Ese ibitwaro bya kirimbuzi ni byo bizazana Harimagedoni? None se Harimagedoni ni iki mu by’ukuri?

Hakizimana Maurice

Abantu bafite ubwoba bw’intambara ikaze y’ibitwaro by’ubumara,bya kirimbuzi,ngo byahanagura abantu ku isi, Intambara bakunze kwita “Harimagedoni”!

Bavuga ko Vladimir Putin (Uburusiya) nta kabuza azakanda buto ibindi bihugu bikamusubiza bikabyara akaga katarigera kabaho kuva isi yaremwa/yabaho!

Ibitero bya za missiles nyinshi cyane z’Uburusiya(bwa Vladimir Poutine) muri Ukraine(ya Volodymir Zelensky) zatumye isi ikangarana.

Dore ibyo abanyepolitike bazwi cyane muri izi ntambara bavuze:

“Ibintu nk’ibi bigaragaza ko Harimagedoni iri hafi byaherukaga ku gihe cy’ubutegetsi bwa Kennedy, igihe cya misile zari muri Cuba. . . . Siniyumvisha ukuntu intwaro za kirimbuzi zakoreshwa ngo ntiziteze Harimagedoni.”—Joe Biden, ku itariki ya 6 Ukwakira 2022.

“Nemera ko vuba aha hagiye kuba Harimagedoni, kandi izagera ku isi hose.”-Volodymyr Zelensky, ku itariki ya 8 Ukwakira 2022, kuri BBC

Ese ibitwaro bya kirimbuzi ni byo bizazana Harimagedoni?

Oya rwose.

“Nuko abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo”. Bibiliya,mu byahishuwe 16:16

Ijambo “Harimagedoni” riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya mu Byahishuwe 16:16. Iryo jambo ntiryerekeza ku ntambara izaba hagati y’ibihugu ahubwo n’intambara izaba hagati y’Imana n’“abami bo mu isi yose” (Ibyahishuwe 16:14). Imana izakoresha intambara ya Harimagedoni kugira ngo ikureho ubutegetsi bw’abantu.—Daniyeli 2:44.

Dukurikije Bibiliya,dore ko ari nayo yavuze “Harimagedoni” bwa mbere,Harimagedoni ni intambara y’Imana yo guhagarika Intambara z’abantu ku isi yayo!!

Ese iyi si n’abayituye bizarimburwa n’intwaro za kirimbuzi?

Oya.

Nubwo abategetsi bazakoresha intwaro za kirimbuzi, Imana ntizemera ko iyi si irimburwa. Bibiliya igira iti:

“Isi i[za]horaho iteka ryose.”—Umubwiriza 1:4.

Umwanzuro:

Ubwo rero abasoma Bibiliya nta bwoba baterwa n’ibi by’ibitwaro bya kirimbuzi [nuclear weapons] kuko ntibizigera bibaho ko abantu barimbura isi BATAREMYE!

Ahubwo nk’uko nabibabwiye ubushize,Imana izafatirana irimbure [aba bagabo bose bigize akari aha kajya he]. Bibiliya igira iti : “Imana izarimbura abarimbura isi” (Ibyahishuwe 11:18).

Bariya bose bazacaho,isi bayisige! Isi izahoraho iteka,ntizarimburwa n’abantu baba ab’iburengerazuba cyangwa ab’iburasirazuba, abo mu majyepfo cyangwa amajyaruguru yayo!

Ziriya ntwaro zose ntacyo zizatwara uyu mubumbe wacu! Nta ntwaro zabo zizahungabanya iyi si!

Abavuga ko bari gutegura “Harimagedoni”(“Imperuka y’isi”) baribeshya/barihenda cyane! Iryo jambo bakoresha ntibazi icyo risobanura mu Byahishuwe!

Mugire ibihe byiza!!

Hakizimana Maurice: Facebook,Twitter na Instagram

809 thoughts on “Ese ibitwaro bya kirimbuzi ni byo bizazana Harimagedoni? None se Harimagedoni ni iki mu by’ukuri?

  1. Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.: balloon игра – balloon казино демо

  2. Заходите РІ казино, чтобы испытать удачу.: balloon игра – balloon казино играть

  3. Автоматы Ballon поднимают настроение каждому.: balloon казино – balloon игра на деньги

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *