Burundi: Kuki nta mugore uvuza ingoma?

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

BURUNDI : Kuva kera cyane kugeza ubu,ingoma ndundi zibitse Amateka n’Umuco kama. Muri ya mirishyo inyura amatwi no mu ntambo (imbyino) ziyiherekeza,habitsemo Akahise, Urwibutso rw’Amateka,n’Umucokama biranga abanyagihugu b’u Burundi. Ingoma ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’umuco, ikaba umuhuza w’ibisekuruza,umuhuza w’ururimi n’umuco byagiye byigishwa urwaruka(urubyiruko) rushya mu buryo bw’uruhererekane mvugo uko ibihe byagiye bisimburana.

Kanda kuri WhatsApp channel yacu udukurikire Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u— Wanadukurikira kuri Facebook https://www.facebook.com/professormaurice/. 

Jean Marie Vianney RUGERINYANGE, Ministère de la Jeunesse, des Sports et de la Culture

Mu mwaka wa 2014, imbyino n’intambo biherekeza Ingoma y’Umwami (tambour royal) byashyizwe ku Rutonde rw’Umurage Ndangamuco w’Isi (Ibiragwa by’isi ) rwa UNESCO. Iri shimwe mpuzamakungu (mpuzamahanga) rigaragaza akamaro uyu muco kama ufite mu migenzo y’u Burundi. UNESCO ishimangira uruhare rwayo mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’umuco, imibereho y’abantu n’imitegekere, ndetse no mu guhuza ibice bitandukanye bigize abanyagihugu.

Kuvuza ingoma: umuco wa kera wagenewe abagabo gusa

Mu muco w’u Burundi, kuvuza ingoma mu buryo bw’imihango y’ibwami n’ubw’imikorere y’inzego z’ubutegetsi byari iby’abagabo gusa, cyane cyane abatimbo, bari bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kubungabunga uwo muco.

Mu muco n’amateka y’i Burundi, ingoma yari ikimenyetso cy’ubwami n’ubufindo, kandi byari bibujijwe rwose ko umugore ayikoraho cyangwa ayivuza, kubera ko ingoma yagereranywaga n’umugore (ifite amabere, umukondo, n’ibindi) naho umutimbo w’umugabo akagereranywa n’umugabo uziha icyubahiro.

Iyi migenzo ishingiye ku mateka y’ingoma z’ibwami,ingoma izwi cyane ni iyitwa Karyenda. Izo ngoma zari zifite uruhare rukomeye mu bwami bw’u Burundi. Kubera ko ingoma zari zifitanye isano n’ububasha ubushobozi n’ubutware by’umwami ndetse ikaba akaranga (ikirango) k’ubutegetsi uko bwagendaga bukurikirana, zagengwaga n’amategeko n’imigenzo byihariye haba mu kuzikora, kuzitaho umunsi ku wundi, kuzibungabunga, kuzivuza no kuzaziraga abazakurikiraho.

Abatimbo,bari abagabo bo mu matsinda y’abiru n’abanyamihango (abanyamigenzo) y’ibwami, bakaba n’abajejwe (abashinzwe) kuvuza ingoma. Aba bari bafite ubumenyi bwihariye bwo gukora, kubungabunga no gukubita ingoma z’ibwami. Uruhare rwabo rwari rukomeye cyane muri gahunda y’imihango ya cyami, kuko binjiraga ahantu hatagerwa n’ubonetse wese ibwami.

Nyuma yo gusezerera ingoma ya cyami, umuco wo kuvuza ingoma watangiye gukwira buhoro buhoro mu banyagihugu b’u Burundi. Hashinzwe amatsinda menshi y’abavuza ingoma. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, mu muco kama, nta bagore bigeze bacunda ingoma. Ahanini wari umwuga w’abagabo.

Itegeko teka ribuza abagore kuvuza ingoma

Mu mwaka wa 2006, i Kinama (mu majyaruguru ya Bujumbura), abagore bamwe bafashe icyemezo cyo kurenga ku migenzo maze bashinga itsinda ryitwa “Abatimbokazi”. Batangiye kwiga kuvuza ingoma, batwaza ingoma ku mutwe, kandi bakurura amatsiko menshi mu birori n’ubukwe.

Mu mwaka wa 2017, Leta y’u Burundi binyuze mu itegeko teka ry’umukuru w’igihugu, Itegeko teka No 100/0196 ryo ku wa 20 Gitugutu(Ukwakira mu kinyarwanda) umwaka wa 2017 rigenga ikoreshwa ry’ingoma ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, rinagena uburyo amatsinda y’abavuza ingoma ashobora gukora ibitaramo, yabujije mu buryo bwemewe n’amategeko abagore gusubira gukubita ingoma.

Ingingo ya 3 y’iryo teka irasiguritse( irasobanutse) neza cyane, igira iti: “Birabujijwe rwose ko abantu b’igitsina gore bakubita ingoma; ariko bemerewe gusa gushyigikira abagabo babyina intambo (imbyino) z’akaranga ziherekeza ingoma .”

Zirikana ko itegeko teka ryo mu mwaka wa 2017 atari ryo ryonyine ryashyize urusika hagati y’abagabo n’abagore mu kuvuza ingoma. Ahubwo twavuga ko ryahaye imbaraga mu rwego rw’amategeko umuco wo kubuza abagore gukubita ingoma wari usanzwe ushingiye ku myumvire ya kera cyane. Icyakora,mbere y’uko iryo teka rishyirwaho umukono, ikibazo cy’uruhare rw’abagore bo muri iki gihe mu kuvuza ingoma cyabanje kugibwaho impaka mu Burundi.

“Birabujijwe rwose ko abantu b’igitsina gore bakubita ingoma; ariko bemerewe gusa gushyigikira abagabo babyina intambo (imbyino) z’akaranga ziherekeza ingoma .” — Ingingo ya 3 y’Iteka No 100/0196

Ingoma n’umugore: Ikimenyetso gikomeye cy’umuco

Kugira ngo umuntu asobanukirwe iri tandukaniro, ni ngombwa gusubira ku mwanya wihariye ingoma yari ifite mu muryango gakondo w’u Burundi. Ingoma Karyenda yari ifitanye isano n’ububasha bw’ibwami kandi ifite insiguro (igisobanuro) gikomeye mu mihango no mu muco. Bityo, ingoma yari ikintu gikomeye cyane cyahuzaga ubutegetsi, imyemerere ndetse no kuramba k’ubwami bwahererekanywaga mu muryango wa cyami uko ibihe bisimburana.

Ingoma kandi ifitanye isano n’uburumbuke n’inda ibyara. Amazina ahabwa ibice bimwe na bimwe by’ingoma yerekeza ku mubiri w’umugore (umubyeyi) no ku kubyara: bimwe mu bice by’ingoma ndundi bifite amazina yerekeza ku mabere,inda,urureri ndetse n’ikamba ry’umubyeyi.

Ibi bigaragaza ko mu myumvire ijyanye n’ingoma y’ikirundi, hari isano y’ingoma n’umugore (umubyeyi). Niba ubitahura neza (ubyumva neza), urabona ko mu nshingano y’abagabo aribo bagenewe kuvuza ingoma. Ingoma zigereranywa n’umugore naho umutimbo w’umugabo akagereranywa n’umugabo uziha icyubahiro.

Kuvuza ingoma: Impaka hagati yo gukomera ku muco kama no kugendana n’ibihe

Muri iki gihe, ingoma iracyari kimwe mu bimenyetso bikomeye by’umuco n’akaranga by’u Burundi n’Abarundi. Binyuze mu matsinda y’abatimbo ndetse n’ibitaramo bikorerwa mu Burundi no mu makungu(amahanga), uyu muco kama uracyakomeza kwerekanwa no kumenyekana hirya no hino ku isi.

Kuba mu mwaka wa 2014, intambo n’injyana biherekeza Ingoma y’Umwami (tambour royal) zarashyizwe ku Rutonde rw’Ibiragwa by’isi na UNESCO na byo byahaye imbaraga uyu muco urushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. UNESCO ivuga uyu muco w’ingoma ndundi ari uburyo bwiza cyane bwo kugeza ku bisekuruza bizaza ubumenyi, za kirazira, ndetse n’ubutumwa bwa ba sekuruza bo mu kahise.

Nubwo bimeze bityo ariko, uruhare rw’abagore muri uyu muco ruracyari ikibazo gikomeye kandi kivugwaho byinshi. Mu Burundi hakomeje impaka hagati y’ababona ko kubuza abagore gukubita ingoma ari ukubahiriza no gukomera ku mihango n’umuco kama by’igihugu, hamwe n’abandi babona ko abagore bakwiye kurekurirwa kugira uruhare mu kuvuza ingoma muri iki gihe.

Emilie Nkengurutse, wahoze ari umwe mu bagize itsinda ry’abatimbokazi (abagore bavuza ingoma) i Bujumbura, yabwiye The New York Times mu mwaka wa 2022 ati: “Nkumbuye kuvuza ingoma. Akenshi njya kureba ibitaramo, kandi rimwe na rimwe numva nshaka gufata imirishyo yazo ngatangira gukubita, ariko ntibishoboka.”

Iki ni ikibazo gifitanye isano n’uburyo sosiyete ibungabunga umuco n’umurage wayo ari nako yemera ko ibihe bigenda bihinduka ko n’imigenzo yayo ishobora guhinduka n’umuco ugakura. Iki kibazo kandi gituma hibazwa aho umurongo ntarengwa uri hagati yo kubungabunga umuco kama no kuwuhuza n’ibihe bigenda bihinduka mu mibereho y’abantu bo muri iki gihe.

Muri iki gihe, uruhare rw’abarundikazi muri uyu muco ruri mu biganiro bigari bya minsi yose mu banyagihugu aharebwa uburyo umurage n’akaranga k’umuco bikomeza guhererekanywa, kurindwa no kubungabungwa ari nako uhangana n’ibihe uko bigenda bisimburana iteka.

Aho byakuwe: www.afrik.com— Iyi nkuru yabanje kwandikwa mu gifaransa na Faustin Kabanza, umwanditsi ukora ubusesenguzi (penseur et chroniqueur) ku bibazo bya politiki n’imibereho y’abantu, ku bibazo bisaba gukoresha ubwenge n’ibitekerezo, wibanda ku buzima bwa kiremwamuntu muri Afurika, cyane cyane muri Afurika yo Hagati. Yize ibijyanye n’indimi ndetse n’uburezi bwihariye (linguiste et éducateur spécialisé de formation). Ahora ashishikajwe no kugeza ubumenyi ku bandi no kwiga ku miterere y’umuco n’imibanire y’abantu ku mugabane wa Afurika.

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *