Imbuga nkoranyambaga (zihuza abantu) zishobora no kuba Imbuga ntanyambaga(zitanya abantu)! Ndabigusobanurira

Hakizimana Maurice

Imbuga nkoranyambaga (zihuza abantu/social media/reseaux sociaux) zishobora no kuba Imbuga ntanyambaga(zitanya abantu/ di-social media/reseaux disociaux)!

Facebook, WhatsApp, Messenger, Instagram, Snapchat, n’izindi….ziswe “nkoranyambaga/Mpuzabantu” (social) kuko duhuriraho n’abantu twaburanye,twiganye, abategetsi bakomeye,ibirangirire,intiti,abahanzi…..

Izi mbuga zifite akamaro kuko tuhigira byinshi,tuhasomera amakuru, turacatinga, twunguka “incuti”(entre guillemets), kandi tugahanahana amafoto,videwo,amajwi (audio),ibitabo,….hari n’abahungukira amafaranga, cyangwa bakahacururiza!

Ariko,reka mvuge ku kibazo nibonyeho ubwanjye,nkakibona no ku bandi,murambwira niba namwe mwarabyibonyeho!

IZI MBUGA ZIDUTANYA N’ABO TURI KUMWE BY’UKURI,KUGIRA NGO DUHURE N’ABARI KURE YACU!

Aho byahuhukiye,ni uko izo mbuga tuzigendana mu ntoki zacu amasaha 24 kuri 24.Abantu tumaze kumenyera “kubaho muri le virtuel” (kubana n’abo tutari kumwe,bari kure yacu),ku buryo abo turi kumwe hafi (twicaranye muri salo) tubirengagiza!

Gusangira n’incuti n’umuryango amafunguro yo ku kagoroba tugatarama,tugaseka, tukaherekezanya byaracitse cyangwa biri mu nzira yo gucika!

Biba ari bibi cyane guhurira ku meza n’abantu buri wese afite smartphone mu ntoki ari gucatinga kuri whatsApp na Messenger cyangwa ari gupostinga kuri Facebook no gushyiraho ibyo twita komenti/komanteri!

Ngizo impamvu nabyise di-social media (reseaux disociaux) ni ukuvuga Imbuga ntanya bantu!

Buri wese mu muryango afite smartphone mu ntoki ari gucatinga kuri whatsApp na Messenger cyangwa ari gupostinga kuri Facebook no gushyiraho ibyo twita komenti/komanteri!

IZI MBUGA NKORANYAMBAGA ZONGEREYE INDWARA ZO KWIHEBA,AGAHINDA,NO KUJAGARARA!

Iyo dupostinze ikintu(urugero agafoto keza cyangwa icyo twe tubona nk’igitekerezo cyiza), tuba twiteze ko za ncuti zacu 5000 ndetse birenga zishyiraho za 💝( “j’aime”/ like) na twa komenti twiza.

Iyo tubibuze cyangwa abandi bakatwadukira banenga imyambarire yacu,ikimero cyacu, incuti zacu, cyangwa igitekerezo cyacu,biturya ahantu,sibyo? Hari n’abatukana ibitutsi bya gishumba!!!

Ese ibyo nabyo bihuza abantu(social) cyangwa birabatanya(di-social)? Ese bituma abantu bamererwa neza cyangwa bitera kwiheba?

Imbuga nkoranyambaga zaragwiriye

Hari ubushakashatsi (sondage) bwakozwe n’ikigo Léger, bwagaragaje ko abarenga 42% babajijwe bavuze ko bahungabanyijwe (stressées) no kwigereranya n’abandi bahurira ku mbuga nkoranyambaga bakabona ubuzima bwabo ari ubusa.Abo bihungabanya cyane ni abakiri bato bafite imyaka hagati ya 18-34!

Urugero: Raphaëlle umukobwa w’imyaka 22,avuga ko iyo apositinze ikintu(post) ntigihabwe like nibura 40, abura amahoro,akumva yanzwe,akabura ibitotsi!

“INCUTI”(FRIENDS) ZO KU MBUGA NKORANYAMBAGA,SI INCUTI.

Ese kugira incuti 5000 cyangwa 100.000 bigukurikira,ni ukuba igitangaza? Ese izo ncuti ziba ari incuti koko?

Iperereza: Uzandike kuri Facebook na status yawe ko ugiye kwiyahura urebe!

Bazandika ngo:

¶Watinze….

¶Ndaje nguhe umugozi….

¶Ubundi se wari umariye iki?….

¶ Nta cyapfaga….

¶Ubwo urahaze….

¶Ni umurengwe….

Ni bake cyane cyangwa nta n’umwe uzaca mu gikari ngo aguhamagare aguhumurize agutege amatwi agusubizemo imbaraga. Nihagira ubikora,ni uko asanzwe akuzi mu buzima busanzwe,cyangwa nawe ubwe adasanzwe!

Ese izo ncuti twarundanyije ku mbuga nkoranyambaga nazo zidufasha kumva tumeze neza by’ukuri(socially) cyangwa birabihuhura(di-social)?

Umukoro:tugerageze amezi atandatu gushyira telefoni hasi igihe cyose turi kumwe n’abagize umuryango wacu,abana bacu,incuti zacu twasuranye, hanyuma tujye ku mbuga nkoranyambaga igihe gito gishoboka,tuzarebe icyo bizatanga!

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

859 thoughts on “Imbuga nkoranyambaga (zihuza abantu) zishobora no kuba Imbuga ntanyambaga(zitanya abantu)! Ndabigusobanurira