Paris: urukiko rusesa imanza rwemeje ko nta ruhare Abasirikare b’Ubufaransa bari muri Opération Turquoise bagize muri jenoside yabereye mu Bisesero,Rwanda

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

PARIS: Urukiko rwa Kasasiyo (rusesa imanza) rw’u Bufaransa, ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, rwemeje icyemezo cyo guhagarika burundu urubanza rwaregwagamo abasirikare b’Abafaransa, mu iperereza ryarebaga uruhare bashobora kuba baragize mu “gufasha cyangwa mu kugira uruhare rweruye muri Jenoside” yakorewe Abatutsi i Bisesero, mu burengerazuba bw’u Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Imiryango Survie, Ibuka, FIDH (Fédération internationale pour les droits humains Ihuriro mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu), LDH (Ligue des droits de l’homme – Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu) na LICRA, hamwe n’abacitse ku icumu batandatu ku giti cyabo, bashinjaga abasirikare b’Abafaransa ko batereranye nkana abasivili b’Abatutsi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero, bityo bakemerera ko abantu babarirwa mu magana bicwa n’Abicanyi mu gihe cy’iminsi itatu, kuva ku wa 27 kugeza ku wa 30 Kamena 1994. Muri icyo gihe, u Bufaransa bwari mu Rwanda binyuze mu Operation Turquoise, yari ifite intego y’ubutabazi.

Mu gihe cy’iperereza, abasirikare batanu bari mu Rwanda igihe ibyo bikorwa byabaga bashyizwe mu rwego rwiswe témoin assisté, ni ukuvuga umuntu ufatwa nk’umutangabuhamya ufite uburenganzira bwihariye mu rubanza, ariko utarashyirwa ku rwego rw’umuntu ukurikiranweho icyaha ku mugaragaro.

Amwe mu mazina y’abishwe muri Jenoside ari ku rwibutso rwa Bisesero, mu burengerazuba bw’u Rwanda, ku wa 2 Ukuboza 2020. (SIMON WOHLFAHRT / AFP)

(1) Nta bushake bwo “korohereza ko ibyaha bikorerwa abasivili b’Abatutsi”

Mu Kuboza 2024, Urugereko rushinzwe iperereza rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanze ibirego by’“uruhare muri Jenoside” byaregwaga abo basirikare, rwemeza icyemezo rusange cyo kudakomeza urubanza cyari cyafashwe mu Ukwakira 2023 n’abacamanza bari bashinzwe iperereza. Nanone rwanze ibyifuzo byo kongera kumva abandi batangabuhamya, barimo uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Hubert Védrine, ndetse n’umuhanga mu mateka Vincent Duclert. Abari bareze mu izina ry’abakorewe ibyaha bahise bajuririra Urukiko rwa Kasasiyo.

Mu cyemezo cyarwo cyasohotse ku wa Gatatu, uru rukiko rukuru rusumba izindi zose mu Bufaransa mu manza z’inshinjabyaha rwavuze ko atari inshingano z’abasirikare bari aho kugira icyo bakora batabanje guhabwa itegeko risobanutse riturutse ku buyobozi bwabo, ni ukuvuga Minisiteri y’Ingabo.”

Abacamanza kandi basanze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abo basirikare bari bafite ubushake bwo korohereza ko ibyaha bikorerwa abasivili b’Abatutsi. Basobanuye ko iminsi itatu yatambutse mbere y’uko ubutabazi butangira yari ijyanye no gusobanukirwa neza ibyarimo kuba, mu gihe ibintu byari bikiri urujijo.

Abacamanza kandi bagaragaje ko ingabo zari ziyobowe na Lieutenant-Colonel Jean-Rémi Duval zari nke cyane ku buryo zari kubasha gukora igikorwa cyo gutabara mu buryo butekanye.

(2) “Gufatwa nk’abanyabyaha” mu gihe cy’imyaka makumyabiri kurarangiye

Ku bijyanye n’umusirikare wari ufite ipeti rikuru kurusha abandi, General Jean-Claude Lafourcade, wari uyoboye Operation Turquoise mu Rwanda mu 1994, abacamanza bavuze ko yashatse kubona amakuru y’inyongera kugira ngo abashe gufata icyemezo ku gikorwa gishobora gukorwa, kandi hakaba hakiri gushidikanywa niba yari azi neza ibyari birimo kuba.”

Nyuma y’imyaka makumyabiri y’uru rubanza, ibyemezo byose by’ubutabera byagiye byemeza mu buryo bumwe ko nta nshingano mpanabyaha z’abasirikare ba Operation Turquoise ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko abunganira abasirikare, Pierre-Olivier Lambert na Emmanuel Bidanda, babitangaje.

Bavuze ko iki cyemezo gifite akamaro gakomeye mu Mateka. Bongeyeho bati: Tuzakomeza kwitwararika cyane kugira ngo uku kuri kwemejwe n’ubutabera kutazateshwa agaciro, bavuga ko abo basirikare bamaze imyaka makumyabiri babayeho nk’ bakekwa nk’abanyabyaha mu buryo bukomeye.

General Lafourcade na we yashimye iki cyemezo, avuga ati:

Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri y’iperereza ryaranze no kubazwa kw’abatangabuhamya babarirwa mu magana ndetse no gusuzuma inyandiko ibihumbi, harimo n’izari zarakuweho kuba ibanga, byagaragaye ko nta nshingano mpanabyaha zishobora gushinjwa ingabo z’u Bufaransa cyangwa abasirikare bazo.

Yamaganye icyo yise “gukomeza kubibasira mu itangazamakuru no muri politiki” mu gihe cy’imyaka makumyabiri.

General Lafourcade yongeyeho ati:

Igihe kirageze kugira ngo abasirikare b’Abafaransa ba Operation Turquoise, ubu bakaba barakuweho ibyo bashinjwaga, bashobore kwishimira ibyo bakoze mu Rwanda mu 1994,” ashimangira ko “u Bufaransa ari cyo gihugu gikomeye cyonyine cyaje gutabara kugira ngo gihagarike Jenoside.

(3) Loni ivuga ko Jenoside yahitanye abantu 800.000

Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, Jenoside yahitanye abantu 800.000, nk’uko bivugwa n’Umuryango w’Abibumbye (Loni). Abishwe bari Abatutsi n’Abahutu, bishwe n’Ingabo z’u Rwanda icyo gihe ndetse n’imitwe yitwara gisirikare y’ Interahamwe, yari igizwe n’Abahutu b’intagondwa.

AFP yagerageje kuvugisha imiryango yari yarareze cyangwa yarashyigikiye abarega, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, nta cyo bari bashaka gutangaza ku cyemezo cy’urukiko.

Ivomo: franceinfo hamwe na AFP

Iyi si:

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *