Saïf Al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Mouammar Kadhafi yiciwe mu nzu iwe!

Author: HAKIZIMANA Maurice

Saïf al-Islam Kadhafi, umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi wa Libiya Mouammar Kadhafi, yiciwe muri Libiya ku itariki ya 3 Gashyantare 2026, afite imyaka 53, nk’uko byemezwa n’itangazamakuru mpuzamahanga ritandukanye ndetse n’abo mu muryango we n’abo bakoranaga na we..

Saïf al-Islam Kadhafi muri 2021.

(1) Icyo tuzi ku rupfu rwe

  • Saïf al-Islam yiciwe mu gitero cyateguwe neza cyane cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, bagabye igitero mu rugo rwe ruherereye i Zintan, mu burengerazuba bwa Libiya.
  • Umujyanama we mu bya politiki, Abdullah Othman, yemeje urupfu rwe abinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
  • Abatangabuhamya bavuze ko abagabye igitero bari abantu bane, babanje guhagarika kamera z’iwe z’umutekano mbere yo kumwica.
  • Kugeza ubu, abakoze icyo gikorwa ntibaramenyekana, kandi nta rwego na rumwe rwa Leta ya Libiya ruratanga itangazo ryuzuye ryemeza ibyabaye.

(2) Saïf al-Islam Kadhafi yari muntu ki?

Saïf al-Islam Kadhafi yavukiye i Tripoli muri Libiya ku itariki ya 25 Kamena 1972. Yari umuhungu wa kabiri wa Mouammar Kadhafi, wayoboye Libiya kuva mu 1969 kugeza mu 2011, na Safia Farkash. Yakuriye mu mutima w’ubutegetsi, mu rwego rwa politiki rwaranzwe cyane n’ingengabitekerezo ya Jamahiriya, sisiteme yashyizweho na se.

Mu bijyanye n’amashuri, Saïf al-Islam yize amashuri meza yo ku rwego mpuzamahanga. Yize ubwubatsi n’ubuhanga (ingénierie) muri kaminuza ya Al-Fateh i Tripoli, nyuma ajya gukomereza amasomo mu mahanga. Yabonye impamyabumenyi ya Master n’iya Doctorat muri London School of Economics (LSE). Igitabo cye cya dogitorat cyibandaga ku ruhare rwa sosiyete sivile mu miyoborere y’isi, ibintu byazamuye isura ye nk’uzasimbura se mu bitekerezo by’ivugurura, mbese nk’umusore ujijutse ushaka kuvugurura Leta ya Libiya.

Guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane muri politiki ya Libiya nubwo atigeze aba mu nzego nkuru mu gihugu ku mugaragaro. Yayoboye umuryango Fondation Kadhafi pour le développement, aho yagiye yinjira mu bibazo bikomeye birimo kurekura imfungwa za politiki, ubuhuza mu bya dipolomasi, n’ibiganiro n’ibihugu by’iburengerazuba, cyane cyane ku bihano mpuzamahanga no kuri porogaramu ya nikleyeri ya Libiya. Muri icyo gihe, benshi bamubonaga nk’ushobora gusimbura se,abonwa nk’umwubatsi w’inzibacyuho igana ku mavugurura ya politiki n’ubukungu.

Icyakora, iyo shusho yahise isenyuka mu mwaka wa 2011, mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa se. Saïf al-Islam yihagazeho ashyigikira ubutegetsi bwa se ku mugaragaro, akoresha amagambo akakaye, yamagana inyeshyamba kandi avuga ko hari ukwivanga kw’amahanga. Nyuma yo kugwa kwa Tripoli, no gutsindwa kwa se, yafashwe mu Ugushyingo 2011 n’umutwe w’inyeshyamba wo muri Zintan.

Mu mwaka wa 2015, yakatiwe igihano cy’urupfu adahari n’urukiko rwa Tripoli, mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rwamushakaga ku byaha byibasiye inyokomuntu. Muri 2017, hatangajwe ko yarekuwe akaba yibera mu burasirazuba bwa Libiya hakurikijwe itegeko ry’imbabazi.

Kuva icyo gihe, Saïf al-Islam Kadhafi yabayeho atigaragaza cyane, agaragara rimwe na rimwe mu biganiro bya politiki. Yagerageje kongera kwigaragaza nk’umunyapolitiki ushobora guhuza igihugu, cyane cyane mu biganiro by’amatora y’umukuru w’igihugu, ashingira ku nkunga y’abaturage n’abandi bari bakumbuye igihe cy’ubutegetsi bwa Kadhafi. Izina rye ryakomeje gutera impaka zikomeye muri Libiya ikiri mu bibazo by’umutekano muke, amacakubiri n’ingaruka z’intambara

Saïf al-Islam Kadhafi mu cyumba cy’urukiko rwa Zintan (Libiya), ku wa 25 Gicurasi 2014.
REUTERS

“Itsinda ry’abantu ryateye urugo rwa Saïf al-Islam Kadhafi nyuma yo guhagarika kamera z’umutekano, hanyuma baramwica”, byanditswe na televiziyo Libya Al-Ahrar kuri X, isubiramo amagambo yavuzwe.

(3) Yashakishwaga na CPI ku byaha byibasiye inyokomuntu

“Docteur PhD Saïf al-Islam yapfuye nk’uwahowe Imana (martyr)”, ni ko mubyara we Hamid Kadhafi yatangaje kuri telefoni kuri iyo televiziyo. “Nta yandi makuru dufite.”

Saïf al-Islam Kadhafi, washakishwaga na CPI ku byaha byibasiye inyokomuntu, yari yarafatiwe mu majyepfo ya Libiya. Yamaze igihe kinini afungiye i Zintan, ahamwa n’urukiko rwa Tripoli mu 2015, agakatirwa igihano cy’urupfu nyuma y’urubanza rwihuse, kubera uruhare rwe mu gukandamiza abantu bigaragambyaga barwanyaga ubutegetsi bwa se, mbere yo guhabwa imbabazi.

Kugeza ejo hatangazwa urupfu rwe, ntawe ari uzi neza aho yari aherereye. Mu mwaka wa 2021, nubwo yashakishwaga, yashyikirije kandidatire ye ku mwanya wa perezida, ashingira ku nkunga y’abashaka kugarura ubutegetsi bwa kera. Amatora ntiyigeze aba.

(4) Ni bande bakekwa ho kumwica? Ni bande bagira inyungu mu rupfu rwe?

Kugeza ubu, ntiharamenyekana “uwateguye kumwica”, ariko dushobora gusesengura abashobora kubyungukiramo muri politiki, hatabayeho kwibeshya cyangwa gukabya.

1.Ubutegetsi buriho muri Libiya (Tripoli na Benghazi)

Inyungu nini. Saïf al-Islam yari akiri:

  • Ikimenyetso kizima cy’ubutegetsi bwa Kadhafi
  • Ihuriro ry’abashaka kugaruka ku butegetsi bwa kera, amwe mu moko n’utundi duce two mu majyepfo
  • Umukandida ushoboka mu nzibacyuho ya politiki

Urupfu rwe:

  • rwakuyeho umuntu wari usigaye mu mateka ya Khadhafi
  • rugabanya ibyago byo kugaruka ku butegetsi kwa ba Kadafi n’incuti zabo
  • rworoshya imiterere ya politiki yari isanzwe igoranye

Ni inyungu ya politiki, n’iyo nta ruhare abo tuvuze baba barabigizemo. Babyungukiyemo.

2. Imitwe yitwaje intwaro yo muri Zintan n’iburengerazuba bwa Libiya


Inyungu y’igihe gito. Zintan yamurindaga, ariko kandi ikamugenzura. Kuba ahari byari:

  • ikintu cyo kuganirwaho,iturufu mu nyungu z’iyi ntara
  • isoko y’igitutu mpuzamahanga
  • ikibazo cy’umutekano

Kuri bamwe, urupfu rwe ruhwanye no gukuraho umutwaro.

3.Abicanyi bo mu mahanga (inyungu itaziguye)


Inyungu ishoboka mu bya jewopolitiki. Saïf al-Islam yari:

  • umuntu ushakishwa na CPI
  • utateganywaga mu bufatanye
  • ushobora guhindura ibipimo by’akarere

Urupfu rwe:

  • rusobanura ko kugaruka k’ubusugire bukomeye bwa Libiya kurangiye
  • rugumisha Libiya mu mwanya w’amacakubiri no gukomeza kugira Libiya ingaruzwamuheto

Si ngombwa ko baba ari bo bategetse ubwo bwicanyi, ariko bashobora kuba barabyungukiyemo.

4.Abamwanga ku giti cyabo n’abo mu moko bahanganye


Abantu ku giti cyabo bamwanga bafite inyungu mu rupfu rwe kuko yari yikoreye:

  • umutwaro w’ibyaha by’ubutegetsi bwa se
  • urwango rwabaye inzigo kuva muri 2011
  • amakimbirane y’amoko atarakemuka

Ku bamwe, gupfa kwe byatanze n“ubutabera bwari bwaratinze”.

5.Ku ruhande rwa Nicolas Sarkozy


Saïf al-Islam Kadhafi yari umwe mu bantu bake bari bakiriho bavugaga ku mugaragaro ko:

  • kwiyamamaza kwa Nicolas Sarkozy mu 2007 kwatewe inkunga na Libiya
  • yari afite ibimenyetso, abatangabuhamya n’ibihamya by’amafaranga yamwohererejwe
  • yari yarashyize mu majwi nta kurya iminwa Claude Guéant, Brice Hortefeux na Sarkozy ubwe

Nubwo ubutabera bw’u Bufaransa butashingira ku magambo ya politiki gusa, ijwi rye ryari rifite uburemere bukomeye.Ni ngombwa kumenya ko mu mategeko, urupfu rwa Saïf al-Islam rutahagaritse imanza ziri kubera mu Bufaransa.

Abacamanza b’Abafaransa basanzwe bafite:

  • ubuhamya
  • inyandiko
  • isesengura ry’ihererekanywa ry’amafaranga

Sarkozy acirwa urubanza hashingiwe ku bimenyetso n’ibikorwa, si ku magambo y’umuntu umwe.

Mu bya politiki n’itangazamakuru, ariko, ibintu biratandukanye. Urupfu rwe:

  • rwakuyeho umutangabuhamya ukomeye, bitunguranye
  • rwakuyeho kuzamwumva imbonankubone (kumvwa n’abakora iperereza,na komisiyo, na CPI)
  • rugabanyije igitutu cy’itangazamakuru ku byo yari kuzavuga

Mu ncamake
Ubu bwicanyi bwagiriye akamaro cyane abari bafite inyungu mu kuba Saïf al-Islam atakivuga, atakongera kwiyamamaza, kandi atakongera guhuza abantu.

Iyi si,

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *