
Ukraine yarashe umurwa mukuru w’Uburusiya Moscou “mu gitero cya za drone kinini cyane kurusha ibindi byose byabayeho” mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 10 bucya ari kuwa kabiri tariki 11/03.Iki gitero kije mu gihe Ukraine irereka Amerika Kuri uyu wa kabiri, mu nama iri kubera muri Arabiya Sawudite, gahunda yo gusubika intambara. Uburusiya bwatagaje ko Ukraine yohereje ibitero by’indege zitagira abadereva 337 mu turere twinshi, harimo izo ndege 91 zoherejwe mu murwa mukuru Moscou.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Iki nicyo gitero gikomeye kurusha ibindi byose cyibasiye akarere k’Uburusiya kuva intambara y’Uburusiya yatangira mu kwa 2/2022 kuri Ukraine. Byibasiye cyane cyane akarere ka Moscou, ndetse n’akarere ka Kursk gahana imbibi na Ukraine, aho indege zitagira abadereva 126 zarashwe.

Umugabo agenda mu gikari cy’inyubako yangiritse nyuma y’igitero cya drone mu mujyi wa Ramenskoye, mu karere ka Moscou, ku ya 11/03/2025(Andrey Borodulin/AFP)
Ingaruka z’iki gitero?
Biragoye kumenya abaguyemo by’ukuri, ariko Minisiteri y’ubuzima y’Uburusiya n’ubuyobozi bwa komine za Moscou bivugira iko abantu batatu bapfuye abandi cumi n’umunani barakomereka. Iki nicyo gitero gikomeye cyibasiye akarere k’umurwa mukuru, ubundi waterwaga gake cyane kuva Uburusiya bwatera muri Ukraine mu kwezi kwa 2/2022.

Igitero cyangije inyubako i Ramenskoïe, mu Karere ka Moscou, tariki 11/03/ 2025. (Andrey Borodulin/AFP)
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Vnoukovo cyafunzwe kandi ibibuga bitatu bindi by’indege mpuzamahanga bya Moscou – ari byo Domodedovo, Joukovski na Cheremetievo – « byahagaritse umwanya muto ingendo z’indege », kubera ibyo bitero, nk’uko bivugwa na Rosaviatsia, ikigo cy’igihug cy’ingendo z’indege mu Burusiya.

Ntabwo ari Moscou gusa ahubwo izi drones 337 zanarashwe mu turere nka Briansk, Belgorod, Nijni Novgorod, Riazan,Kalouga, na Voronej icyarimwe.

Volodymyr Zelensky amaze iminsi asubiramo ko ahamagarira mugenzi we gutanga amahoro no gusubika imirwano mu kirere no mu nyanja zaUkraine.
Ku wa gatanu, perezida wa Ukraine yanditse mu butumwa kuri X, asaba “kubuza” ikoreshwa rya “misile, indege nini na bombe zo mu kirere.”

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.