Ubwongereza bugiye gufatira ibihano u Rwanda kubera gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza ushinzwe Afurika Ray Collins, avuga ko Ubwongereza bugiye gufatira ibihano u Rwanda kubera gushyigikira umutwe w’inyeshyamba M23 mu burasirazuba bwa Kongo.Avugira mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa kiremwa-muntu, Collins yemeje ko Ubwongereza bwamenyesheje u Rwanda imyifatire yabwo kandi ko bugiye kurukanira ururukwiriye vuba.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Kuva muri Mutarama, u Rwanda ruri mu mboni z’amahanga yose mu gihe M23 yigaruriye uduce tw’ingenzi nka Goma na Bukavu.

Mu gihe Kigali yo irahira yivuye inyuma ko ishyigikiye uyu mutwe Kongo yita uw’iterabwoba wa M23,u Rwanda rwisobanura ruvuga ko KUBA ABASIRIKARE BABWO BARI MURI KONGO ARI MU RWEGO RW’UBWIRINZI. 

Iki cyemezo cy’Ubwongereza gikurikira ibihano Amerika iherutse gufatira James Kabarebe, inshuti magara ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. U Rwanda rwamaganye ibihano bya Amerika ruvuga gusa ko bidafite ishingiro.

Source: DW

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice:  II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Ubwongereza bugiye gufatira ibihano u Rwanda kubera gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *