, ishyari,no gukekana amababa!

✓Mupanga ✍️ibintu mwitonze✍️,nta kibirukansa kuko umushinga wo kubana ni uw’igihe kirekire(un engagement à long terme)

✓”Kure y’amaso🧐 si kure y’umutima💖“, urukundo ntiruhungabanywa n’intera umwe asigaye abaho, cyangwa igihe azamara ataragaruka! Ahubwo ibyo birarwongera bikarutsindagira! 📞🤳

✓ Muganira mudatongana,niyo bibaye muhita mucisha make…Ako gake kaba kanyuzemo, gatuma mumenyana kurushaho (ibimurakaza,arakara ate, acururuka ate…) mukanakundana kurusha ho.

¶Urwo ni urukundo 💝(amour) kandi ruba ruzaramba!!💖

•••Mbere yo gutikira umuntu mukubitanye amaso bwa mbere (imbonankubone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga) banze wibaze uti:

**Ese mu by’ukuri nshaka iki? Urukundo ruzaramba kandi ruzanyuzuza umunezero cyangwa ni urw’ako kanya,nk’urw’*intuza* mu igobe?

**Erega basore/nkumi 🌟ibishashagirana byose si zahabu?✨ Wenda igituza cya Gatatu(3) wakunze ni icyomekano😜? Wenda igisusu ubonye n’ikigarama watikiye ni ibishinwa🤪? Wenda ikofi ibyimbye cyangwa Visa card ni ibyibano cyangwa ibitazamara kabiri! Wenda yakandagiye umusumari🌚? Wenda afite urugo,ni ikirara kigendera? 😎Wenda yaje gusenga🧘 iwanyu afite ibindi bimuzanye? Ni wowe yaje kureshya wenda….wenda….wenda …..

Fata igihe! Ibintu byiza bizarama ntibyirukanka!! Gabanya ibyago byo kuzatenguhwa(déceptions) bityo ugabanye ibyago byo kuzarira ayo kwarika! Nibinabaho,ntacyo uzicuza kuko uzaba warakoze ibyo ushoboye byose!!

Ntukagire ya myumvire iciriritse (sinshaka kuyita iy’ubujiji) ngo “Uhoraho/Allah/Nyagasani/Uwiteka Yehova niwe uzangenera umugabo/umugore unkwiriye”!! Nanjye nemera Imana ariko ibyo byo ntacyo nkwijeje! Nturi Adamu,nturi Isaka,nturi Yakobo,…….

••••Imana yaduhaye Ubwenge tubukoreshe, Yanaduhaye📖 amahame(principes)🗞️ yadufasha guhitamo neza,rwose! Wikwiringira inzozi,abapfumu n’abahanuzi!!

Hari icyo nibagiwe? Akira 🎤🎤🎤mbwira uko ubyumva!!

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

815 thoughts on “UKO WAMENYA ITANDUKANIRO HAGATI Y’URUKUNDO NYARWO (AMOUR) N’URUKUNDO RW’AGAHARARO (BÉGUIN)!!

  1. Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.: balloon казино – balloon игра на деньги

  2. Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  3. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon game – balloon игра

  4. Игра РЅР° деньги — это ваше развлечение.: balloon game – balloon казино демо

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *